Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

‘Umucyo Family’ wagaragaje iterambere uvoma mu bumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 24-06-2019 saa 14:26:43
Abanyamuryango ba 'Umucyo Family' bagaragaza ibyo bakora kandi bakishimira ko bituruka ku rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge

Ishyirahamwe ‘Umucyo Family’ risanzwe rigira uruhare mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bikaba impamvu zo gutera imbere kw’abagize iri shyirahamwe.

Abagize iri shyirahamwe ryo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko bamaze gutera intambwe muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, mu mibanire myiza no mu iterambere ryabo.

Ishyirahamwe Umucyo Family rigizwe n’abanyamuryango 35 barimo Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abarangije ibihano byabo, abahemukiwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abari barahunze mu 1959 bagahunguka ndetse n’abasigajwe inyuma n’amateka.

Visi Perezida w’ishyirahamwe Umucyo Family, Mutabaruka Léonidas, avuga ko iri shyirahamwe ryatangiye rifite intego yo guhuza abacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo baganire ku bibazo bafite, cyane ko bari barasigaye inyuma ariko baza kubifashwamo n’umuryango Never Again Rwanda aho wabasanze ukabahugura.

Ati: “Mu by’ukuri si twe twenyine dufite ibikomere ariko twaje gusanga hari abandi babifite. Uko twagiye twiyubaka twarahindutse bityo duhura n’abatwiciye aho twabasanze tukabaganiriza. Tumaze guhugurwa twasanze na bariya baduhemukiye na bo bafite ibikomere, tumaze guhugurwa twumva ari twe twafata iya mbere kugira ngo tubaganirize na bo batinyuke”.

Avuga ko rwari urugendo rukomeye kuko hari igihe basangaga umuturanyi ntahite abibonamo ariko kuko ngo bari barahuguwe, bakoresha uburyo bahuguwe bagenda babaganiriza buhoro buhoro kugira na bo bashobore kwiyakira.

Mutabaruka avuga ko kugeza ubu bamaze kwiyubaka kuko batangiye ari abacitse ku icumu rya Jenoside gusa, ariko kugeza uyu munsi babana n’abasigajwe inyuma n’amateka, babana n’abireze bakemera icyaha, bakabana n’abari barahunze mu 1959, kubera ko bamaze guhugurwa bakumva ko na bo bafite ibikomere bagiye bahura nabyo mu buhungiro.

Abagize ishyirahamwe ‘Umucyo Family’ bavuga ko bakora ibintu bitandukanye bibafasha kwiteza imbere no kubabanisha neza nkuko Uwamurera Jeanne yabisobanuye.

Ati “Mu minsi 15 iyo duhuye dutanga amafaranga ibihumbi bitatu, muri bya bihumbi bitatu mu isanduku yacu dushyiramo amafaranga Magana atanu, bya bihumbi bibiri Magana atanu tukabiha umuvandimwe watomboye hanyuma na we akajya kureba ikintu yajya kwifashisha mu rugo, yajya gukora ubucuruzi ku buryo buri wese uko tungana ya mafaranga agomba kutugeraho”.

Avuga kandi ko ibindi bikorwa bakora, birimo kuboha ibikapu, amaherena, ibikomo byo ku maboko n’ibishyirwa mu ijosi. Ibyo byose ngo barabikora bakabicuruza ndetse bakabijyana ku masoko bakagurisha.

Mugabushaka Hamdan avuga ko abanyamuryango ba ‘Umucyo Family’ bahurira hamwe bakagurizanya. Avuga ko buri uko bahuye, buri wese atahana amafaranga y’isabune kandi nta handi ava, ava mu maboko yabo kubera gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge bashyize imbere.

Ati: “Ibikorwa dukora bigira uruhare mu kutubanisha neza mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Icyo navuga ku ruhare bifite, ni uko iyo twahuye noneho nka mugenzi wange yagera mu rugo agasanga hari icyamuyobeye aransanga akambaza, haba hari ikindi kibazo afite tukicara tukakiganira”.

Akomeza avuga ati: “Iyo twahuye tugenda dusubira mu mateka twanyuzemo, mugenzi wacu akavuga ngo twarahemutse, ukumva uwadusenyeye arimo kwicuza bitewe n’ibiganiro turimo kugirana, na we ubwawe ugahita uvuga ukuntu wamufataga tugasubira muri ibyo biganiro noneho twamara kubiganira tugaseka kubera ukuntu twamaze kuba umwe binyuze mu bumwe n’ubwiyunge”.

Abanyamuryango ba ‘Umucyo Family’ bagaragaza ibyo bakora kandi bakishimira ko bituruka ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge

 

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.