Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Uko irushanwa rya The GodFather East Africa rihagaze

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 23-01-2018 saa 07:29:06
Jay Rwanda na we arimo guhatanira igihembo

Kabagire Injogi Christelle uhagarariye mu Rwanda igikorwa cya  The GodFather East Africa yatangarije Imvaho Nshya ko  habonetse abantu  10   bazatoranywamo  3 bazajya muri Kenya mu irushanwa nyamukuru.

Mu bo yatangaje  harimo   Teta Sanda, Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda uherutse kuba Rudasumbwa w’Afurika, Vanessa Uwase Raissa,  Nizeyimana Jean Phibert uzwi nka Phil Peter basanzwe bazwi mu myidagaduro nyarwanda.

Jay Rwanda na we arimo guhatanira igihembo

Abandi batsinze barimo abakunda kugaragara mu bikorwa bijyanye no kumurika imideli.

Sir Allen ukomoka muri Kenya wateguye iri rushanwa ubwo yazaga mu Rwanda mu cyumweru cyatambutse yavuze ko iri rushanwa ari nk’uko Big Brother Africa yabaga ngo ariko aho bitandukaniye ni uko  GodFather East  Africa izajya ibera mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Nubwo ariko bimeze  yavuze ko irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’ibihugu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzaniya.

U Burundi na Sudani y’Epfo yavuze ko bishobora kuzitabira iri rushanwa umwaka utaha.

Yasobanuye ko buri gihugu kizahagararirwa n’abantu batatu.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo hazamenyekana  uzegukana igihembo kijyanye n’uzaba yahize abandi mu kubana neza na bagenzi be bazaba babana dore ko irushanwa rizaba kuva muri Werurwe 2018 kugeza icyo gihe.

Amarushanwa yo gutoranya batatu bazava mu Rwanda azaba ku ya 17 Gashyantare 2018. Uzegukana umwanya wa mbere azahabwa asaga miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.