Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Umubano wa FPR n’Ishyaka CPC ryo mu Bushinwa ufasha gusangira ubunararibonye

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Apr 20, 2018

Itsinda ry’abayobozi b’Ishyaka rya Gikominisiti riri ku butegetsi mu Bushinwa (CPC) riri mu Rwanda, ryasuye ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi, bagirana ibiganiro n’Ubunyamabanga bukuru bwawo. Umubano w’iri shyaka n’Umuryango FPR-Inkotanyi, ni umuyoboro ibihugu byombi binyuramo bisangira ubunararibonye, nk’uko byatangajwe na Hon. Gasamagera Wellars, Komiseri muri FPR-Inkotanyi. 

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi, Ngarambe Francois Xavier (ibumoso) ashyikiriza impano umuyobozi w’Ikigo cy’ubushakashatsi cy’u Bushinwa mu by’imiyoborere Dr JI Zhiye (Foto James R.)

Komiseri w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Hon. Gasamagera Wellars, atangaza impamvu y’uru ruzinduko mu Rwanda, yavuze ko ari umubano w’igihe kirekire imitwe yombi ya politiki ifitanye, akaba ari umuyoboro ibihugu byombi binyuramo bisangira ubunararibonye bushingiye ku muco wa buri gihugu.

Hon. Gasamagera avuga ko iri tsinda ryasuye ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi rikuriye Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’imiyoborere, rikaba ryasuye   u Rwanda ku bw’umubano w’iyi mitwe ya politiki yombi ifitanye, bakaba bazaganira mu gihe k’iminsi ibiri ndetse banasangire ubunararibonye mu by’ubushakashatsi bw’imiyoborere  mu bwubahane bw’ibitekerezo bya buri ruhande.

Ati “Nk’uko dushaka ibisubizo tubivanye mu muco wacu tukabasha kwigira, ni byo tubasangiza na bo bakadusangiza ibyabo, buri ruhande rukagira icyo ruvana ku rundi”.

Avuga ko atari ubwa mbere abayobozi b’imitwe yombi basuranye, kuko umubano wayo umaze igihe kirekire, bityo n’abayobozi ba FPR-Inkotanyi bakaba bagira igihe bakajyayo gusura iri shyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Bushinwa.

Ati “Mu biganiro byacu tubasha gusangira ibyo duhuje, buri ruhande rukabasha kwigira ku rundi”.

Ku bijyanye n’ibyo u Rwanda rwigira ku Bushinwa, Hon. Gasamagera yavuze ko bagira filozofiya ishingiye ku matwara ya gisosiyalisiti ashingiye ku bitekerezo by’Abashinwa ubwabo nk’uko n’Abanyarwanda bubakira ku mitekerereze ishingiye ku muco wabo, gusa  ibyo byose ngo  bigakorwa mu bwuhabane bw’ibitekerezo bya buri ruhande.

Ati “Baduha ingero zabo natwe tukabaha izacu, bakagira icyo bavanamo natwe tukagira icyo tuvanamo”.

Dr JI Zhiye, Umuyobozi w’Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe ubushakashatsi mu by’imiyoborere,  wari uyoboye itsinda ry’Abashinwa basuye  Umuryango RPF-Inkotanyi, yavuze ko bagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda mu rwego rwo kuganira no gusangira ubunararibonye hagati y’imitwe ya politiki yombi ku bw’umubano ifitanye.