Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Uko mbibona: Ubumwe bw’Abanyafurika buzagabanya ibibazo Afurika ihimbirwa

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 20-05-2019 saa 17:19:27
Byinshi mu bibazo Afurika ifite bifite inkomoko mu mahanga

Mu minsi ya none Umugabane w’Afurika ushyize imbere kwishyira hamwe, guhuza imbaraga zo kwishakamo ibisubizo, ibi bikaba bizagabanya ibibazo uyu mugabane wakunze guhangana na byo kandi bigira inkomoko hanze yawo, bikawukoma mu nkokora.

Ibibazo by’ubukene, amakimbirane, urwikekwe, n’ibindi muri Afurika, bizamarwa no guhuza ijwi kw’Abanyafurika, guhahirana, guhuza imbaraga, Abanyafurika bo ubwabo bakishakamo ibisubizo badategereje kubishakirwa n’abandi. Dore bimwe mu bibazo byazacika ubu bumwe bw’Abanyafurika bugezweho.

Afurika ni umugabane wakunze kugira ibibazo byinshi bihimbirwa hanze yayo. Ibi bibazo itwerererwa biyiha isura mbi, maze Abanyafurika bagasigara bafatwa nk’abantu batazi iyo bajya, bo kugirirwa imbabazi n’impuhwe. Ibi ni bo bagomba guhangana na byo kugira ngo babice, ibisubizo byabyo ntibizava aho ibi bibazo biva.

Afurika igaragaza isura itari nziza, kandi si uko iba idashaka kugaragara neza, ahubwo ni uko isura ifite ari iyo ihabwa cyangwa se yitirirwa. Itangazamakuru mpuzamahanga ryerekana Afurika nk’ahantu haba abantu bibera mu bibazo, batagira icyo bimarira, bakeneye kugirirwa imbabazi, kandi badahana agaciro umwe ku wundi. Itangazamakuru nyafurika rikaba rifite umukoro ukomeye wo gukorana mu kwerekana isura nyayo y’uyu mugabane.

Hari benshi biyita abagiraneza kuri Afurika, bahora bashaka uko bahaza ibyifuzo byabo by’ubukungu, maze kugira ngo babigereho, bakavuga ko bashaka amafaranga yo kujya gufasha Abanyafurika babayeho nabi, bakeneye abanyampuhwe n’abagiraneza. Mu binyamakuru by’iyo mu mahanga, iyo ubisomye, inkuru zivuga kuri Afurika ziba zigaragaza amafoto mabi gusa, ay’ababayeho nabi, abashonje, ubibonye akumva ko Abanyafurika bose ari ko babayeho.

Inkunga z’amahanga kuri uyu mugabane na zo haba ubwo ziba ikibazo. Henshi izi nkunga ziza zikurikiwe n’amananiza ashyirwa kuri za Guverinoma z’ibihugu, hari ibyo ziba zisabwa kubanza gukora ngo zizihabwe, ugasanga na zo zibaye ikibazo gituma abantu basa n’aho batigenga.

Ni byinshi Afurika ihangana na byo bitayikomokaho, ariko bizagenda bikemurwa n’ubumwe bw’Abanyafurika, kumva ko bagomba gufatanya bakarwanya icyo ari cyo cyose batagiramo uruhare kandi kibagiraho ingaruka.

Ubwoko muri Afurika, ikintu gikunze gutera umwiryane, ivangura, ihohotera n’akarengane kuri uyu mugabane, na bwo buremerwa hanze y’Afurika, nta nkomoko bufite mu Banyafurika. Amoko akaba akomeje kuba kimwe mu bidindiza uyu mugabane, kandi abayitirirwa atuma bashwana barayahawe atari kavukire muri bo. Amoko akomeje gusenya ubumwe bw’abanyabihugu kuri uyu mugabane.

