Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Umubare munini w’ibyumba by’amashuri byubakwaga byaruzuye

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jan 30, 2018

Ibyumba by’amashuri bisimbura ibishaje byubakwaga byamaze kuzura, uretse ibiri ku ijanisha rya 2% birimo gusozwa harimo n’ubwiherero, nabyo bikaba bizuzura vuba kuko imirimo yo kubyubaka igeze kure.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi Munyakazi Isaac mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya kuri uyu wa mbere, tariki ya 29 Mutarama 2018, nyuma y’icyumweru kimwe umwaka w’amashuri utangiye.

Ibyumba by’amashuri byuzuye bizagabanya ubucucike

Yagize ati “Ibyumba bisimbura ibishaje twari twatangiye kubaka byaruzuye, hasigaye 2% byabyo, ariko na byo bigeze kure nko ku kiciro cy’amasuku, harimo n’ubwiherero ariko dufite ikizere ko bizuzura vuba abana bakabyigiramo.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC avuga ko ibi byumba byuzuye bizagabanya ubucucike mu mashuri, abana bakiga ari bake, bityo umwarimu akabasha kubageraho bose mu myitozo no kubakosora bikoroha.

Abajijwe ku kibazo cy’amashuri yahawe abanyeshuri adafitiye ubushobozi bwo kwakira kubera ibyumba bike, Munyakazi yemeye ko byabayeho, cyane cyane mu turere twa Rusizi na Karongi ariko bikaba byatangiye gukemurwa, abanyeshuri barenga ku bo ibyo bigo bifitiye ubushobozi bwo kwakira bakaba batangiye koherezwa ahandi.

Yagize ati “Uretse bamwe mu bana badashaka kujya kwiga aho bahawe, ahubwo bakanyura ku ruhande bagashaka imyanya mu bundi buryo, hari n’amakosa yagaragaye mu gutanga imyanya mu mashuri, twamenye ko hari amashuri yoherejwemo abana benshi kandi nta bushobozi bwo kububakira afite bitewe n’ibyumba by’amashuri bihari”.

Abana benshi ngo bakunze gushaka kwirunda ku ishuri rimwe, aho kujya aho boherejwe, akaba ari cyo gikunze gukurura ibibazo mu itangira ry’amashuri bijyanye n’amwe muri yo usanga afite abanyeshuri benshi andi yababuze, nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC abigarukaho.

Ku bijyanye n’iki kibazo, ababyeyi bavuga ko baba bafuza kwigishiriza ku bigo bitsindisha neza mu mashuri ari muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 9 na 12.

Kankindi Claire ni umubyeyi urerera mu Kigo k’ishuri cya Gatenga I, ati “Erega hari ibigo by’amashuri biri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 byigisha neza kandi bigatsindisha. Ibyo ni byo twese tuba twifuza kujyanamo abana, hari n’ibindi rwose bidatsindisha abantu benshi baba batifuza kubirereramo, ni yo mpamvu usanga hari amashuri abyiganiramo abana benshi kurusha ayandi kandi inyubako ari zimwe.”

Mukobwajana Elyse na we ni umubyeyi, avuga ko nta na rimwe umubyeyi atifuriza umwana we ibyiza, ari nayo mpamvu benshi bashaka amashuri yigisha neza, gusa ababyeyi nabo bakwiye kumenya ko abana bose batakwiga ku ishuri rimwe ngo bishoboke, ahubwo akabasaba gukurikiranira hafi uburezi bw’abana mu bigo barereramo kugira ngo na byo bitere imbere.

Ati “Ni byiza ko ababyeyi bifuriza abana babo kwiga heza, ariko bose ntibakwiga mu kigo kimwe ngo ni uko gitsindisha, ahubwo birasaba ababyeyi kuba hafi y’amashuri barereramo bagafatanya mu burezi bw’abana babo, bityo ayo mashuri nayo agatera imbere.”

Minisiteri y’Uburezi ifite gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri mu rwego rwo  kugabanya ubucucike no gufasha abana kwiga hafi y’iwabo.