Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Uko urunigi rukoreshwa  mu kuboneza urubyaro

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 05-11-2019 saa 12:21:57
Urunigi rugizwe n’amasaro 32, hakaba harimo rimwe ritukura risobanura ko imihango itangiye, hari kandi amasaro 12 yera (igitare) asobanura igihe cy’uburumbuke, aho umugore agomba kwirinda kubonana n’umugabo mu gihe ata

Urunigi rw’ukwezi k’umugore ni bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro bwavumbuwe n’inzobere zikomoka muri Amerika, bukaba bushingiye mu kumenya igihe cy’uburumbuke mu kwezi ku mugore hakoreshejwe indangaminsi (karendari).

Impuguke mu buzima bw’imyororokere Uwimana Marie Jeanne avuga ko ubu buryo bukoreshwa ku bagore bafite ukwezi kwabo kugira hagati y’iminsi 26 na 32, kandi ngo hejuru ya 80 % by’abagore bose bo ku isi bafite ukwezi kuri hagati y’iyi minsi.

Mu Rwanda, uburyo bw’urunigi bwatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2002, bukaba ari uburyo bwiza kandi bwizewe ku bipimo birenga 95%,  mu gihe bukoreshejwe neza.

Uburyo bw’urunigi rw’ukwezi k’umugore, bunitwa kandi uburyo bw’iminsi idahinduka.

Bivuze ko atiriwe akoresha agakingirizo, umugore yifashishije urunigi mu kubara, ashobora kuboneza urubyaro.

Urunigi rushushanya ukwezi k’umugore gutangira ku munsi wa mbere w’imihango (kuva amaraso kwa buri kwezi) kukagera ku munsi ubanziriza imihango y’ukundi kwezi.

Urunigi rugizwe n’amasaro 32, hakaba harimo rimwe ritukura risobanura ko imihango itangiye, hari kandi amasaro 12 yera (igitare) asobanura igihe cy’uburumbuke, aho umugore agomba kwirinda kubonana n’umugabo mu gihe atateguye gusama, cyangwa banabonana bagakoresha agakingirizo.

Ku runigi kandi hariho n’amasaro y’ikijuju yo asobanura ko nta kibazo cyo gusama umugore akwiye kugira iyo ageze mu gihe kerekanwa n’ayo masaro.

Ikindi kandi ku runigi hariho impeta, umugore abifashijwemo n’uwo bashakanye bibukiranya bakagenda bimura buri munsi, mu rwego rwo kubara neza ukwezi k’umugore.

Amabwiriza ku mikoreshereze y’urunigi rw’ukwezi k’umugore

Uko bigenda, umugore n’umugabo we (bagomba gufatanya) bimurira impeta ku isaro ritura ku munsi umugore yaboneyeho imihango hanyuma bakanabigaragaza ku ndangaminsi bandika itariki batangiriyeho.

Nyuma, buri gitondo bimurira impeta ku isaro rikurikiyeho mu kerekezo kimwe, nk’uko akambi kabyerekana, uhereye ku ruhande ruto rw’isaro ugana ku mpera nini yaryo.

Kandi no mu gihe umugore ari mu mihango agomba gukomeza kurwimura.

Mu gihe umugore (afatanyije n’umugabo we) yibagiwe yitabaza indangaminsi, akareba ku isaro ritukura niba hari iminsi yahise atimuye isaro akaryimura akurikije iminsi ishize.

Nk’uko twabivuze haruguru, mu gihe impeta iri ku ibara ry’ikijuju, umugore n’uwo bashakanye bakora imibonano mpuzabitsina   nta gakingirizo, kuko ibyago byo gusama batabishaka  biba ari bike cyane.

Naho mu gihe impeta iri ku isaro ry’umweru, ni byiza kwirinda imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo, kuko icyo gihe umugore ashobora gusama.

Ku munsi umugore asubiriyeho mu mihango, ni ngombwa guhita yimurira impeta ku isaro rya mbere ritukura.

Ni ukuvuga ko asimbuka (afatanyije n’uwo bashakanye) amasaro yose y’ibijuju aba asigaye.

Imihango ye y’ukwezi iba yerekana ko ukwezi gushya kwatangiye. Gusa, abashakanye (umugore kuko ari we ukoresha uburyo bw’urunigi) asabwa kugisha inama mu gihe agiye mu mihango mbere y’uko ashyira impeta ku isaro ry’ikijuju kijimye. Akibutswa kandi kugisha inama mu gihe yarenze isaro rya nyuma ry’ikijuju atarabona imihango.

Mu gihe kandi umugore agize izi mpinduka nko kuva amaraso ataragera mu mihango, akeka ko yanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa yakoze imibonano mpuzabitsina nta mpeta iri ku masaro yera, icyo gihe asabwa kwihutira kugisha inama ku muntu utanga ubu buryo bwo kuboneza urubyaro.

By’umvikane neza ko uburyo bw’ukwezi k’umugore kudahinduka butarinda kwandura SIDA kimwe n’izindi ndwara zandurira mu guhuza ibitsina.

Ku biyemeje gukoresha ubwo buryo, ni byiza kubika urunigi ahantu hagaragara tuvuge bakarumanika ahegereye uburiri bwabo, kuko isaro ritukura ririho,  mu ijoro ricana rikaba ryakwibutsa mu gihe hari hagiye kubaho kwibagirwa.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

2 Comments on “Uko urunigi rukoreshwa  mu kuboneza urubyaro”

  1. Murakoze, nashakaga kubaza.. mudusobanuriye uburyo Aya masaro akora ariko niba ntarwaye amaso mbona mo amasaro yumukara se yo yaba asobanura iki???? Ikindi kibazo, ubara uhereye iburyo cg ibumoso bwisaro ritukura ..??

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.