Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Uko abanyepolitiki ba RPF bakuwe muri CND bagahungishirizwa ku Murindi

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 11-04-2019 saa 08:20:09
Sheikh Harelimana Abdulkarim

Sheih Abdulkarim Harerimana ni umwe mu banyepolitiki ba RPF-Inkotanyi bari bacumbikiwe mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yitwaga CND, kugeza Jenoside itangiye.

Asobanura ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994 ryakurikiwe n’amasasu yarashwe kuri CND, aho ingabo za Leta zashakaga kwica abayirimo.

Ati “Ingabo zahoze ari iza Leta zahise zitangira kuturasaho ariko bidakabije ari nako zatangiye no kwica abantu mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali.”

Sheih Abdulkarim avuga ko muri CND abanyapolitiki bari barinzwe n’ingabo za RPA 600, zikaba zarahise zishaka uburyo zisohoka kugira ngo ziribarindire umutekano.

Ni na ko zahise zifata ibyerekezo binyuranye mu kurinda iyi ngoro no kurengera abaturage bari bahungiye muri sitade Amahoro, bari biganjemo abo mu bice bya za Remera.

Avuga ko icyo gihe sitade Amahoro yabagamo abasirikari ba Loni (MINUAR) bakomokaga muri Bangladesh, bari bamaze kwamburwa intwaro n’ingabo zahoze ari iza Leta basigaye bifumbereje badafite ikindi cyo gukora.

Yemeza ko zimwe mu ngabo za RPA muri izo 600 zari zirinze abo banyapolitiki zageze mu bice bya Remera no muri Sitade Amahoro zigatabara Abatutsi bari batangiye kwicwa, ari nako zirwana n’abasirikari ba Leta bari bahari ndetse n’Interahamwe zari zatangiye kwica abantu.

Ati “Abo twari kumwe 600 bashoboye gusohoka, bamwe bamanuka bagana ku bitaro bya Roi Faysal, abandi bagana mu Rugando, abandi basohoka basatira aba GP ba Habyarimana binjira mu nyubako ikoreramo Minisiteri y’Ubutabera, abandi bafata inzira igana kwa Lando ari na bo bashoboye gutabara abari bahungiye muri Sitade Amahoro.”

Sheih Abadulkarim avuga kandi ko bitarenze iminsi 4 ingabo za RPA zari ziri mu birindiro bya zo ku Murindi zari zimaze kubageraho mu rwego rwo gutanga umusada kuri za zindi 600 zari ziri kumwe na bo zibarindiye umutekano.

Ati “Taliki ya 11 abari bavuye mu Miyove bari bamaze kutugeraho. Bitarenze iminsi 4 ingabo zacu zari zimaze kutugeraho mu rwego rwo gutanga umusada kuri za zindi 600 zari ziturinze ari nabwo zahise zituvana muri CND taliki ya 11 Mata 1994 zikatujyana ku Murindi aho twakomereje ibikorwa bya politiki na Diplomasi nk’abasivili.”

Uyu munyamuryango wa RPF akaba n’inararibonye muri Politiki y’u Rwanda avuga ko igihe cyose bamaze muri CND nk’inkotanyi ibintu byose babikurikiranaga kandi buri kintu cyose cyangwa ijambo ryose rivuzwe na RTLM ndetse na Kangura bariha uburemere bwaryo.

Sheih Abdulkarim ashima cyane ubunyamwuga bw’ingabo za RPA

Sheih Harerimana Abdulkarim ashima cyane ubunyamwuga bw’ingabo zahoze ari iza RPA kuri ubu akaba ari ingabo z’u Rwanda ngo anazifitiye ikizere ku bw’ubunyamwuga zagaragaje mu gihe cyo guhagarika Jenoside kugeza ubu ari ingabo z’u Rwanda.

Abishingira ku mpamvu z’uko aho ibirindiro by’ingabo zahoze ari iza Leta byari biri ugereranyije n’aho Inkotanyi zari ziri bitari byoroshye kwivana mu nzara z’impyisi, ariko ku bw’ubunyamwuga bw’ingabo zahoze ari iza RPA, ngo babashije gutabarwa vuba na bwangu kandi ngo nta munyahapolitiki wa RPA wahaguye cyangwa ngo ahakomerekere.

Yagize ati “Ingabo zacu zaraturinze, zirarwana kugira ngo tubashe kuva muri CND, nta n’umwe muri twe wahaguye cyangwa ngo ahakomerekere, twese twaratabawe tugezwa ku Murindi amahoro, byose tubikesha ubunyamwuga bw’izi ngabo zacu ari na zo z’igihugu.”

Avuga ko izi ngabo z’inkotanyi 600 zari bafite akarusho kuko bari bafite ubuzobere bwo kurwanira mu Mujyi.

