Uko Abatutsi bishwe muri Gasabo kuva 1963 kugera mu 1994

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 20-04-2019 saa 14:38:54
Uru ni urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rumwe mu zibitse imibiri myinshi y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ntayomba Jean Marie Vianney, umuyobozi ushinzwe ubutegetsi na politiki mu Karere ka Gasabo, avuga ko amateka ya Gasabo kuva kera agaragaza ko yagiye ishegeshwa n’ubwicanyi bwakorerwa Agatutsi mu makomini yayo uko yari atanu.

Nk’uko abisobanura, ngo Akarere ka Gasabo kahoze kagizwe n’amakomini Rubungo, Gikomero, Kacyiru, Gikoro na Rutongo, aho ayo makomini kuva kera yakunze kwibasirwa n’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

Ati “Mu 1963 haje indege izanye ibibiriti byo gutwikira Abatutsi. Iyo ndege yitwaga “Twika bashire” yabashije gutwikira Abatutsi bari bahatuye mu 1963.

Yavuze ko mu cyahoze ari komini Rubungo hari hatuye Abatutsi benshi ku buryo kuva kera bahoraga birwanaho, bityo ibitero by’Abahutu byazaga kubica ntibipfe kubameneramo. Ati “Muri Rubungo habaga umutwe w’ingabo witwaga Urubambyingwe wari ugamije kujya utabara Abatutsi mu gihe baterwaga”.

Uyu muyobozi avuga ko ababicaga bamaze kubona ko batazabashobora, tariki ya 24 Ukuboza 1963, ubutegetsi bw’icyo gihe bwabeshye abaturage bo mu cyahoze ari Komini Bumbogo na Gikomero ko bahurira ku kibuga cy’umupira mu nama.

Ngo icyo gihe baritabiriye koko, wari n’umunsi bateguragaho kwizihiza Noheli, ngo ariko barishwe nta wahavuye, imirambo yabo ijugunywa mu rwobo rwa Bayanga.

Ntayomba avuga ko mbere ya 1990 i Kabuga yatujwe abasirikare ba Habyarimana n’imiryango yabo yakurwaga mu Ruhengeri ikaza gutuzwa za Rubungo, Kabuga na Kanombe.

Avuga ko iki gice cyari cyaratujwemo abantu bamwe kandi bafite imyumvire imwe n’inkomoko imwe, ku buryo ariho hiciwe Abatutsi benshi bagatabwa mu byobo bitazwi kuri ubu nyuma y’imyaka 25 akaba ari ho bibonetse.

Mu 1994 Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Ruhango babanje kwirwanaho bikomeye, bityo haza kwiyambazwa abasirikare ba Kanombe, Rubungo, Kabuga ni bo babateraniyeho barabarasa.

Ntayomba avuga ko abasirikare n’imiryango yabo bari baratujwe muri aka gace ka Kabuga ari bo batumye Jenoside muri iki gice igira ubukana bukomeye ndetse n’abishwe bagashyirwa mu myobo miremire, nyuma ikubakirwaho inzu mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gasabo yagize ubukana bukomeye, ari nayo mpamvu muri aka karere habarirwa inzibutso nyinshi.

Avuga ko Akarere ka Gasabo konyine kabarurwamo inzibutso nyinshi, nk’urwibutso rwashyizwe ahahoze ari Paruwasi ya Rubungo yiciwemo Abatutsi 35.000, Bumbogo, Jabana, Gasata, Christus hari inzibutso 2, Rutunga n’urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguyemo imibiri isaga 250.000. Ati “Ibyo bigaragaza ko Jenoside yateguwe kandi ko yagize ubukana bukomeye.”

Ntayomba yagarutse ku mibiri yabonywe mu gice cya Kabuga na Masaka, iyo mibiri yari yaraburiwe irengero kandi abarokotse Jenoside bahoraga bavuga ko hari ahantu hitwa CND hiciwe abantu benshi.

Avuga ko uwari Burugumesiriti wa Komini Bicumbi yabigizemo uruhare ndetse n’abasirikare bo kwa Habyarimana kuko ari bo bari biganje muri ako gace.

Avuga ko mu 2008 bisabwe n’abaturage byabaye ngombwa ko aho berekanaga hari hubatswe inzu isenywa kugira ngo hashakishwe iyi mibiri, ariko ngo baracukuye imibiri irabura, bityo uyu muturage aza kwishyurwa amafaranga y’inzu ye yari yashenywe angana na 4.800.000.

Ati “Nyuma ariko hari umubyeyi wari warashatswe muri ako gace n’umugabo w’umuhutu we ari umututsikazi, bari baramubwiye ko nabivuga bazamwica, ariko yaje kugera aho arabivuga.”

Avuga ko aho bari bagarukiye bacukura bwa mbere bakabura iyo mibiri ari ho bahereye bacukura uwo mubyeyi akimara kubivuga, hasanzwe imibiri y’abantu basaga 4.000, bityo abari muri gereza na bo bahita babivuga kuko bari babonye ko n’ubundi bimenyekanye.

Ati “Ikibabaje cyane ni umuntu wari uhacumbitse witwa Safari, waje kuhava ajya gutura mu Karere ka Kayonza nyuma y’uko Inkiko Gacaca zitangiye, uwo mugabo yari yarakoze parafo y’inzu mu mpapuro z’ikinyamakuru Kangura cya Hassan Ngeze, harimo amagambo menshi agaragaza amacakubiri.”

Yagarutse ku cyahoze ari Komini Kacyiru yari ikikijwe n’inkambi za Gisirikare na Jandarumori, aho Abatutsi bari bahatuye babuze uko bihisha baricwa, abagera kuri 700 ngo batwikiwe mu nzu.

Ntayomba kandi yasobanuye uko Rusororo nayo yari ituwe cyane n’abasirikare ba Habyarimana n’imiryango yabo bishe abantu batari bake muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gen. Kabarebe James, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikire, na we agaruka ku miturire ya Masaka na Kabuga, yatumye habaho Jenoside ikomeye kuko Habyarimana yari yarahatuje benewabo b’abasirikare baturuka Giciye na Karago, babayeho bica abantu ariko mu gihe cya Jenoside barimuwe basubizwa iwabo.

Ati “Buriya mubona Masaka na Kabuga, Habyarimana yari yarahatuje abantu bo muri Giciye na Karago, iyo utaturukaga muri ibyo bice ntiwashoboraga gutura aho. Hasigaye icyumweru kimwe ngo Habyarimana apfe, abari bahatuye bose barimuwe basubizwa iwabo.” Avuga ko iki ari ikindi kimenyetso kigaragaza ko Jenoside yabaye.

Gen. Kabarebe yagarutse ku mibiri yabonywe mu byobo by’i Kabuga na Masaka ahitwa mu Gahoromani, avuga ko impamvu yatinze kuboneka ari uko ababishe n’abari bahatuye bose babigize ibanga bitewe n’uko bari abantu bamwe baturuka ahantu hamwe kandi basangiye n’imyumvire, ari bo basirikare ba Habyarimana n’imiryango yabo.

Uru ni urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rumwe mu zibitse imibiri myinshi y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

 

 

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.