Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Uko kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange bikorwa n’igihe bikorerwa (Igice cya mbere)

Yanditswe na HABIMANA AUGUSTIN

Ku ya May 21, 2018

Mu Rwanda, kimwe n’ahandi ku Isi, uko iterambere rigenda ryiyongera rijyana n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’inyungu rusange. Ahashyirwa ibyo bikorwa by’inyungu rusange usanga haba hatuye abaturage cyangwa se hari ibikorwa by’abantu ku giti cyabo biba bisabwa kwishyurwa kugira ngo babyimurire ahandi. Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange rikaba rigena uburyo bikorwa n’uko abafite imitungo bagenerwa indishyi ikwiye.

HABIMANA AUGUSTIN

Mu Gihugu cyacu, kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange biteganywa n’Itegeko n° 32/2015 ryo ku wa 11/06/2015 nk’uko ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda n°35 yo ku wa 31/8/2018. Iryo tegeko ryo muri 2015 ryasimbuye Itegeko n° 18/2007 ryo ku wa 19 Mata 2007 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.

Muri iri tegeko rigena uburyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange bikorwa, risobanura ko igikorwa k’inyungu rusange ari igikorwa  cya Leta, ik’inzego z’ibanze zifite ubuzima gatozi cyangwa ik’ibigo bya Leta kigamije inyungu cyangwa imibereho myiza by’abaturage muri rusange.

Na ho kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange rigasobanura ko ari igikorwa gishingiye ku bubasha bufitwe na Leta, ibigo bya Leta n’inzego z’ibanze zifite ubuzima gatozi bwo gukura umuntu mu mutungo we ku mpamvu z’inyungu rusange habanje gutangwa indishyi ikwiye.

Ku ndishyi ikwiye iryo tegeko rivuga ko indishyi ikwiye ari indishyi y’agaciro k’ubutaka n’ibyabukoreweho ihabwa uwimurwa kandi ibarwa hashingiwe ku biciro biri ku isoko n’indishyi y’ihungabana ritewe no kwimurwa.

Leta ni yo yonyine ishobora gutegeka kwimura  abantu ku mpamvu z’inyungu rusange kandi kwimura abantu nk’uko biteganywa muri iri tegeko, bikorwa gusa ku mpamvu z’inyungu rusange kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye.

Ikindi giteganyijwe muri iryo tegeko ni uko nta we ugomba kwitwaza inyungu ze bwite ngo abangamire ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.

Ikindi ni uko nta we ushobora kubuza ibikorerwa mu kuzimu cyangwa hejuru y’ubutaka bwe bigamije inyungu rusange. Iyo ibyo bikorwa bimuteye igihombo abibonera indishyi ikwiye.

Buri mushinga, ku rwego urwo ari rwo rwose, uteganya ibikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ugomba guteganya amafaranga y’igikorwa k’ibarura ry’umutungo w’uwimurwa n’ay’indishyi ikwiye.

Ibikorwa by’inyungu rusange

Ingingo ya gatanu (5) y’iri tegeko ryo muri 2015 igena urutonde rw’ibikorwa by’inyungu rusange bishobora gutuma abantu cyangwa ibikorwa byabyo bishobora kwimurwa. Ibyo bikorwa harimo imihanda n’inzira ya gari ya moshi; imiyoboro y’amazi n’ibigega rusange by’amazi; imiyoboro itwara amazi yanduye n’aho atunganyirizwa; ingomero z’amazi; imiyoboro y’amazi y’imvura ikorwa ku mihanda; ahatunganyirizwa imyanda; imiyoboro y’amashanyarazi; imiyoboro ya gazi, peterori n’ibigega byabyo; imiyoboro y’itumanaho;  ibibuga by’indege; aho bategera ibinyabiziga, gari ya moshi n’amato n’aho babyururukiriza; ahantu hakomye hagamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, umuco gakondo   n’amateka y’Igihugu;  ibikorwa bigamije umutekano n’ubusugire bw’Igihugu; ibitaro, ibigo nderabuzima, amavuriro n’izindi nyubako zifitanye isano n’ubuvuzi  rusange; amashuri n’izindi nyubako zifitanye isano na yo; inyubako z’inzego z’ubuyobozi bwa Leta n’ibigo byayo; ibibuga, ubusitani rusange n’inyubako bigenewe imikino n’imyidagaduro; amasoko; amarimbi; inzibutso za Jenoside; imirimo yo gushyira mu bikorwa ibishushanyo mbonera by’imitunganyirize y’imikoreshereze y’ubutaka;  amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere biri mu bikorwa by’inyungu rusange. Kuri ibi bikorwa ariko, Iteka rya Minisitiri ufite  ubutaka  mu nshingano ze, abyibwirije cyangwa abisabwe n’urwego rwa Leta bireba, rigena ibindi bikorwa by’inyungu rusange.

Inzego zigaragaza n’izigenzura imishinga y’inyungu rusange  

 Inzego zigaragaza imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange  harimo Komite  Nyobozi ku rwego rw’Akarere, iyo  imirimo ireba  Akarere kamwe;  Komite Nyobozi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, iyo imirimo ireba Akarere karenze  kamwe mu mbago z’Umujyi wa Kigali; Minisiteri bireba, iyo imirimo iteganyijwe ireba Uturere turenze kamwe cyangwa ari igikorwa cyo ku rwego rw’Igihugu.

Naho inzego zigenzura imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, harimo Komite ishinzwe kugenzura imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ku rwego rw’Akarere, iyo ari umushinga ureba Akarere kamwe; Komite ishinzwe kugenzura imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ku rwego rw’Umujyi wa Kigali,  iyo ari umushinga ureba Uturere turenze kamwe mu mbago z’Umujyi wa Kigali; Komite ishinzwe kugenzura imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ku rwego rw’Igihugu, iyo ari umushinga ureba Uturere turenze kamwe cyangwa umushinga wo ku rwego rw’Igihugu. (biracyaza).