Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Uko kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange bikorwa n’igihe bikorerwa (Igice cya kabiri)

Yanditswe na HABIMANA AUGUSTIN

Ku ya May 28, 2018

Mu Rwanda, kimwe n’ahandi ku Isi, uko iterambere rigenda ryiyongera rijyana n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’inyungu rusange. Ahashyirwa ibyo bikorwa by’inyungu rusange usanga haba hatuye abaturage cyangwa se hari ibikorwa by’abantu ku giti cyabo biba bigomba kwishyurwa kugira ngo babyimurire ahandi.

HABIMANA AUGUSTIN

Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange rikaba rigena uburyo bikorwa n’uko abafite imitungo bagenerwa indishyi ikwiye.

 Mu gice cya mbere k’iyi nyandiko hari hasobanuwe icyo inyungu rusange n’indishyi ikwiye ari cyo, hagaragazwa urutonde rw’ibikorwa by’inyungu rusange ndetse n’inzego zigira uruhare mu kwemeza no kugenzura ko ibikorwa ari iby’inyungu rusange koko. Muri iki gice cya kabiri Imvaho Nshya irakomeza igeza ku basomyi uko kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange bikorwa, uko indishyi ikwiye ibarwa n’igihe itangirwa.

Mu gihe cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, inyandiko ibisaba igomba kugaragaramo imiterere y’umushinga; ikigaragaza ko umushinga ugamije inyungu rusange; igishushanyombonera cy’ubutaka umushinga uzakorerwaho; inyandiko igaragaza ko umushinga utabangamiye ibidukikije; inyandiko ihamya ko amafaranga y’indishyi ikwiye ahari; isobanurampamvu rigaragaza ko ubwo butaka cyangwa aho hantu ari ho habereye uwo mushinga; inyandikomvugo igaragaza ko abaturage bireba basobanuriwe iby’uwo mushinga n’akamaro kawo; inyigo igaragaza ingaruka ku  mibereho y’abimurwa.

Nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17 y’Itegeko n° 32/2015 ryo ku wa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, nyuma y’uko ikemezo cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange n’urutonde rw’abafite uburenganzira bwanditse ku mpapurompamo z’ubutaka n’ibikorwa byabukoreweho bitangajwe, nta bindi bikorwa birambye nyiri ubutaka yemerewe kuhakorera. Iyo abikoze, nta gaciro bihabwa mu gihe k’iyimurwa.

Iryo tegeko riteganya kandi ko umuntu urebwa n’ikemezo cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange afite uburenganzira bwo gusaba ko icyo kemezo cyafashwe gisubirwamo atakambira urwego rukuriye urwafashe ikemezo. Gutakamba bikorwa mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) nyuma y’itangazwa ryacyo kandi akagaragaza mu nyandiko impamvu ashingiraho.

Urwego rwatakambiwe rugomba kuba rwafashe ikemezo kandi rwamenyesheje mu nyandiko uwatakambye mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) nyuma yo kwakira ugutakamba k’usaba ko ikemezo cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange gisubirwamo.

Uko ibiciro by’indishyi ikwiye bigenwa

Ingingo ya 22 y’iri tegeko n° 32/2015 ryo ku wa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, iteganya ko ibiciro by’ubutaka n’ibyabukoreweho biri ku isoko bivugwa muri iri tegeko, bikusanywa n’Urugaga rw’abakora umwuga wo kugena agaciro k’umutungo utimukanwa.  Urutonde rw’ibiciro by’ubutaka n’ibyabukoreweho rusubirwamo buri mwaka kandi rukemezwa n’urwego rutunganya imikorere y’abagenagaciro ku mutungo utimukanwa mu Rwanda mbere y’uko bikurikizwa. Ibiciro fatizo by’ubutaka n’ibyabukoreweho biba bigomba gutangazwa buri mwaka mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Ubundi, nyuma yo gufata ikemezo ntakuka cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, Urwego rwifuza kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ruhita rushaka abagenagaciro bakora imirimo yo kugena agaciro k’ubutaka n’ibyabukoreweho.  Imirimo yo kugena agaciro k’ubutaka n’ibyabukoreweho ikorwa n’abagenagaciro bemewe n’urugaga rw’abakora umwuga w’Igenagaciro ku mitungo itimukanwa mu Rwanda.  Igihe cyo kugena agaciro kimenyeshwa nyiri ubutaka na nyiri ibikorwa byabukoreweho kugira ngo babe bahari.

