19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Umugabo w’imyaka 58 abaye uwa 27 wishwe na COVID-19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 21-09-2020 saa 20:16:53

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje umuntu wa 27 wishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, akaba ar umugabo w’imyaka 58 wari utuye mu Mujyi wa Kigali.

Umurwayi mushya wishwe n’icyo cyorezo atangajwe nyuma y’umunsi umwe gusa uciyemo hatabitswe umuntu wabuze ubuzima kubera icyo cyorezo.

Ku wa Kane tariki 17 Nzeri hatangajwe umugabo w’imyaka 48 y’amavuko wishwe n’icyo cyorezo, ku wa Gatanu hatangazwa abantu babiri barimo umwe w’imyaka 29 n’undi w’imyaka 80 y’amavuko, ku wa Gatandatu ni Umunyarwandakazi w’imyaka 26 bose bakaba bari Abananyakigali.

Ku Cyumweru hatangajwe abarwayi bashya n’abakize bakomeje kwiyongera.

Kuyi uru wa Mbere kandi Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse n’abarwayi bashya 11 batahuwe mu bipimo  1,448 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 12 bakize neza.

Abarwayi bashya barimo 7 bahuye n’abanduye mu Mujyi wa Kigali, na bane bo mu Karere ka Nyamagabe.

Ibyo byatumye umubare w’abamaze gukira ugera ku 2,973 bangana na 63% by’abantu 4,722 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 1,722 mu barwayi bamaze kuboneka  mu bipimo 477,379 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara mu modoka rusange zarahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 408.1 barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 154.4 bakize n’abandi basaga ibihumbi 33.9 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 31.4 barimo abasaga  miriyoni 23 bakize n’abapfuye barenga ibihumbi 967.6.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.