Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

Umubano w’u Rwanda na Rhenanie ugiye kwaguka– Kaboneka

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Oct 2, 2018

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Kaboneka Francis avuga ko umubano w’u Rwanda n’Intara ya Rhenanie Paratinat yo mu Budage umaze imyaka isaga 36, ugiye kwaguka ugere no mu zindi nzego harimo urwego rw’ubukerarugendo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis iburyo ari kumwe na Madamu Malu Dreyer Perezida w’Intara ya Rhénanie Palatinat n’Umwe mu ntumwa ayoboye (Foto MINALOC)

Ibyo Minisitiri Kaboneka Francis yabivugiye kuri MINALOC ejo hashize tariki 1 Ukwakira 2018, mu biganiro byahuje Perezida w’Intara ya Rhenanie Paratinat yo mu Budage hamwe n’intumwa ayoboye zirimo intumwa za rubanda.

Ku byerekeranye n’umubano w’u Rwanda n’iyo ntara ya Rhenanie Paratinat umaze imyaka isaga 36, Minisitiri Kaboneka asanga umubano w’u Rwanda n’iyo ntara ufite mwihariko, kandi ko ubufatanye buzakomeza, mu rwego rwo gufasha abaturage b’iyo ntara hamwe n’ab’u Rwanda kuko ari bo babyungukiramo cyane.

Minisitiri Kaboneka ati: “Umubano wacu dusanzwe dufitanye n’Intara ya Rhenanie Paratinat ugiye kwaguka ugere no mu zindi nzego z’ubukerarugendo kuko u Rwanda rufite ahantu henshi hasurwa muri urwo rwego, cyane ko ubusanzwe u Rwanda rwafatanyaga na Rhenanie Paratinat ahanini mu nzego z’uburezi, ubuhinzi, ndetse n’ubuzima.

Tuzakomeza gukorana na bo kuko nk’ubu  hari intumwa za Rhenanie Paratinat zizongera guhura n’iz’u Rwanda muri Werurwe 2019, kugira ngo tuganire uburyo umubano wacu nabo umaze igihe ukomeze waguke kandi urusheho kuba mwiza kuko kuva aho u Rwanda rutangiriye gukorana nabo hari imishinga bateye inkunga isaga ibihumbi bibiri u Rwanda rumaze gushyira mu bikorwa hirya no hino mu gihugu”.

Perezida w’Intara ya Rhenanie Paratinat Madamu Malu Dreyer, avuga ko imikoranire n’u Rwanda igiye gukomeza ahanini yibanze kuri gahunda yo gutanga amahugurwa ku barezi, ikoranabuhanga, na siyansi, ndetse no guhanga udushya.

Ati: “Rhenanie n’u Rwanda bisanzwe bifatanya mu nzego nyinshi kandi turategura ibiganiro mu mwaka utaha wa 2019, byo kuganira uburyo twakomeza gukorana.  Nk’ubu turatekereza uburyo mu bufatanye bushya twashyiramo uburyo bwo guha amahugurwa abarimu, ku buryo abanyarwanda bajya baza iwacu, natwe tukaza hano mu Rwanda, guhererekanya abanyeshuri bakora ubushakashatsi, bityo tugakomeza guhererekanya ubumenyi.”

Nyuma yo gusura MINALOC, Perezida w’Intara ya Rhenanie Paratinat hamwe n’intumwa ayoboye  bakomereje uruzinduko rwabo mu Nteko Ishinga Amategeko aho bagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena Hon. Makuza Berenard na Hon. Mukabarisa Donathile Uyobora Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepiete  baganira ku buryo bwo guteza imbere ubufatanye bw’inteko zombi, ndetse no gukomeza ubufatanye mu zindi nzego byose bagamije iterambere.