Naho ingingo ya 27 iteganya ko ibintu bihabwa agaciro kugira ngo harihwe indishyi ikwiye z’abimuwe ku mpamvu z’inyungu rusange harimo ubutaka; ibikorwa umuntu yakoze ku butaka bigamije kubukoresha neza cyangwa kububyaza umusaruro; indishyi y’ihungabana ritewe no kwimurwa.

Indishyi y’ihungabana ritewe no kwimurwa yishyurwa uwimuwe ingana na 5% by’agaciro k’umutungo wose yimuweho.

Mu gihe nyiri ubutaka cyangwa nyiri ibikorwa byabukoreweho yemeye agaciro kagenwe n’abagenagaciro ashyira umukono cyangwa igikumwe ku nyandiko zabugenewe z’indishyi ikwiye yemejwe.

Igihe cyo gushyira umukono cyangwa igikumwe ku nyandiko zabugenewe z’indishyi ikwiye yemejwe ntikigomba kujya munsi y’iminsi irindwi (7) cyangwa ngo kirenze iminsi makumyabiri n’umwe (21) uhereye igihe raporo y’igenagaciro yatangarijwe.

Ariko, mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) nyuma y’uko urwego rwimura rwemeje raporo yakozwe n’abagenagaciro, uwimurwa utanyuzwe n’agaciro kahawe ubutaka bwe n’ak’ibikorwa byabukoreweho agaragaza mu nyandiko ibyo anenga muri raporo yakozwe n’abagenagaciro.

Uvuguruza agaciro yishyiriraho umugenagaciro cyangwa ibiro byazobereye mu igenagaciro kandi byemewe n’urugaga rw’abakora umwuga w’igenagaciro ku mitungo itimukanwa mu Rwanda kugira ngo bagaragaze agaciro mvuguruza. Raporo y’agaciro mvuguruza igomba kuba yabonetse mu gihe kitarenze iminsi icumi (10) ibarwa uhereye igihe uwimurwa yasabiye gusubirishamo igenagaciro.

Raporo y’agaciro mvuguruza yakozwe n’umugenagaciro cyangwa ibiro by’inyigo byazobereye mu igenagaciro ishyikirizwa Urwego rwimura kugira ngo ruyifateho umwanzuro mu gihe kitarengeje iminsi itanu (5) y’akazi nyuma yo gushyikirizwa raporo y’igenagaciro mvuguruza.

Iyo uwimurwa atanyuzwe n’umwanzuro wafashwe, atanga ikirego mu rukiko rubifitiye ububasha mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) ibarwa guhera umunsi ashyiriyeho umukono ku nyandikomvugo igaragaza ibitemeranyijweho.

Agaciro kemejwe n’urwego rwimura gahabwa uwimurwa kugira ngo igikorwa cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange kidahagarara mu gihe hagitegerejwe ikemezo cy’urukiko.

Ibijyanye no kwishyura indishyi ikwiye

Iri tegeko rivuga ko Indishyi ikwiye yishyurwa uwimurwa  ishobora kuba amafaranga y’u Rwanda, cyangwa ubundi buryo bwumvikanyweho hagati y’uwimura n’uwimurwa.  Kugira ngo iyimurwa ryemerwe, indishyi ikwiye ihabwa uwimurwa igomba kurihwa mbere y’uko yimuka.

Indishyi ikwiye yemejwe yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe n’Inama Njyanama ku rwego rw’Akarere, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali cyangwa Minisiteri bireba.

Nyuma yo kwakira indishyi ikwiye, uwimurwa afite igihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) ngo abe yimutse.

Icyakora, ku mirimo y’ubuhinzi ntiyemerewe guhinga ibihingwa birenza iminsi ijana na makumyabiri (120) mu murima we.

Uwashaka ibindi bisobanuro birambuye bijyanye no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, yasoma Itegeko n° 32/2015 ryo ku wa 11/06/2015 nk’uko ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda n° 35 yo ku wa 31/8/2015.