Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Umudugudu uzatuzwamo abazimurwa ‘Mont Kigali’ uzatwara miriyari 8

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 02-06-2019 saa 14:45:37
Iyi ni imwe mu nyubako zo mu mudugudu wa Karama zizatuzwamo abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge bari batuye mu manegeka(Foto Kayira)

Mu Murenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge, hari kubakwa umudugudu w’intangarugero uzatuzwamo imiryango 240 izavanwa mu manegeka yo ku musozi uzwi ku izina rya “Mont Kigali”, ukazuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda miriyari umunani.

Mu kiganiro kihariye Leopold Uwimana, umukozi wo mu Kigo k’Igihugu gishinzwe imiturire RHA (Rwanda Housing Authority) yagiranye n’Imvaho Nshya, yatangaje ko kiriya gikorwa cyo kubakira Abanyarwanda batuye mu manegeka ari umushinga ugizwe n’ibice bitandukanye.

Igice cya mbere kigizwe n’inyubako 6 zigerekeranyije zizatuzwamo imiryango 240. Hari ikindi gice k’ibyumba by’amashuri azigamo abana bo muri uriya murenge wa Kigali, n’abana bo muri iyo miryango izahimurirwa.

Ati: “Hari amazi meza yamaze kuhagera yavanwe muri Mont Kigali, n’imihanda y’amapave yo muri uwo mudugudu. Hari n’inyubako y’ikigo mbonezamikurire. Hari kubakwa n’uruganda rwo gutunganya imyanda rwubatse hepfo gato y’uwo mudugudu wa Karama”.

Leopold Uwimana ushinzwe ishami ry’amazu aciriritse muri RHA, yakomeje atangariza Imvaho Nshya ko Abanyarwanda bazatuzwa muri uwo mudugudu wa Karama ngo bazabubakira imirima y’ibikoni igezweho izahingwamo imboga z’amoko atandukanye, banubakirwe ikiraro bazororeramo inkoko 1000.

Ibi ngo bizaza byunganira ubushobozi basanganywe hagamijwe kurushaho kwiteza imbere mu bukungu. Abazatuzwa muri ariya mazu ngo ni abazava mu Karere ka Nyarugenge, ariko Guverinoma iteganya ko mu gihe kizaza ishobora kubaka andi mazu nk’ayo.

Ati “Uriya mudugudu ufashwe nk’uw’ikitegererezo uzigirwaho uburyo inyubako nka ziriya zigeretse zazubakwa n’ahandi mu gihugu ku bwo gutuzamo Abanyarwanda batuye mu manegeka n’abatishoboye”.

Uwimana yamenyesheje ko inyubako imwe muri ziriya esheshatu ziri hafi kuzura ngo ifite amazu 40 azaba arimo amazi meza. Kariya gace kubatswemo uriya mudugudu w’intangarugero w’amazu ageretse, ngo hafite ubushobozi bwo kubakwamo amazu yatuzwamo imiryango 4 500.

Uretse Abanyarwanda bo mu bice bitandukanye bahawe akazi muri kiriya gikorwa cyo kubaka umudugudu wa Karama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali Emmanuel Rutubuka yatangaje ko abazatuzwa muri ayo mazu ngo bamaze igihe bategurwa kandi bazahishimira kuko bari batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati: “Muri iki kiciro cya mbere (phase I) ziriya nzu zizatuzwamo cyane abatuye mu manegeka begamiye umusozi wa Kiruhura, bo mu midugudu ya Nyabikoni, Kiruhura na Gitikinyoni mu kagari ka Nyabugogo. Ariko hazanatuzwamo n’abo mu yindi mirenge y’Akarere ka Nyarugenge, na bo batuye mu manegeka”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali yabwiye Imvaho Nshya ko abazatuzwa muri uwo mudugudu ngo bishimiye cyane ko Guverinoma ibavanye mu kaga bari bamazemo imyaka myinshi yo gutura habi.

Rutubuka ati: “Mu biganiro tumaze iminsi tugirana, bishimiye cyane kuva mu manegeka barimo, cyane cyane ko hari n’abapfuye umwaka ushize bazize gukundukirwa n’umusozi muri ya mvura nyinshi yagwanye ubukana mu 2018”.