Afurika ishinjwa no kutagira demukarasi, kubangamira uburenganzira bwa muntu, n’ibindi bihimbirwa hanze yayo. Ubukoroni muri Afurika na bwo bwasize ibibazo byinshi bitari bisanzwe muri uyu mugabane. Usibye iby’ivangura hirya no hino, hari n’ibibazo by’imipaka y’ibihugu byakunze gukomera cyane aho abavandimwe bagiye batandukanywa n’imipaka yakaswe, nyuma ingaruka zikaba nyinshi, benshi mu baturage baragiye babura igihugu babarizwamo, n’amakimbirane y’urudaca ashingiye ku mipaka hagati y’ibihugu kandi nayo yarakatiwe hanze y’Afurika.

Raporo mpuzamahanga ku kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, zifata Afurika nk’ahantu abantu batisanzura, babaho mu bwoba. Kandi zikorerwa mu mahanga, akenshi zikerekana ibibazo bidahari. Ibi ni bimwe mu bitera imitwe itavuga rumwe na za leta mu bihugu, maze bikazamura imidugararo mu bihugu, aho abakunda byacitse babyuririraho.

Ibi byose guhangana na byo ntibisaba igihugu runaka, ko cyakwirwanaho ukwacyo, ikindi ukwacyo. Bisaba guhuza imbaraga mu bumwe bw’Abanyafurika, buri wese akumva uruhare rwe muri urwo rugamba rwo kubaka Afurika y’ahazaza itubakirwa mu mahanga, aho abantu bicara bakagena uko imeze atari ko iri cyangwa se uko bayifuza kumera.

Nyuma y’uko Afurika ivuye mu bukoloni, abakolonije ibihugu bakomeje kwitwara nk’aho bakibirimo, bagakomeza kubifatira ibyemezo no kubiha umurongo wo kugenderaho bari iyo iwabo.

Abanyafurika biyumvagamo ubwigenge, bakunze kwamagana ayo mabwiriza, abayatanze babona atubahirijwe bakihimura bavuga ko ibihugu nk’ibyo bibyamagana nta demukarasi bigira, bitubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ni yo mpamvu ibi bitarwanywa n’igihugu kimwe ubwacyo, ahubwo Afurika biyisaba gushyigikirana.

Bisa nk’aho demukarasi ifite uruganda hanze y’umugabane w’Afurika, Abanyafurika bakaba barabuze ikiguzi cyayo. Nta Munyafurika wagenzura imitegurire n’imigendekere y’amatora mu bihugu byo hanze yayo kuko ho haba demokarasi!

Hari uburyo bwinshi bukoreshwa mu kuremera Afurika ibibazo, nyamara kandi Abanyafurika nta kindi bakora ngo babirwanye uretse gushyira hamwe, bakubaka ubumwe. Ubu bumwe buzabarinda umwiryane igihe bateranyijwe cyangwa se bahimbiwe ibibazo. Bizatuma bashyira hamwe mu kuvugisha ukuri, no kugaragaza ukuri nyako ku bikunze kubavugwaho n’ibyo bakorerwa.

Uko biri kose, agaciro k’Abanyafurika kari mu maboko yabo, bahimbirwa ibibazo cyangwa se batabihimbirwa, ik’ingenzi ni ukumenya uko babyitwaramo, bakamenya ko uburenganzira bwo kubaho uko bashaka buri muri bo, ari bo bagomba kubuharanira.

Gusa, iminsi ya none iragenda igaragaza impinduka zidasanzwe mu kwivugurura kw’Afurika. Amavugurura y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika amaze iminsi, isinywa ry’amasezerano y’ishyirwaho ry’Isoko rimwe muri Afurika no kuyemeza, ni intambwe nini yo kwihesha agaciro no gushyira hamwe kw’Abanyafurika bagamije guhindura ibintu uko byabonwaga.

Gusa inzira iracyari ndende, haracyari byinshi byo gukorwa, ariko hagora intangiriro. Intego z’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika za 2063, hazagera hari byinshi bimaze guhinduka ku uko Afurika ibonwa, agaciro Umunyafurika afite, kandi bizakomoka ku gushyira imbere Ubunyafurika.

Byinshi mu bibazo Afurika ifite bifite inkomoko mu mahanga

 

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.