Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Umubyeyi wakize kanseri y’ibere ritabazwe yagaragaje uko yayikize

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 13-11-2019 saa 18:11:04
Philippa Kibungu Decuit, umunyarwanda wakize kanseri y'ibere, akaba ari mu bukangurambaga bwo kwisuzumisha indwara ya kanseri y'ibere (Foto Kayitare J.Paul)

Kanseri y’ibere ikunze kwibasira igitsina gore nk’uko ubushakashatsi bw’Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku Buzima (WHO) bubigaragaza.

Philippa Kibungu Decuit, ni umwe mu banyarwandakazi utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ufite imyaka isaga 60 y’amavuko, mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze uko yakize indwara ya kanseri ndetse n’icyatumye ashinga umuryango ushinzwe kwigisha abanyarwanda ku ndwara ya kanseri.

Kibungu avuga ko ari umwe mu bagore bakize indwara ya kanseri y’ibere akagaragaza ko impamvu yayikize ari uko indwara abaganga bayibonye kare.

Ikiyongeraho kandi ni uko ngo yapfushije mukuru we, wabaga muri Afurika ahitwa i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba yarishwe na kanseri nk’uko yabihamirije Imvaho Nshya.

Ati “Ibyo byatumye ntekereza nti, ko nge ntuye muri Amerika mukuru wange akaba muri Afurika kuki aho umuntu aba, hagomba kugaragaza ko yapfa yishwe n’indwara yavurwa. Ibyo byatumye ntangiza ‘Breast Cancer Initiave East Africa’ mu Rwanda.”

Akomeza agira ati “Naje bwa mbere mu Rwanda mu 2007 nsanga nta n’uvuga iyo ndwara yitwa kanseri, ariko mpura n’abagore 27 barabakuyeho amabere, nkababaza nti byagenze bite? Bakambwira bati barayaciye ariko nta bwo tuzi icyakurikiraho. Nahise ntekereza kugira ikintu nakora, ni yo mpamvu mu 2009 nandikishije uriya muryango muri RDB.”

Avuga ko icyo yahereyeho ari ukubigisha, akababwira amateka ye, akabereka ko kanseri y’ibere ivurwa igakira ariko ko bagomba kwisuzumisha, bakimenya, bakikunda, bakimenya ariko bakanisuzumisha.

Ati “Nabasobanuriye ko kwikunda ari ukumenya uwo uri we, ukamenya umubiri wawe, ukajya uwusura ukavuga uti ko ndeba hariho impinduka? Noneho wazibona ukagenda ukabibwira muganga.

Ibyange nabimenye hakiri kare, mukuru wange kubera kutabimenya yicwa na kanseri, none rero akazi kange mu Rwanda ni ukwigisha, gukora ubukangurambaga no kubwira abantu kanseri icyo ari cyo kuko si uburozi, ahubwo kanseri ni indwara ishobora kuvurwa igakira kandi muri rusange igaragara kare.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubaga mu bitaro bya Kigali CHUK, Dr Ntirenganya Faustin, akangurira abantu bose bazajya babona ibimenyetso bidasanzwe ku gice cyo ku imoko y’amabere yabo kwihutira kujya kwa muganga bakisuzumisha kuko biba bishobora kubaviramo indwara ya kanseri y’ibere.

Dr Ntirenganya avuga ko hari bimwe mu bimenyetso bishobora kuranga iyo kanseri nk’iyo rimwe na rimwe umuntu agaragaza kugira ikibyimba mu ibere icyo kikaba kiri mu by’ingenzi.

Ati “Hari ibindi bigenda bishamikiraho birimo kubabara cyangwa guhindura uruhu ugasanga ibere ritagisa nk’uko ryasaga cyane cyane bikagaragarira ku bantu b’inzobe cyangwa uwirabura kuko abirabura bo usanga bigoye kubibona ko byahinduye ibara.

Hari kandi kubona imoko igenda iba ntoya cyangwa isubirayo cyangwa ukabona amazi, amaraso cyangwa amashereka agenda asohoka kandi umuntu atonsa na byo biba ari ikimenyetso cy’uko umuntu yajya kwa muganga bakamurebera.”

Avuga ko agereranyije ku mwaka abarwayi bari hagati ya 75-100 ari bo abaga, hanyuma abaza bafite ibibazo bitandukanye mu mabere baza mu isuzumiro bashobora kugera ku 1.000. Muri bo, abagera ku 100 bakaba ari bo basanganwa kanseri y’ibere bigereranywa n’umurwayi umwe mu barwayi 10.

Dr Biku Suniramal umwe mu nzobere mu kubaga kanseri y’ibere avuga ko akenshi izahaza abantu bivuje bakererewe cyane cyane abo mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara kuko uwagize ibimenyetso bidasanzwe usanga babanza kwivuza mu buryo bwa gakondo, gusa ahamya ko ari indwara ivurwa igakira.

Akomeza agaragaza ko kanseri ari indwara ifitanye isano n’imisemburo kuko umuntu utangiye kujya mu mihango kare akazayivamo atinze biba byongera ibyago byinshi byo kwandura kanseri. Avuga ko kubyara byo bishobora kurinda kuko umuntu ubyaye akonsa ibyago bya kanseri y’ibere bigabanuka ugereranyije n’undi bitabayeho.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.