Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Uko Habyarimana yanze kurahiza Guverinoma irimo FPR yitwaje CDR

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 16-04-2019 saa 08:59:29
Sheikh Harelimana Abdulkarim

Kuwa 5 Mutarama 1994, Habyarimana Juvenal yarahiye ku mwanya wa Perezida, arahira wenyine, yanga kurahiza Guverinoma y’Inzibacyuho irimo FPR.

Kuri Sheikh Abdulkarim Harerimana, Habyarimana kutarahiza Guverinoma irimo FPR kwari ugushimangira ko Amasezerano ya Arusha yari ibipapuro gusa.

Gusa, nk’uko Harerimana abivuga, n’ubundi Habyarimana yari yaravugiye muri mitingi mu Ruhengeli ko Amasezerano ya Arusha ari ibipapuro.

Abanyapolitiki ba FPR- Inkotanyi bageze muri CND tariki ya 29 Ukuboza 1994, baherekejwe n’abasirikare 600 ba RPA bari baje kubarinda.

Abo banyepolitiki bagombaga kuvamo abajya muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko, nk’uko byateganywaga n’Amasezerano ya Arusha.

Sheik Abdulkarim Harerimana, ni umwe muri abo banyepolitiki ba FPR-INkotanyi. Arasobanura ibyakurikiyeho ubwo bazaga i Kigali bava ku Murindi.

Ati “Twari tuzi ko mu minsi ibiri cyangwa itatu tuzaba tumaze kurahira, ariko si ko byagenze kuko tariki ya 05 Mutarama 1994 (Habyarimana) yaje akarahira wenyine ntiyarahiza Guverinoma, na porotokoli yari yayishyize mu maboko ye yayambuye Mageza na Amri Sued ari na bo bari bayishinzwe.”

Sheikh Harerimana avuga ko ubusanzwe byari biteganyijwe ko kurahiza Guverinoma bizaba tariki ya 30 Ukuboza 1993, ariko ngo Habyarimana yirengeje iminsi atayirahiza n’aho aziye arahira wenyine arigendera.

Sheikh Harerimana avuga ko bategereje amezi arenga kumwe, ngo haza kwinjiramo ikindi kibazo cya CDR itemeraga amasezerano itanayasinye.

CDR ngo yavugaga ko Guverinama idashobora kurahira itarimo (CDR) kandi amasezerano ya Arusha atayireba kuko yari yarayanze.

Ati “Twatunguwe n’uko (Habyarimana) atangiye gukoresha iturufu ya CDR ko na yo igomba kujya muri Guverinoma kandi itarayemeraga ndetse no mu mashyaka yasinye amasezerano itari irimo.”

Avuga ko CDR yatangiye gushyira igitutu ku yandi mashyaka na FPR-Inkotanyi irimo ivuga ko nta gishobora kuba ishyaka rihagarariye rubanda ritarimo.

Ni mu gihe amasezerano yavugaga ko Guverinoma izagibwamo n’abemera Amasezerano ya Arusha gusa kandi CDR ntiyayemeraga.

Harerimana ati “CDR yatangiye gukoreshwa na Habyarimana ataretse no guca ibice mu yandi nka PSD, PL, PDC n’andi, havukamo ikitwa Hutu Power.”

Sheikh Abdulkarim avuga ko kugeza ubwo Habyarimana ntacyo yongeye kuvuga ku irahira rya Guverinoma, bigaragaza ko hari ikintu cyategurwaga.

Akomeza avuga ko FPR itarekeye aho ahubwo yatangiye gukora dipolomasi yo kuganira n’amashyaka ataragiye mu bya Hutu Power.

Avuga ko FPR-Inkotanyi yabonanye n’abayobozi ba z’Ambasade zinyuranye zakoreraga mu Rwanda kandi zari zitabiriye isinywa ry’amasezerano y’Arusha.

Ati “Mbere y’uko indege igwa, hari ibintu byagaragaraga, hanagaragaye imbaraga za CDR ifashijwe na Habyarimana no gucamo ibice amashyaka hakoreshejwe ubwoko.”

Uyu munyapolitiki wa FPR-Inkotanyi avuga ko ibyo guca ibice mu mashyaka yongeramo Hutu Power byatumye irondamoko mu mashyaka bifata indi ntera.

Avuga ko imyigaragambyo ya CDR yahagarikaga Umujyi wa Kigali wose, ndetse ugapfa (Ville Morte), ngo ariko ibyo FPR ntiyigeze ibyihanganira.

Byageze aho FPR na yo bashaka kuyifungira inzira ngo ihezwe muri CND ariko ntiyabyemera kuko ngo icyo gihe byanateje imirwano hagati y’impande zombi.

Sheikh Abdulkarim yagize n’icyo avuga ku Munyinya uri imbere ya RDB, wahoragamo abantu, aho bamwe batekerezaga ko ari ababaga bazanywe no gupakira umucanga, ariko ngo habaga harimo n’interahamwe zirimo kuneka abantu bajyaga muri CND.

Avuga ko izi nterahamwe zahoraga ziri munsi y’iki giti mu rwego rwo kumenya imodoka zinjiramo, abantu basuraga Inkotanyi, ibyo byose ngo byari bigamije kubahohotera no kubamenya bitewe n’uko hari icyo n’ubundi bateguraga.

Avuga kandi ko CDR yahozaga bariyeri mu mihanda ihohotera abaturage, igamije kubabuza umutekano, byose bigamije kwiyenza no gushakisha impamvu zo gutangiza imirwano.

Akomeza avuga ko ibyo ari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko hari ikintu cyategurwaga nk’uko Kantano yabivugiraga kuri RTLM na Kangura ya Ngeze Hassan yari yaratangiye kubyandika.

Ati “Kantano ubwe yarivugiye ko itariki ya 06 Mata hazaba akantu, ngo abantu bakitege, ibyo byose byagaragazaga ko bavuga ibirimo gutegurwa kandi ni ko byagenze.”

Uyu munyapolitiki yagarutse kuri Ngeze wandikaga muri Kangura, aho ngo yabanje kuba umudozi w’inkweto, nyuma ngo atangira gucuruza ibinyamakuru, aho yavuye ngo atangira kwandika muri Kangura, ngo ariko mu by’ukuri ntiyari yarize itangazamakuru.

Sheikh Harerimana yemeza neza ko ihanurwa y’indege ya Habyarimana ryari ryarateguwe kuko ngo byavuzwe inshuro nyinshi mu bitangazamakuru bya rutwitsi byari bihari.

 

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.