Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Ukwishyira hamwe kwacu muri Afurika gukomeje gukura – Kagame

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 30-10-2018 saa 16:05:48
Perezida Kagame ageza ijambo rye ku bitabiriye iyi nama

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), yavuze ko ukwishyira hamwe kw’Afurika gukomeje gukura, ari nako kugira akamaro ku buhahirane.

Ibi bigaragazwa n’impinduka nziza zimaze kuva mu mavugurura y’Umuryango AU, hakaza no kuba ibihugu byariyemeje ishyirwaho ry’Isoko Rihuriweho ry’Afurika.

Perezida Paul Kagame ibi yabigaragarije i Berlin mu Budage, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ukwakira 2018, aho yitabiriye inama y’ihuriro ry’Ishoramari ry’Ibihugu bya G20.

Iyi nama yari yanatumiwemo na bamwe mu bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika, ikaba yaragizwemo uruhare na Dr. Angela Merkel, Minisitiri w’Intebe w’u Budage.

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Chancellor w’u Budage, Dr. Angela Merkel, mu nama y’ibihugu bya G20 yabereye i Berlin mu Budage

Kagame akaba yagaragarije abari muri iyo nama akamaro ko kwishyira hamwe muri Afurika, avuga ko uku kwishyira hamwe gukomeje gukura.

Ati “Ukwishyira hamwe kwacu muri Afurika gukomeje gukura kandi ibi bifite akamaro ku buhahirane. Amavugurura amaze iminsi mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe yatumye dushobora kubika agera kuri 12 ku ijana by’ingengo y’imari y’uyu Muryango.” Ubusanzwe, Perezida Kagame ni na we ushinzwe amavugurura y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Yavuze Abakuru b’Ibihugu by’Afurika bashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko Rimwe ku Mugabane, avuga ko ari intambwe idasanzwe mu mateka y’Afurika.

Kagame avuga ko hari n’ubushake bwa politiki muri uru rwego rwo kwishyira hamwe, atanga urugero kuri iri soko, ati “Afurika y’Epfo ni yo iherutse kwemeza ko izashyira umukono ku masezerano y’ishyirwa mu bikorwa ry’iri Soko Rihuriweho. Ndashimira Perezida Ramaphosa kuri iyi ntambwe. Ibi birerekana ubushake bwa politiki buhari mu gutera ingabo mu bitugu ukwishyira hamwe kwacu.” Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo na we yari yatumiwe muri iyi nama.

Perezida Paul Kagame ubanza ibumoso, akurikiwe na Dr. Angela Merkel, Chancellor w’u Budage, hirya ye hari Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo n’abandi bari mu nama ya G20 mu Budage

Volkswagen mu Rwanda ni urugero rwiza rw’ibishoboka

Muri iyi nama yabereye mu Budage, Kagame yagarutse ku ruganda rukora imodoka mu Rwanda rwa Volkswagen rukomoka mu Budage, avuga ko rudateranyiriza imodoka mu Rwanda gusa, ahubwo rwubaka ahazaza h’ubucuruzi mu gutwara abantu n’ibintu hatangijwe ibidukikije. Akaba avuga ko kuba uru ruganda rwaraje gukorera mu Rwanda ari urugero rwiza rw’ibishoboka.

Perezida Kagame avuga ku kamaro karwo, yagize ati “Uburyo Volkswagen ikoresha bwatumye haza abandi bashoramari nka Siemens n’abandi. Ariko ibi byose ntibyakora hatabayeho ubufatanye n’abaturage bacu mu mpano zabo zitandukanye.”

Yavuze ko Volkswagen Rwanda ikoresha Abanyarwanda n’abandi batandukanye bava muri Afurika y’i Burasirazuba, kandi Inteko Nyobozi yayo irimo Abanyarwanda bize mu Budage ndetse ikigo k’ishoramari cy’urubyiruko kirimo gufasha muri gahunda y’uburyo busangiwe bwo gutwara abantu.

Akaba yarashimye Angela Merkel ku bw’ubutumire yamuhaye bwo kwitabira iyi nama, avuga ko nyuma y’inama iherutse hari byinshi byahindutse ku mugabane w’Afurika, cyane ko yavuze ko n’iyi iziye igihe kugira ngo ifashe mu gushimangira iterambere ry’Afurika rishingiye ku ishoramari kandi ibihugu byemeranyijweho.

Ati “Tugomba kwemera kurenga imikorere ishaje. Dusangiye na Chancellor Merkel ubushake bwo kugera ku bisubizo bishoboka byose ku buryo burambye binyuze mu mishinga mishya.”

Perezida Paul Kagame akaba yasoje avuga ko hari byinshi byagerwaho ku bufatanye, cyane cyane ibihugu byibanda ku gutera inkunga no kugabanya ibidindiza ishoramari ry’abikorera.

Bamwe mu bari bitabiriye inama ya G20, aho Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yagaragaje ko ukwishyira hamwe muri Afurika kugenda gukura 

President Kagame speaks at G20 Investment Summit | Berlin, 30 October 2018

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.