Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Uko amasosiyete y’ubucukuzi ateza imbere abaturiye ibirombe

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 28-10-2018 saa 17:10:05
Sebagabo Sylvestre ngo abona inyungu zo kuba aturanye n'ibikorwa bya GMDC (Foto Sezibera A)

Iyo havuzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hari abahita bumva amabuye n’imirimo ikorerwa mu birombe, ariko ntibamenye iby’iterambere ry’abaturage batuye hafi aho.

Usibye guha akazi abaturage batuye hafi y’ahakorerwa ubucukuzi, amasosiyete acukura amabuye y’agaciro anabubakira ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashuri bitewe n’igikenewe.

Nka sosiyete ya GMDC (Generation Mining Development Company Ltd) imaze guteza imbere bikomeye abatuye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Mu buhamya butandukanye twakusanyije mu baturage baturiye aho icukura amabuye muri aka gace, bahuriza ku kuvuga ko hari byinshi byahindutse mu mibereho yabo kubera iyi sosiyete.

Uwingeneye Seraphine utuye mu kagari ka Runzenze mu Murenge wa Mageragere, yatangiye gukorana na yo mu mwaka wa 2016 ubwo yakoraga akazi ko kudoda imyenda.

Uwingeneye Seraphine ufite inzozi zo gukora atoliye y’ubudozi ngo yagure ibikorwa bye (Foto Sezibera A)

Agira ati: “Njya guhagarika ubutayeri ni uko narangije kwiga nta mashini yange idoda nari mfite nakoreraga abandi.  Mu by’ukuri GMDC itaraza aka gace kari imisozi n’abahatuye ari bake, hari amashuri abanza gusa aho iziye yatangiye kuhakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, irwanya isuri, itera ibiti, itangira abantu Mituweli yubaka n’ibyumba by’amashuri”.

Ashimangira ko GMDC imaze kuhagera yateye inkunga ikiciro cy’amashuri y’uburezi bw’ibanze kiratangira n’andi yisumbuye, imvune ziragabanuka kuko amwe muri ayo mashuri yaje anacumbikira abayigamo.

Agaragaza ko mbere hahoze ishuri ryisumbuye rimwe gusa mu murenge wose, bigizwemo uruhare na GMDC hiyongeraho andi 3 yose hamwe akaba ari ane (4) yisumbuye.

Uyu mugore yabwiye Imvaho Nshya ko yabashije kwigurira  imashini 2 zidoda kandi akaba afite ikerekezo cyo kwagura ibyo bikorwa yongera umubare w’imashini akagera ku mushinga wo gukora atoliye y’abakora umwuga w’ubudozi.

Iki ni igice kimwe k’ibyumba byubatswe na GMDC mu kigo cy’amashuri cya Mataba (Foto Sezibera A)

Uwingeneye yabashije no kugura ihene zigera kuri 4 ku mafaranga yavanye muri iyo kompanyi afata nk’umusemburo mu iterambere rye.

Iyo agereranyije amafaranga yose yabashije guhabwa na GMDC mu gihe cyose imaze ikorera aho ngaho Uwingeneye ngo ayaha agaciro gasaga 350.000.

Sebagabo Sylvestre aturanye n’aho iyi kompanyi ifite ikicaro mu Murenge wa Mageragere. Avuga ko yabagejejeho byinshi kuko yabafashije kubaka ibyumba by’amashuri  ahitwa Nyarurenzi ndetse itanga n’akazi ku baturage babasha gukemura ibibazo byabo biteza imbere.

Sebagabo avuga ko mu myaka 15 imaze ikorera muri ako gace ifitiye akamaro kanini abaturage kuko mbere y’uko yubaka amashuri abana babo bigaga muri Nyarubande bagakora ibirometero birenga 2 bavunika none ubu izo mvune zavuyeho kuko biga hafi mu kirometero kimwe kandi amanota akiyongera.

Avuga ko GMDC yanabafashije mu kubatangira ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) na we arimo n’umuryango we w’abantu 5. Amaze gutangirwa inshuro zisaga 5.

Avuga ko kuba iyi kompanyi yishyurira ubwishingizi bwo kwivuza abakene byakuyeho ibibazo by’abajyaga barembera mu rugo kubera kubura uko bivuza.

Sebagabo Sylvestre ngo abona inyungu zo kuba aturanye n’ibikorwa bya GMDC (Foto Sezibera A)

Usibye ibyo, Sebagabo avuga ko iyi kompanyi nk’umuhinzi ayiguraho ifumbire iva ku matungo yorora akayifumbiza urutoki rwe ari na ko na we ahindukira akayigurishaho umusaruro we kuko itekera abakozi bayo bityo akabona amafaranga.

Agira ati: “Kuva iyi kompanyi yahagera urabona ko nifashije, igitoki kimwe nk’iki nkigurisha amafaranga 7000, muri rusange ayo nibuka amaze kwinjira iwange kubera GMDC agera nko ku bihumbi 180.”

Safari Augustin utuye mu Kagari ka Runzenze mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, we akaba ari umucukuzi w’amabuye y’agaciro wahawe akazi n’iyi kompanyi.

Avuga ko ubucukuzi yabutangiye mu 2001 ari umusore muto kubera ko yabonaga abari bawurimo batangiye mbere ye bafite iterambere kandi we atari afite, abari abasore barubatse, bafite imitungo na we akumva ko ariko bizamera.

Safari avuga ko yahafatiye ingamba atangira nta cyo afite ariko afite imbaraga ajya gusaba akazi muri GMDC ariko yaje kugenda abona impinduka mu buzima bwe kuko yahoze mu kiciro cya mbere cy’ubudehe akaba ari mu cya gatatu, akumva hari icyo Leta yarebeyeho.

