Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Uko wategura umureti urimo amakaroni

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 19-07-2019 saa 14:23:15
Umureti n'amakaroni

Umureti ushobora gutekwa mu buryo butandukanye, muri bwo harimo no kuwuteka urimo amakaroni. Ni ifunguro ryoroshye kuritegura, kandi ritwara umwanya muto.

Ugiye gutegura iri funguro, yiyegereza amakaroni, amagi, foromaje, amavuta ya Olive, umunyu na “poivre”. Ufashe urugero rwa g 400 z’amakaroni, ukoresha amagi 6 n’ibiyiko 6 by’amavuta.Ushobora no gutegura utundi turungo wifuza nk’igitunguru, perisire, sereri…

Ibikoresho umaze kubyiyegereza, urabanza ugateka amakaroni uyatogosheje ugashyiramo akunyu.Iyo amaze gushya uyashyira ku ruhande. Ugafata amagi ukayamena, ukayakubita bisanzwe nk’ugiye guteka umureti, ugashyiramo foromaje, “poivre”, … Ugakomeza ukavanga bikanoga. Warangiza ugasuka mu makaroni.

Utegura ipanu, ugashyira ku muriro, ugasigaho amavuta ku ndiba hose no ku mpande hanyuma ugasukaho ya makaroni n’amagi.Urareka uruhande rumwe rugashya ukabona guhindura n’urundi.

Mbere yo guhindura urabanza ukongera ugashyira utundi tuvuta ku ipanu.Iyo umureti umaze gushya uwugabura ugishyushye, hejuru ushobora kumamagizaho “poivre”. Hifashishijwe inyandiko ya “Le Journal de Femmes.”

 

Umureti n’amakaroni

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

4 Comments on “Uko wategura umureti urimo amakaroni”

  1. nkunda uko mutwigisha kuko ubungubu jye numuryango wajye tugerageza kubikora kuburyo dusigaye tubyigisha nabaturanyi nukuri tubashimiye tubikuye ku mutima

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.