Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Uko Mukamana ufite ubumuga yiteje imbere abikesheje kudoda

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 15-07-2019 saa 10:01:53
Mukamana Juliette asaba abakobwa kwitunyuka bagakora biteza imbere (foto Ngaboyabahizi Protais).

Mukamana Juliette ni umukobwa w’imyaka 23, yavukanye ubumuga bw’akaguru k’ibumoso, aza no kugira ikibazo cy’ubusembwa ku munwa bitewe n’indwara bakunze kwita ibibari.

Mukamana uvuka mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, nyuma yo kwiga amashuri abanza ntabashe gutsinda ikizamini cya Leta, ngo yasanze ubuzima bwe burangiye, ariko ku bw’ababyeyi n’abagiraneza yabashije kwihangira umurimo, none ubu ku kwezi ngo ntabura kwinjiza agera ku bihumbi 150.

Yagize ati: “ Ababyeyi banjye bambwiye ko navukanye ikibazo cy’ubumuga bw’akaguru, baramvuje biranga ariko nanone ngira ikibazo cyo kuba naravukanye ibibari, mbese byari ibintu bikomeye nanjye ubwanjye kwiyakira, abo twiganaga barankwenaga, nkumva mfite ipfunwe ku buryo ndetse ahari ari na byo byatumye ntatsinda, nyuma yo gukora ikizamini cya Leta ngatsindwa ku bw’abagiraneza nize uyu mwuga w’ubudozi bw’imyambaro kandi birantunze”.

Mukamana akomeza avuga ko abafite ubumuga bidakwiye ko basabiriza, ahubwo ko ikiza ari umwuga.

Yagize ati: “Kuba mfite ikibazo cy’ubumuga bw’akaguru n’ubusembwa natewe n’uburwayi, ntabwo bivuze ko ntari umuntu nwagira uruhare mu kwitunga no gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.

Ubu ndodera abagabo, abagore abana ndetse n’abasore, ku buryo nibura ntashobora kubura amafaranga ibihumbi bitanu ku munsi , ku kwezi nibura iyo mbaze neza mba mfite ibihumbi byanjye 150, aya yose rero ndayarundanya ku buryo nifuza kuzubaka ateriye yanjye”.

Yiyemeje kujya yizigamira

Uyu mwari Mukamana ngo arizigamira mu buryo bwose bushoboka, kugira ngo azagere ku ntego ye.

Yagize ati: “Yego ni byo koko nteganya kuzubaka ateriye yanjye no kwigisha abandi b’urubyiruko ubudozi, ibi nzabigeraho kuko ndizigamira, njya mu bimina, mbitsa muri Sacco, mfite ingurube 13, ubu kandi maze no kugura ishyamba ku buryo ubudozi ni umwuga watunga umuntu koko akabaho neza, ngereranije mu gihe k’imyaka 3 maze nkora yu mwuga maze kugera nibura ku mitungo y’ibintu bikabakaba miliyoni 4, ubwo mbariramo n’ubworozi bw’ingurube”.

Mukamana akomeza asaba abakobwa bagenzi be kutumva ko amakiriro bazayatega ku bagabo bazabashaka gusa.

Yagize ati: “Ntabwo tuzaguma gutegereza ngo nidushaka tuzakizwa n’abo twashakanye, ubu noneho byaroroshye umukobwa na we agira imitungo, hari na gahunda nziza Leta yashyizeho mu buryo bw’amategeko abashakanye basezeranamo ku bijyanye n’umutungo, ubwo se ko hari abasezerana ivangamutungo nta kintu bafite ubwo ntibaba babeshye, nibahaguruke bakore ibindi bazatera imbere”.

Bamwe mu baturanyi ba Mukamana bashimangira ko ari umukobwa uzi kwirwanaho kandi wavuyemo umuntu w’ingirakamaro batakekaga, kubera ubumuga yavukanye, nk’uko Nyirarakundo Daphrose w’imyaka 58, utuye aho uyu Mukamana akorera muri santere y’ubucuruzi y’ahitwa Yaounde abivuga.

Yagize ati: “ Uyu mwana w’umukobwa adufatiye runini cyane kuko aratudodera, aduhera abana imirimo , ikindi ni uko usanga hari n’abo yigisha ubudozi, njye nari nzi ko atazavamo umuntu uzigirira akamaro rwose, kuko yari umwana ubona akambakamba, ariko baramuvuye bamwigisha umwuga none ubu afite ibifaranga da!

Nawe se urambwira ngo muri iyi musanze ni nde mukobwa wakwigondera ishyamba ry’ibihumbi 500, ariko we ararifite da, njye numva bidakwiye ko umukobwa ahezwa, cyagwa se ngo ufite ubumuga ahishwe mu nzu”.

Hakizimana Elie, umubyeyi wa Mukamana avuga ko ari we mwana we w’imfura ariko ngo yabonye avutse ameze kuriya yumva ko ari amahano agushije, maze yumva ko nta kamaro azamamurira , ariko kuri ubu bafatanya no kurihirira barumuna be.

Yagize ati: “ Uyu mwana wanjye yaravutse ndarira ngera n’ubwo nsaba Imana kumwitwarira ngo mushyingure, ariko ntibyashobotse kuko yarakuze nza kugira amahirwe yari yavukanye iminwa itandukanye bita ibibari, abaganga barayivura barayidoda irakira, hasigara akaguru na ko bagenda bakagorora buhoro buhoro mbona karakomeye, nza kugira amahirwe mbona arangije abanza

Nashatse uko nazamufasha kwiteza imbere, mpitamo kumwigisha umwuga, ariko ubu na we afite umushahara we ntiyabura ibihumbi 100, kandi amfasha kubonera barumuna be ibikoresho by’ishuri, umuntu ubyara ufite ubumuga akamupyinagaza amuhisha, aba yikoraho kandi ahemuka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire, avuga ko nta muntu n’umwe ugomba kubaho nabi azira uko yavutse.

Yagize ati: “Nta muntu n’umwe ukwiye gufatwa nk’imburamumaro , ibyo ntibikibaho, kuko ubu gahunda ya Leta ni uko buri muturarwanda agira ikiciro abarizwamo kandi akakigiriramo amahirwe.

Abafite ubumuga Leta yabahaye ijambo, kandi mbabwire ko ubumuga bwa mbere ni ubwo mu mutwe, ariko kuba ufite urugingo rwamugaye nta kibazo cyatuma udatekereza ngo ukore witeze imbere, ni byo rero uriya Mukamana yakoze, ubu akaba afite umushahara we, ahemba abakozi, ndetse agafasha na se kurera barumuna be na nyina, nyamara wiyumviye ko yageze yubwo yifuza ko Mukamana apfa”.

Uwamariya akomeza asaba ababyeyi kujya bashyira ahagaragara abana bavukana ubumuga, kuko ngo na bo ari abana nk’abandi.

Yagize ati: “Ntibikwiye ko umwana avukana ubumuga ngo ahezwe mu gikari, dore ko hari n’abatirirwa babandikisha mu irangamimerere, ariko ntibikwiye nimubashyire ahagaragara bavurwe, bige mbese bagire imibereho nk’iy’abandi banyarwanda, kuko Leta ibitayeho, kandi iyo bakuze bagirira igihugu akamaro na bo ubwabo”

Uyu muyobozi asaba kandi ko urubyiruko rukorera mu makoperative kugira ngo rubashe gufashwa kwiteza imbere , ngo kuko iyi bakomeje gutatana babura uburyo baterwa inkunga.

Mukamana Juliette asaba abakobwa kwitunyuka bagakora biteza imbere (foto Ngaboyabahizi Protais).

 

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.