21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Uko imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona ya 2020-2021 yagenze

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 02-05-2021 saa 21:58:31
Sugira Ernest yishimira igitego yari amaze gutsindira Rayon Sports

• Itsinda A
APR FC 2-1 Gorilla FC

• Itsinda B
Rutsiro FC 2-1 Kiyovu
Rayon Sports 1-0 Gasogi United

• Itsinda C
Police FC 5-1 Etincelles FC
Musanze FC 2-4 AS Kigali

• Itsinda D
Marines FC 0-1 Espoir FC
Mukura 1-1 Sunrise FC

Mu mpera z’iki Cyumweru tariki 01 na 02 Gicurasi 2021  ni bwo hatangiye imikino ya shampiyona  y’umupira w’amaguru  y’icyiciro cya mbere mu bagabo  aho irimo gukinwa mu matsinda.

Mu itsinda A, ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 naho umukino wagomba guhuza  Bugesera FC na AS Muhanga urasubikwa kubera ko abakinnyi ba AS Muhanga banduye COVID-19.

Mu itsinda B, ikipe ya Rutsiro FC yatsinze Kiyovu ibitego 2-1 naho ikipe ya Rayon Sports itsinda Gasogi United igitego 1-0 cyabonetse mu minota y’inyongera gitsinzwe na Sugira Erneste.

Imikino yo mu itsinda C, Police FC yatsinze Etincelles FC ibitego 5-1 naho AS Kigali itsinda Musanze FC ibitego 4-2. Mu itsinda D, Marines FC yatsindiwe iwayo na Espoir FC igitego 1-0 naho Mukura inganya na Sunrise FC igitego 1-1.

Imikino y’umunsi wa kabiri mu itsinda izakomeza tariki 04 na 05 Gicurasi 2021. Mu itsinda A, AS Muhanga izakira APR FC i Muhanga naho Gorilla FC yakire Bugesera FC kuri Sitade Amahoro. Imikino izaba tariki 05 Gicurasi 2021.

Mu itsinda B hari umukino ukomeye uzahuza ikipe ya Kiyovu na Rayon Sports kuri Sitade Amahoro naho Gasogi United   yakire Rutsiro FC i Bugesera. Iyi mikino nayo izaba tariki 05 Gicurasi 2021.

Mu itsinda C, Etincelles FC izakira Musanze FC i Rubavu naho AS Kigali yakire Police FC kuri Sitade Amahoro. Mu itsinda D, Sunrise FC izakira Marines FC naho Espoir FC yakire Mukura. Imikino izaba tariki 04 Gicurasi 2021.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.