Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Ukwezi ko kwivuza guhabwa uwatinze kwishyura mituweli si igihano- Ntigurirwa

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 8, 2018

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango mu Kigo k’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), Ntigurirwa Deogratias, asobanura ko iminsi 30 ihabwa umunyamuryango utishyuriye igihe ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli atari igihano ahubwo  biri mu itegeko.

Ntigurirwa Deogratias, Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba Mituweli muri RSSB

Ntigurirwa yavuze ko hari abantu bitiranya iminsi 30 umuntu amara ategereje kwivuriza kuri mituweli mu gihe atishyuriye imisanzu igihe, yemeza ko iyo minsi ishyirwaho n’itegeko rigenga mituweli mu Rwanda ko atari igihano gihabwa abatinze.

Ati “Mituweli ni ubwisungane mu kwivuza, umuntu agomba kuyishyura yiteganyiriza mu burwayi ariko ntagomba kuyitanga mu gihe yarwaye, icyo gihe byashegesha uburyo bw’ubwisungane mu gihe umuntu yazajya yishyura imisanzu ari uko yarwaye.”

Avuga ko umuntu agomba kwishyura mituweli bitarenze tariki ya 30 Kamena buri mwaka kugira ngo abashe kwivuza adategereje ya minsi 30 ishyirwaho n’itegeko.

Yemeza ko iyo urengeje iyi tariki utarishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, umunyamuryango agomba gutegereza kwa kwezi kose kugira ngo abashe kwivuza.

Ati “Umwaka wa mituweli utangira ku itariki ya 01 Nyakanga ukarangira ku itariki ya 30 Kamena y’umwaka ukurikira, umunyamuryango agomba kuvugurura ubwishingizi bwe mbere y’uko umwaka urangira, ariko akomeza kuvurwa iminsi itarenze 30 uhereye igihe ubwishingizi bwe burangiye.”

Ntigurirwa agaruka kandi ku gisobanuro cya mituweli nk’uburyo magirirane abantu bishyira hamwe bagatanga imisanzu biteganyiriza hamwe n’imiryango yabo kugira ngo bashobore kwirinda indwara no kwivuza mu gihe barwaye.

Avuga ko kuba umunyamuryango bitangira igihe buri muntu mu bagize urugo amaze gutanga cyangwa gutangirwa umusanzu asabwa.

Uyu muyobozi yongeraho ko mituweli yishingira imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi birimo ibitangirwa mu ivuriro ry’ingoboka (Poste de Sante) cyangwa mu kigo nderabuzima, ibikorwa by’ubuvuzi n’imiti bitangirwa ku rwego rw’ibitaro by’akarere cyangwa ibitaro by’intara ndetse n’ibikorwa by’ubuvuzi n’imiti bitangirwa ku rwego rw’ibitaro bikuru cyangwa ibitaro bikuru by’ikitegererezo.