Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ulimwengu azahora azirikana ko Sunrise FC yamufashije kwigaragaza

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 28-02-2019 saa 16:56:15
Ulimwengu Jules wizeye ko azakomeza kwigaragaza mu ikipe ye nshya ya Rayon Sports

Ulimwengu Jules, rutahizamu urimo kwitwara neza muri Rayon Sports, aravuga ko atazigera yibagirwa ko ikipe ya Sunrise FC yamufashije kuba yarayigezemo muri uyu mwaka wa 2019.

Uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego 11 muri shampiyona, yageze muri Rayon Sports mu ntangiriro z’uku kwezi; aturutse muri Sunrise FC aho yatsinze ibitego 8 aguzwe miliyoni 8 asinya amasezerano y’umwaka n’igice.

Ulimwengu asobanura ko mbere yo kujya muri Sunrise FC muri Nyakanga 2018, yabanje kujya muri Rayon Sports banga kumuha amahirwe; ahitamo kubanza kunyura muri Sunrise FC kugira ngo abone kwigaragaza; aza muri Rayon Sports abifashijwemo na Bimenyimana Bonfils Caleb yaje gusimbura.

Ati “Sinzibagirwa ko Sunrise ariyo kipe yanzamuye, ni yo yanzanye hano. Muge mwibuka ko nagiye muri Sunrise, muri Rayon Sports byarabanje kwanga, nkora imyitozo muri Sunrise, unshakira ubuzima ni we wambwiye ngo nge muri Sunrise nsinde ibitego ibindi bizaza banyifuze.”

Ulimwengu kuri ubu ahamya ko muri Rayon Sports, agomba kwitwara neza byanze bikunze.

Ati “Muri Rayon Sports meze neza kandi ni ikipe indi ku mutima. Icy’agaciro tugomba kwitwara neza. Naje gufatanya na bagenzi bange duharanira gutwara ibikombe. Abafana bakomeze kutuba inyuma tuzakora ibintu byiza. ”

Ulimwengu Jules avuga ko mu mupira we arimo gufatira ikitegererezo kuri rutahizamu w’umunyarwanda Meddy Kagere ukinira Simba SC yo muri Tanzaniya.

Ulimwengu Jules wizeye ko azakomeza kwigaragaza mu ikipe ye nshya ya Rayon Sports

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.