Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Uko Girinka yahinduye ubuzima bw’utarabashaka kwigurira isabuni

Yanditswe na Dusingizumuremyi Vestine

Ku ya 28-01-2019 saa 08:27:36
Mukagakwerere Mariam avuga ko inka yahawe imaze kumugeza kuri byinshi (Foto Dusingizumuremyi V.)

Mukagakwerere Mariam utuye mu Mudugudu wa Kagangare, Akagari ka Musasa, mu Murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi, arishimira iterambere akesha gahunda ya Girinka.

Ubu aravuga ko abasha guhinga akeza neza kubera ifumbire abona ndetse n’ubushobozi bwo kurihira abana amashuri n’ibindi, abikesha inka yahawe.

Avuga ko mbere y’uko ahabwa inka yari umukene cyane ku buryo atabonaga n’isabune.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya yagize ati: “Nari ntunzwe no guca inshuro abana na bo ntibige neza, mu mwaka wa 2012 bampaye inka muri gahunda ya Girinka guhingira ya mafaranga 500 ndabireka nkajya nita kuri ya nka, nkagurisha ifumbire ngasagura n’iyo gushyira mu mirima, abana biga neza n’imibereho irahinduka”.

Mukagakwerere akomeza asobanura ko inka yaje kubyara, akitura, abana bakanywa amata, asigaye akayagurisha.

Mukagakwerere afite intego yo gutura ku mudugudu kandi ngo bizemera kuko ari mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Ati: “Ndi mu itsinda dutanga amafaranga 250 buri cyumweru, twagabana amafaranga bampaye nkatishamo imirima nkagura ubuhinzi, mbere nezaga ibiro 10 by’ibigori ariko ubu ndateganya kweza ibiro birenga 60, kandi ningurisha n’inka imwe bizamfasha gutura ku mudugudu”.

Ashimira Perezida Paul Kagame wazanye gahunda ya Girinka, akanasaba abahawe inka kuzifata neza bakirinda kuzimya igicaniro, bakiteza imbere.

Mukagakwerere Mariam avuga ko inka yahawe imaze kumugeza kuri byinshi (Foto Dusingizumuremyi V.)

Umwanditsi:

Dusingizumuremyi Vestine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.