Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Uko Prof. Dusingizemungu yabonye Inkotanyi bwa mbere zimutabara

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 10-04-2019 saa 09:22:04
Prof Dusingizemungu Jean Pierre avuga ku buhamya bwe (Foto Mwema B.)

Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, umwarimu muri kaminuza akaba na perezida w’Umuryango IBUKA, mu buhamya yatangiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi wahuje RRA, OAG na NEC, yavuze uko yatabawe n’Inkotanyi.

Prof. Dusingizemungu avuga uko yabonye ingabo zari iza RPA, uko zamutabaye. Yagize ati “Twishwe n’interahamwe, twicwa n’abajepe, twicwa n’Abafaransa kuko bari banafite ibikoresho byinshi kandi bihagije. Nagize amahirwe yo kubona inkotanyi kare.

Mu 1994 nari umukozi wa Leta kuko nari mukuru nararangije kaminuza. Kuri iyi nshuro ya 25 twibuka, ni byiza kujya tunavuga amateka y’urugendo twanyuzemo. Jenoside yarabaye, ababyeyi n’inshuti baricwa bamwe tubireba. Ingabo zari iza RPA zaratabaye. Nagira ngo mbabwire ko nabashije kuzibona.”

Avuga ko yagize amahirwe yo kuzibona, aho yari i Rwamagana tariki 19 Mata 1994 ari nabwo zafashe igice cya Rwamagana, zigera n’aho yakoraga mu ishuri ry’abaforomokazi ari umuyobozi ushinzwe amasomo.

Ati “Inkotanyi zabaga zifite imbunda zirwana n’interahamwe n’abasirikare bo kwa Habyarimana ariko bari bafite n’ibitenge n’ibindi byinshi bagendaga basigira abantu. Inkotanyi zari zifite imvugo, abacitse ku icumu mwibuka ukuntu inkotanyi zavugaga? Zari zifite imvugo itandukanye n’iy’abasirikare twari tuzi.”

Avuga ko bakoreshaga imvugo ibakomeza ariko banafata ibyemezo. Ati “Hari icyo Inkotanyi zambwiye zingezeho ku ishuri ry’abaforomo, zarambajije ziti ukora iki hano? Nti ndi umuyobozi ushinzwe amasomo. Ati ‘ubu nta kundi murarokotse ahasigaye nyereka imfunguzo zifungura ahari ububiko bw’ibyo kurya mugaburira abanyeshuri”.

Prof. Dusingizemungu avuga ko zakomeje kumubaza niba bafite imodoka n’igaraje abereka aho ziri. Ati “Izo modoka nta bwo zari izo gukoresha ikindi kintu ahubwo zari izo kuzishyira aho izindi ziri kugira ngo zitware abaturage aho imirwano itari aho bari banyuze baturutse mu Mutara za Gahini, Kayonza na Rwamagana.”

Ngo abantu bose batwarwaga n’imodoka atari ukuvuga ngo ni abahigwaga gusa, bose bakabatwara mu nkambi i Gahini, bakabasigira abasirikare bake bo kubarinda kugira ngo batihorera.

Avuga ko ari bwo bahuye n’abantu bafite umutima wo komora igihugu ariko bafite n’umutima wo kongera gushyira Abanyarwanda hamwe. Akazi inkotanyi zakoraga mu buryo bw’ibanze ni ukuvura abantu, kubashakira ibyo kurya harimo no kubigisha kongera kubana, nk’uko yakomeje abisobanura.

Prof. Dusingizemungu yageze aho aba Burugumesitiri wa Komini Rukara, asimbuye uwitwa Mpambara Jean uzwi cyane muri Rukara kubera gukora Jenoside.

Ati “Inkotanyi zaratubwiye ngo mutangize amashuri, mushake abakozi maze dushyiraho abagenzuzi b’amashuri, dushyiraho abakozi b’imisoro n’abaganga. Baratubwira bati aho muzajya mubona ibipapuro muri komini muge muha abana bandikeho, amashuri atangire.”

Ngo umunsi umwe uwari Perefe wa Kibungo Musoni Protais, yabatumyeho mu nama i Kibungo nta modoka zihari, avuga ko agiye kubwira abasirikare bari aho bakabashakira amapikipiki.

Gusa ngo nubwo bayahawe ntibari bazi kuyatwara, ariko barayimuhaye bati yifate uge mu nama. Akaba avuga ko yagendeye muri vitesi ya mbere akagera aho akibuka ko ashyira no mu ya kabiri kurinda agera Kibungo.

Ati “Tugeze i Kibungo bati ko mwambaye mutyo (Imyenda itabakwira kandi ishaje) Minisitiri naza kubasura azasanga mumeze mutyo? Bazanye umuntu aradupima batudodera kositimu ariko badusaba ko nitujya muri hoteri Dereva kwakira Minisitiri bazatugenera ahantu tuzambarira maze batubwira ko kositimu tuzazizana mu dukapu, twahagera tukambara, inama yarangira tukongera tugakuramo kositimu tukambara bya bindi byacu kuko n’ubundi imvura yabaga igwa icyondo ari cyose.”

Prof. Dusingizemungu yagize amahirwe Kaminuza y’u Rwanda ijya kongera gutangira mu 1995, bamushinze Komisiyo yo kwinjiza abanyeshuri muri kaminuza aho yari umwarimu mu ishami ry’uburezi biramutungura.

Ati “nibaza impamvu bampaye akazi katoroshye barambwira bati wowe ufite ubwenge kora uzage uduha raporo. Naragiye gukora inama nge na bagenzi bange turavuga tuti ko batuvanguye igihe kirekire ubu twe nta bwo twakwihimura noneho biratuyobera ariko abantu batugira inama bati mwe mukore ikinyuranyo k’ibyo abandi bakoze.

Hakozwe ibizamini utsinze aratsinda utsinzwe aratsindwa, nuko byakomeje haza no kujyaho ikigo gishinzwe gutunganya ibirebana n’abanyeshuri bava mu mashuri yisumbuye bajya muri kaminuza.” Avuga ko mu myaka 25 ishize abantu bafite aho bavuye n’aho bageze, ibibazo bikomeje gushakirwa ibisubizo.

Prof. Dusingizemungu avuga ko biga i Nyakinama nta buruse yari afite, agirwa inama n’umubyeyi (se) ubyara Minisitiri Dr. Gashumba, ni we wari perezida w’inama y’ubutegetsi mu ishuri ryo mu Rugunga, ko amafaranga y’ukwezi kwa 13 (Troisième mois) azahembwa, azayaguramo amaradiyo ya kasete akazajya ayagurura kugira ngo abone uko abaho akabona amafaranga amutunga ku ishuri kuko nta buruse yashoboraga kubona.

Ati “Hari mugenzi wange waje kunsura aho nararaga asanga ndara hasi igitanda narakigurishije kugira ngo mbone uko mbaho, ahita ajya kubibwira abandi twiganaga, baravuga ngo twe dufite buruse ya Leta tugiye gusaba bage badukata ijana buri kwezi, tuyaguhe.”

Asoza avuga ko abantu bose batari interahamwe kuko harimo n’abeza, ababivuga atazi icyo baba batekereza. Ati “Abantu nibatuze kandi tubane neza, ubuzima buriho kandi tugomba kububanamo neza.”

Prof Dusingizemungu Jean Pierre avuga ku buhamya bwe (Foto Mwema B.)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.