Mu kiganiro na bamwe mu baturage Imvaho Nshya yasanze bakora akazi ko kubaka mu mudugudu mushya wa Karama, batangaje ko bakibabwira ko bazavanwa ahantu bita muri gakondo yabo ngo bumvaga bazaba barenganye. Ariko nyuma yo kubona ubwiza bw’amazu bazatuzwamo agiye kuzura harimo amazi meza, ubwiherero bwa kijyambere n’ibikoni bigezweho, ubu ahubwo ngo bumva bararambiwe kuba batayataha.

Uwitwa Semwaga Gilbert ati: “Nge ndi umwe mu batuye mu manegeka yo ku musozi wa Kiruhura. Mbabwije ukuri, narambiwe ko aya mazu yuzura ngo tuyagemo kuko iyo imvura iguye mu ijoro nta muntu n’umwe usinzira kuko tuba dutinya ko umusozi udutembana kubera imivu ituruka muri Mont Kigali”.

Leopold Uwimana, umukozi wo mu Kigo k’Igihugu gishinzwe imiturire, yatangaje ko mu mpera za Kamena uyu mwaka wa 2019 ngo Abanyarwanda bagenewe gutuzwa muri uriya mudugudu wa Karama, nta kabuza bazaba bagezemo.

Vedaste Nsabimana, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yabwiye Imvaho Nshya ko igikorwa cyo kwimura abaturage bari batuye ahubakwa umudugudu wa Karama ngo byabatwaye miriyoni zirenga 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Miriyari 8 zubaka ibikorwa byose bijyanye n’uriya mudugudu ngo yavuye mu ngengo y’imari ya Guverinoma y’u Rwanda, nkuko byemejwe na Uwimana Leopold, umukozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe imiturire.

Iyi ni imwe mu nyubako zo mu mudugudu wa Karama zizatuzwamo abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge bari batuye mu manegeka(Foto Kayira)

Muri NST1, Guverinoma yiyemeje kuzamura imibereho y’abagize umuryango

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere izwi nka NST1, yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva 2017 kugeza 2024, mu rwego rw’imibereho myiza, biteganyijwe ko hazibandwa ku kuzamura imibereho y’abagize umuryango.

Guverinoma y’u Rwanda ikaba ivuga ko hazakomeza gahunda yo gutuza Abanyarwanda neza bavanwa mu tujagari no mu manegeka. Ni muri urwo rwego biteganyijwe ko mu myaka irindwi kugeza 2024, imiryango izimurwa mu manegeka ari 10.209; naho igera ku 205.488 izoroherezwa kuva mu tujagari.

Kugira ngo ibi bizashoboke, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko hazongerwa imbaraga mu guteza imbere gahunda yo kubaka amazu aciriritse. Ikindi kandi ngo hazanategurwa uburyo bwiza bwo guteza imbere imiturire yo mu byaro. Muri gahunda yayo y’imyaka irindwi, Guverinoma igira iti “Bityo umubare w’Abanyarwanda bazaba batuye ahantu habugenewe mu cyaro uzazamuka ugere kuri 80% uvuye kuri 55,8% bo mu mwaka wa 2014 (EICV4)”.

Kandi Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yayo yo kugeza mu 2024, ivuga ko Ikigega cyo guteza imbere iyubakwa ry’amazu aciriritse (Affordable Housing Fund) kizatangira gukora kinongererwe ubushobozi. Ibi ngo bizafasha Abanyarwanda gutura neza kandi mu bushobozi bwabo. By’umwihariko, iki kigega ngo kizafasha Abikorera bazubaka amazu mashya menshi ku nguzanyo ihendutse, kandi gifashe abazagura aya mazu kubona inguzanyo z’igihe kirekire kandi ku nyungu ziciriritse.

Guverinoma y’u Rwanda ikaba ishyize imbere imibereho myiza y’Umunyarwanda, uba heza kandi akabaho neza, ibyo bikamushoboza gukora atekanye, akiteza imbere n’umuryango we, dore ko umuryango ari ryo shingiro ry’iterambere ry’igihugu, kitatera imbere umuryango utabigizemo uruhare. Kandi na none umuryango ntiwatera imbere udatekanye, abawugize batabayeho neza.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

One Comment on “Umudugudu uzatuzwamo abazimurwa ‘Mont Kigali’ uzatwara miriyari 8”

  1. Turabyishimiye ko Leta yacu yafashe iya mbere mu gutuza neza abanyarwanda ibakura mu manegeka aho bashobora kuburira ubuzima bitewe n’ ibiiza

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.