Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Uko wakora ‘gateau’ mu myumbati

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 12-07-2019 saa 14:19:40
Gato ikoze mu myumbati

Ushobora kwifashisha ibiribwa biboneka hafi, mu buryo bworoshye ugategura amafunguro adasanzwe cyangwa se ugahindura uburyo wari usanzwe utekamo kugira ngo urusheho kuryoherwa.

Ni muri urwo rwego wakora gato mu myumbati ugahindura uburyo iki kiribwa cyari gusanzwe gitekwamo.

Ugiye gukora gato mu myumbati, ufashe nk’urugero rwa g 200 z’imyumbati mibisi y’imiribwa ukayirapa mu rugero ruto cyane, utegura igi rimwe, kimwe cya kabiri k’igikombe cy’amata, g 75 z’amavuta ( beurre), g 225 z’isukari, ifarini y’ingano g 50, ibiyiko 2 bito by’umusemburo n’umunyu.

Uko bikorwa

Uvanga imyumbati n’igi n’amata, ku ruhande ukavanga ya mavuta n’isukari kugeza ubonye urusukume, hanyuma ukabivanga na ya myumbati. Mu kindi gikoresho wateguye uvangiramo ifarini, umusemburo n’umunyu uringaniye. Ukabivanga neza na biriya wabanje gutegura mbere.

Ubishyira mu gikoresho cyagenewe guteka gato, ugashyira mu ifuru kuri dogere 180, ikamaramo iminota 40 ukayikuramo. Hifashishijwe imfashanyigisho y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO).

Gato ikoze mu myumbati

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

One Comment on “Uko wakora ‘gateau’ mu myumbati”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.