Umubano w’u Rwanda na Uganda uzaba mwiza nubwo hari utubazo – Sezibera

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 05-03-2019 saa 11:27:10
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma, Dr. Sezibera Richard ari mu kiganiro n'abanyamakuru (Foto Twagira W.)

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr. Sezibera Richard, avuga ko nubwo hakiri ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda, u Rwanda rwifuza ko umubano uzaba mwiza, cyane ko ari abaturanyi, bityo ibibazo bizakemurwa.

Dr. Sezibera yabivugiye i Kigali mu kiganiro yahaye itangazamakuru ryo mu Rwanda na mpuzamahanga, mu rwego rwo kugaragaza aho u Rwanda ruhagaze ku mubano warwo n’ibindi bihugu byaba ibyo mu karere n’ahandi muri Afurika.

Ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda na Uganda kuri ubu usa n’aho utifashe neza, yagize ati “Nsanga ibiganiro bizakomeza ngo bikosorwe, cyane ko abakuru b’ibihugu byombi bigeze guhura mu minsi yashize babiganiraho, ndetse na Uganda yohereza intumwa yayo mu Rwanda, icyakora ibibazo bigihari bitarabonerwa umuti bishingiye ahanini ku kibazo cy’Abanyarwanda bafungirwa ahantu hatazwi muri icyo gihugu, ihohoterwa, itotezwa bya hato na hato, no koherezwa mu Rwanda ku ngufu bizaganirwaho bizakemuka.”

Dr Richard Sezibera yakomeje agira ati “Inama nagira Abanyarwanda basanzwe bajya muri Uganda, ni uko baba baretse kujyayo muri bi bihe, dore nk’ubu Uganda yafashe Abanyarwanda bagera ku 190, mu gihe abandi bagera kuri 986 bamaze kwirukanwa bakoherezwa mu Rwanda ku ngufu, abandi bacuruzi bamburwa imitungo yabo bagasiga imiryango yabo muri Uganda n’ibindi bibazo byo kubuzwa uburenganzira, ibibazo by’abafungwa ntibahabwe uburengenzira bwo gufashwa n’ambasade, kandi abagande bagize ibibazo mu Rwanda ambasade yabo irabimenyeshwa, abafungwa ntibahabwa uburenganzira ku babunganira mu rwego rw’amategeko n’ibindi bikorwa bitari byiza. Na n’ubu nubwo byakomeje kuganirwaho n’inzego nta gisubizo gifatika kiraboneka, nibiba ngombwa amaherezo ikibazo kizashyikirizwa umuryango w’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba bagire icyo bagikoraho.”

Nta mupaka w’u Rwanda ufunze

Ku kibazo cy’uko imipaka y’u Rwanda na Uganda ifunze, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko mu by’ukuri nta mupaka w’u Rwanda ufunze icyabaye gusa ari uko imodoka ziremereye zari zisanzwe zikoresha umupaka wa Gatuna zahindura gato zigakoresha undi mupaka wa Kagitumba bitewe n’imirimo yerekeranye n’ibikorwa byo kubaka umupaka ugezweho wa ‘One Stop Border Post’, kandi akaba ari ahantu hato hafunganye.

Ati “Imipaka y’u Rwanda irafunguye, gusa icyo twagiramo inama Abanyarwanda basanzwe bajya Uganda kubera impamvu baba babiretse kubera ibibazo by’umutekano wabo, kandi icyo twakwizeza abantu ni uko imirimo yo gusana umupaka wa Gatuna izaba yarangiye mu kwezi kwa Gicurasi 2019.”

Ku byatangajwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko u Rwanda rwongereye abasirikare ku mipaka, Amb. Sezibera yavuze ko ibyo atari ko bimeze u Rwanda rutigeze rwongera ingabo ku mipaka yarwo na Uganda nubwo rufite uburenganzira bwo gushyira no kohereza ingabo aho igihugu cyabona ko bikenewe. Ati “Nta mpamvu ihari yatuma rwongera ingabo ku mupaka.”

Ikindi yagarutseho ni ikibazo cy’abashaka gukomeza guhungabanya u Rwanda bari Uganda bakorana na bamwe mu bayobozi ba Uganda, ibibazo abacuruzi b’Abanyarwanda bagirira muri Uganda, baba abahakorera cyangwa abahanyura, ugasanga bamwe ibicuruzwa byabo birafatwa bikamara amezi, bimwe bakabirekura ibindi ntibabirekure.

Ati “Mu minsi yashize hari ikibazo cy’amata yanyuraga Uganda ava mu Rwanda ajya ahandi kugeza ubu ntagicayo yarafunzwe, amabuye y’agaciro yigeze kuhafungirwa bageze aho barabifungura bimaze amezi n’amezi tutazi n’uwabifunze, turavuga ngo kubifungura ni byiza, ariko se ikibazo cyashakirwa he? Tuzakomeza kuganira ku bibazo bihari, kandi hari ikizere ko ikibazo kizabonerwa igisubizo.”

Izindi ngingo Dr. Sezibera yagarutseho ni izirebana no kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umwiherero wa 16 uzatangira ku ya 8 Werurwe, hamwe n’izindi nama mpuzamahanga u Rwanda rwitegura kwakira nk’iya “Africa CEO Forum” izaganira ku guteza imbere ubucuruzi ku mugabane w’Afurika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Dr. Sezibera Richard ari mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto Twagira W.)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.