Ati “ Reba aho icyari CND yari izengurutswe n’ibigo bya gisirikari birimo aba GP ku ruhande rumwe, ikigo c’Abajandarume ba Kacyiru, ikigo cya gisirikari ya Kami, ikigo cya gisirikari cya Kanombe, Camp Kigali, Mont Kigali na Mont Jali kandi hose hari abasirikari. Ntitwagombaga gusinzira rero nk’Inkotanyi twahoraga turi maso.”

Abajijwe niba batari batewe ubwoba n’uburyo aho bari bari hari hazengurutswe n’ibigo bya Gisirikari impande n’impande cyane ko ingabo zahoze ari iza Leta zari nyinshi ku zari zibarinze ndetse n’izari iz’inkotanyi, yagarutse ku ijambo ry’uwari umuyobozi mukuru w’ingabo za RPA, Gen Majoro Paul Kagame ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ni ba nta bwoba afite kuko abanyapolitiki be kandi b’imena n’abasirikari 600 bashyizwe hagati y’amenyo y’impyisi.

Yabasubije ati “Mu gihe baramuka batewe, ndemeza ko izo ngabo zose ari ko zabaziraho rimwe, ndemeza ko mu minsi ine bazaba bihagazeho nanjye icyo gihe nzaba mpageze.”

Abdulkarim avuga ko yizera cyane ingabo z’u Rwanda kuri ubu zahoze ari iza RPA, kuko zakoze ibikomeye mu gihe gikomeye, zigatabara abanyapolitiki ba RPF ndetse n’Abatutsi bicwaga icyo gihe, n’ubwo bwose hari abari bamaze kwicwa bitewe no kugenda barwana n’ingabo za Habyarima n’interahamwe.

Uyu munyapolitiki w’imena wa RPF avuga ko ingabo z’Inkotanyi zarwanye ku buryo bwose ngo zibohore abanyapolitiki ba RPF, abanyapolitiki bari mu mpande zinyuranye z’Umujyi wa Kigali, abatutsi barimo kwicwa bazira ubwoko bwabo.

Avuga ko ibyo byose bitari byoroshye kuko bahuraga n’imbogamizi zinyuranye bitewe n’ibirindiro by’umwanzi uko byari biteye n’aho byari biherereye kongeraho za bariyeri z’ingabo za Habyarimana n’interahamwe ze.

Yongeraho ko abantu bari bahungiye muri Sitade Amahoro bahungishirijwe muri CND, na yo yakomeje iraswaho cyane.

Avuga ko n’ubwo ingabo zahoze ari iza Leta zari nyinshi cyane ugereranyije n’Ingabo z’inkotanyi, ndetse zinafite ibikoresho n’intwaro zikomeye ari n’igihugu kiri muri Loni gishyigikiwe n’ibihugu binyuranye, ntibyabujije ko zitsindwa ku mugaragaro izuba riva amahanga arebera.

Ati “Intsinzi yacu yaturutse ku mpamvu yo kurwana twari dushyize imbere, ari yo abaturage b’u Rwanda, impamvu ifatika kandi y’ukuri. Indi mpamvu ni ubuyobozi bwacu, bwaba ubwa politiki n’ubwa gisirikari bwari buhagaze neza pe, buzi icyo gukora, ikintu cyose kiri kuri gahunda. Igihe ntitwari tukizi, cyashoboraga kuba kirekire cyangwa kigufi, ariko twari twizeye ko intsinzi izataha iwacu, ukuri niko kuzatsinda, kandi Imana kuri twe tuyemera yari ituri hafi, idushyigikiye kuko twarwanyaga ikibi tukimakaza icyiza.”

Abdulkarim yemeza ko impamvu Inkotanyi zari zifite kugira ngo zitsinde n’izo uruhande bari bahanganye rwaburaga kugira ngo rutsinde.

Ati “ Nta kuri bari bafite barwaniraga, kurwana bica abana, impinja, abakecuru n’abasaza, bagafata uwo bashaka kwica bakamushinyagurira, bahugiye muri ibyo bibagirwa no kurwana.”

Avuga ko icyatumye ingabo zahoze ari iza Leta zitsindwa ari ikosa rikomeye ryo kuvuga ko umwanzi wabo ari umututsi. Yemeza kandi ko ubuhanga ingabo z’inkotanyi zakoresheje ari bwo bwabatsinze kuko zarwanye kinyamwuga.

Iyi nyubako ya CND yaraswagaho amasasu n’abasirikari bari mu bigo bya gisirikari bitandukanye, ariko nta munyepolitiki wa RPF wayikomerekeyemo cyangwa ngo ayigwemo

 

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

One Comment on “Uko abanyepolitiki ba RPF bakuwe muri CND bagahungishirizwa ku Murindi”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.