Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Umubare w’abahitanwa na malariya wagabanutseho 48%-Dr. Mbituyumuremyi

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Apr 26, 2018

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya malaria mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Mbituyumuremyi Aimable, yavuze ko malariya ikiri icyorezo, abantu bakwiye kurushaho gushyira imbaraga mu kuyirwanya igacika kuko ingamba zihariye u Rwanda rwashyizeho mu kuyirwanya zatumye umubare w’abahitanwa nayo ugabanuka ku gipimo cya 48%.

Kurara mu nzitiramibu ikoranye umuti buri joro bigabanya malariya ku kigero cya 90%

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Dr. Mbituyumuremyi yavuze ko malariya yigeze kuzamuka, kuva mu 2012 kugeza mu 2016/2017 umubare w’abayirwaye wikubye hafi inshuro enye, ariko uza kugabanuka mu 2017 biturutse ku ngamba zashyizweho.

Ati “Ibyo byerekana ko umubare wazamutse, ariko ku rundi ruhande tukabona ko wagabanutse bitewe n’ingamba zashyizweho mu kagabanya ubwo bwiyongere.

Hashyizeho gahunda yihariye yo kuvura abaturage mu midugudu bikozwe n’abajyanama b’ubuzima, kugira ngo abantu bivuze kare batarazahazwa na malariya cyangwa ngo bahitanwe nayo, bityo umubare w’abahitanwaga na malariya wo wagabanutse ku kigero cya 48% mu 2017, kuko izo ngamba zatangiye mu mpera z’umwaka wa 2016.”

Dr. Mbituyumuremyi yakomeje avuga ko zimwe mu ngamba zashyizweho zirimo no gutanga inzitiramibu ku bantu bose, aho ubu bibarwa ko Abanyarwanda babiri barara mu nzitiramibu imwe kandi zigikomeje gutangwa.

Ati “Duheruka gutanga inzitiramibu mu mpera z’umwaka wa 2016 ndetse no mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 muri Weruwe twatanze inzitiramibu mu Rwanda hose, ku buryo ku rugero mpuzamahanga dufata ko nibura Abanyarwanda babiri basangiye inzitiramibu imwe muri buri rugo bitewe n’uburyamo burimo.”

Yongeyeho ko bakomeje gutanga izindi nzitiramibu mu buryo bw’ibyiciro byihariye byibasirwa na malariya kurusha ibindi, birimo abagore batwite n’abana bari munsi y’umwaka umwe.

Yasobanuye ko nubwo izo ngamba zihari n’inzitiramibu zitangwa ariko hagikenewe ubukangurambaga n’ubufatanye mu kurwanya malariya, abantu bibutswa gukoresha neza inzitiramibu kuko hakiri umubare munini w’abarwara malariya n’abo ihitana.

Ati “Iyo wivuje malariya ishira mu mubiri, ahubwo guhabwa inzitiramibu no kuyikoresha ni ikindi; ushobora guhabwa inzitiramibu ntuyikoreshe nk’uko biteganyijwe; hari abo tubona ziba zimanitse hari n’abo usanga ziba zimanitse mu bubiko, hari abazikoresha mu yindi mirimo zitateganyirijwe nk’uburobyi, kubakamo inzu z’amatungo, abazishyira ku mbuto zabo, mu kwanikaho imyaka. Ibyo ni ibintu bitandukanye tubona byerekana ko hari abataragira imyumvire ihagije yo gukoresha neza inzitiramibu ngo birinde, ibyo bikaba bifitanye isano no kuba hakiri abarwara malariya bafite inzitiramibu.

Muri izo ngamba, hari kandi n’umwanzuro Guverinoma yafashe wo kuvura malariya ku buntu umuntu wese uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, igihe bamusuzumye bakayimusangamo.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu kurwanya malariya igira iti “Niteguye kurwanya malariya”, Minisiteri y’Ubuzima igasaba buri wese gutekereza uburyo akoresha mu kurwanya malariya, akareba niba afite isuku ikenewe mu rugo no hanze yarwo, mu gukuraho aho imibu yororokera, uko akoresha inzitiramibu, buri wese akamenya uruhare rwe, yaba umuyobozi mu ngo z’aho ayobora n’umuturage ku rugo rwe.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya malariya ku rwego rw’igihugu mu kwezi gutaha kwa Gicurasi 2018, hamwe n’icyumweru cy’ubuzima.