Safari Augustin akazi yabonye muri GMDC ngo katumye abasha gushaka umugore abona n’indi mitungo (Foto Sezibera A)

Avuga ko amaze kukabona hashize igihe gitoya aza kubaka, amafaranga uko yaje kugenda yiyongera ni na ko yaje gushaka umugore byemewe n’amategeko kandi ubu afite abana 3.

Akomeza avuga ko ubu yiyubatse kuko nyuma y’inzu atuyemo anafite andi mazu amwinjiriza yaguze, yongera ubutaka yari afite kubera amafaranga yavanye muri iyo kompanyi.

Nk’uko Safari abisobanura, iyi kompanyi inagira gahunda yo kwegera abaturage bo mu gice ikoreramo ikabasura yibanda ku batishoboye n’abarwayi.

Kamugwera Vestine uhagarariye iyi sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa ‘Wolfram’, twamwegereye  abanza gusobanura amavu n’amavuko y’iyo kompanyi.

Avuga ko mu ntangiriro bakoraga ubucukuzi n’ubushakashatsi ari koperative bise CODEMEPU yari igizwe n’abantu 7, bagiye baguka bagera kuri 35 biyemeza guhindura ikerekezo n’imikorere bakora sosiyete yitwa GMDC.

Kamugwera avuga ko habayeho itandukaniro kuko mbere nka koperative batari bafite ibikoresho bihagije ndetse n’abacukuzi bari bakeya ariko aho bamariye kwitwa GMDC bongereye ubushobozi bw’ibikoresho ndetse n’abacukuzi bagera ku 130.000.

Kamugwera Vestine, umuyobozi wa Sosiyete GMDC abona hari impinduka bazanye mu baturage (Foto Sezibera A)

Ibikorwa bya GMDC bijyana n’ikerekezo cya guverinoma

Kamugwera atangaza ko GMDC ifitanye ubufatanye na Leta mu bijyanye no kwishyura ubwisungane mu kwivuza kuko buri mwaka itangira abantu bagera ku 100.

Avuga ko GMDC yubatse ibigo by’amashuri ahantu hatandukanye mu Karere ka Nyarugenge.

Agira ati: “Dufatanyije n’ubuyobozi ku kigo cy’amashuri cya Butamwa muri Mageragere twahubatse ibyumba by’amashuri 8 by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9. Ku kigo cy’amashuri cya Buye twahubatse ibyumba by’amashuri 5 byigamo abana bakiri mu mashuri abanza. Ku kigo cy’amashuri cyo mu Mataba ahitwa i Burema na ho twahubatse ibyumba 8 harimo ibyumba 3 by’amashuri abanza n’ibindi 5 by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9”.

Kamugwera avuga ko hari impinduka igaragara bitewe n’abakozi GMDC yahaye akazi ndetse n’ibice batuyemo kuko byibuze abacukuzi bose batuye mu nzu ifite sima kandi babayeho neza.

Avuga ko ibikorwa bya sosiyete GMDC bigera ku bantu batandukanye kuko abaturage iha akazi usanga abana babo ari bo bahindukira bakiga muri ya mashuri bubaka bakabifata nk’inyungu.

Asanga mu gihe iyi sosiyete ifite abakozi 130 yahaye akazi kandi byibura umuryango umwe ukaba ugizwe n’abantu 8 ari abantu benshi iyo sosiyete iba yabashije guhindurira ubuzima.

Avuga ko kuva iyi kompanyi yatangira gukorera muri uyu murenge nta mwana ukigaragara mu mirima y’ibisheke cyangwa yavuye mu ishuri kubera kubura amafaranga y’ishuri.

Ikindi kandi yemeza adashidikanya ko mu gace bakoreramo hatakibarizwa umuntu warwaye agahera mu rugo kubera kubura Mituweli.

Avuga ko amafaranga aturuka mu bikorwa bya GMDC agera ku batuye umurenge wose kuko kuba ihafite ibikorwa abakora ubucuruzi n’ababagurira bayasaranganya kandi akabagirira akamaro.

Kamugwera avuga ko mu bikorwa bya GMDC mu kagari, mu murenge no mu karere babikora babisabwe ariko na bo bakagira ibyo bibwiriza.

Gukemura ibibazo bikibangamiye abaturage

Kamugwera avuga ko banzuye kubaka ibigo by’amashuri nyuma yo kubona ko ababyeyi badashishikariza abana kwiga kubera ubuke bw’amashuri yari ari muri ako gace.

Agira ati: “Abo nabazaga impamvu abana babo batiga basobanuraga ko amashuri ari makeya. Byanteye ishyaka ryo kugira ngo abana babone aho bigira, bave mu mihanda n’indi mirimo itandukanye itabareba irimo no kwikorera ibisheke usanga atari imirimo y’umwana”.

Kamugwera avuga ko mu bice iyo sosiyete GMDC ikoreramo ubucukuzi wasangaga abenshi bacikiriza amashuri nyamara iyo habayeho kwiga bifasha mu kwihangira imirimo.

Avuga ko GMDC ifitanye imikoranire myiza n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro na Peteroli kuko hari uruhushya cyabageneye rw’igihe kirekire mu bijyanye n’ubucukuzi kandi cyabonye ko babikora neza.

Mu rwego rwo gukora kinyamwuga ubucukuzi kandi irengera ibidukikije, Kamugwera yizeza ko bubahiriza ibwiriza risaba umucukuzi ko aho arangije ahasiba.

Umucukuzi anasabwa kuhatera igiti kandi agasanga bibafasha kuko batonona ibidukikije ahubwo babibungabunga kuko ½ cy’aho bacukura, uruhande rumwe ruba ruteweho gereveriya urundi inturusu bakirinda ubutayu.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.