Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Uko Musanze izaba ihagaze ku isoko ry’abakinnyi

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Jul 19, 2018

Musanze FC ibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru yasoje umwaka w’imikino ushize ku mwanya wa 9 n’amanota 35.

Kimwe n’izindi kipe z’uturere, ntibaratangira gutekereza cyane ku byo kurambagiza abakinnyi bijyanye n’amikoro ataraboneka. Ibi ahanini binaturuka ku makuru avuga ko amafaranga yavaga mu turere ahabwa aya makipe agomba kugabanuka. Kuri ubu, Musanze FC bahangayikishijwe no kwiga uburyo iyi kipe  izabaho mu gihe izaba ihabwa amafaranga make n’Akarere ka Musanze kari umuterankunga rukumbi.

Peter Otema ushobora kuva muri Musanze FC n’ubwo agifite amasezerano

Ikeneye umutoza mbere yo kujya ku isoko

Musanze FC nimara gufata umurongo uhamye w’uko izabaho mu gihe yaba igabanyirijwe inkunga n’akarere izatangira kurambagiza undi mutoza uzasimbura Seninga Innocent watangaje ku mugaragaro ko atazayisubiramo nyuma y’amezi abiri ahawe inshingano zo kugumisha Musanze FC mu kiciro cya mbere muri shampiyona ya 2017-2018 asimbuye Habimana Sosthene.

Abayobozi ba Musanze FC bavuga ko bazatekereza ku bijyanye n’abakinnyi, bamaze kubona umutoza kugira ngo nawe azagire uruhare mu kubahitamo.

Abakinnyi barangije amasezerano

Nkuko byemezwa na Masumbuko Moussa, umunyamabanga mukuru wa Musanze FC, abakinnyi barangije amasezerano ni batandatu ari bo  Kanamugire Moses, Habyarimana Eugene,  Wai Yeka, Munyakazi Yussuf Lule , Hakizimana François  na Habimana Moussa.

Hari n’abashobora gusohoka

Musanze FC kandi ishobora kubura bamwe mu bakinnyi bayo bagifite amasezerano barimo Peter Otema ushakwa n’ikipe yahozemo ya Police FC nyuma yo kubona ubwenegihugu na Mudeyi Suleyimani wifuzwa cyane na Kiyovu nk’uko amakuru abivuga.

Abakunzi ba Musanze FC ntibazongera kubona kandi Mwiseneza Daniel wahoze ari kapiteni wayo muri uyu mwaka ushize kuko yahagaritse umupira akajya gukora muri imwe mu ma Banki ya hano mu Rwanda.