Uko abana b’i Nyange berekanye Ndi Umunyarwanda – Ikiganiro n’uwabayoboraga

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 23-04-2019 saa 11:03:48
Barihuta Aimé wayoboraga ishuru ryisumbuye rya Nyange mu 1997 (Foto Twagira W)

Barihuta Aimé wayoboye ikigo k’ishuri ryisumbuye rya Nyange mu cyahoze ari Komine Kivumu ubu ni mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba, avuga ko abanyeshuri bo ku kigo yayoboraga bagaragaje indangagaciro za ‘Ndi Umunyarwanda’

Barihuta avuga ko Jenoside ikimara guhagarikwa, mu gihe ikigo yayoboraga cyaterwaga n’abacengezi mu 1997 ubwo abana b’i Nyange yareze banze kwitandukanya na bagenzi babo bashingiye ku moko, cyabaye ikimenyetso kigaragaza indangagaciro za ‘Ndi Umunyarwanda’ kandi ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ishoboka n’urubyiruko rubigizemo uruhare.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Barihuta wayoboye icyo kigo k’ishuri rya Nyange nyuma gato ya 1994, asanga igikorwa cya bariya bana b’i Nyange beretse Abanyarwanda ko kwiyumvamo ubunyarwanda mbere ari cyo k’ingenzi aho kwiyumvamo ubwoko runaka.

Ati “Nubwo bari abana bato ntibari gito, urugero berekanye nk’urubyiruko ruzagere no mu bandi bana bagenzi babo biga no mu bindi bigo by’amashuri, rugere no mu bakuru maze dukomeze kwisuzuma. Niba abo bana baremeye bagapfa, ni uko bakunze igihugu cyabo, bumva ko kugira ngo kibeho kigomba gushyira imbere indagagaciro bose bahuriyeho ari yo y’ubunyarwanda basangiye.”

Ku byerekeranye n’abakuze bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Barihuta asobanura ko abakuze bagombye kwisuzuma kuko batigeze batanga urugero rwiza ku bana, kandi ari bo bakabaye babaha urugero ariko bakaba ababyeyi gito.

Ati “Abantu bakuru dukwiye kwisuzuma ubwacu kuko twateshutse ku nshingano zacu, nubwo tutababereye urugero rwiza abakiri bato, ariko nibura dukomeze dushyigikire intambwe nziza barimo, dushyigikire ibitekerezo byabo bizima tunicuza ibyo tutashoboye kubakorera byose, naho ubundi abantu baramutse bagize imyumvire imwe, inzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda irashoboka, ariko tugomba kubiharanira tukanabikorera tutizigamye. Amacakubiri yimakajwe mu Rwanda mu gihe k’imyaka isaga mirongo itatu, kuyarandura bisaba imbaraga nyinshi kandi dufatanyije.’’

Agaruka ku myitwarire y’abana bigaga muri icyo kigo cya Nyange ku birebana n’icyo gikorwa cy’ubutwari bagize, Barihuta akomeza avuga ko byose byari bishingiye ku nyigisho bahabwaga n’ubuyobozi bw’ikigo k’ishuri, bafatanyije n’ubuyobozi bw’ingabo zakoreraga muri ako gace. Yishimira ko Leta ishyigikira byimazeyo ibikorwa nka biriya by’ubutwari bagaragaje, n’abandi nk’abo bagiye bagaragara hirya no hino mu gihugu,

Akomeza agira ati “Ni ishema ku miryango y’abo bana kuko babonye ko ibitekerezo babibye mu bana babo bitabaye imfabusa. Kuba abo bana bibukwa buri mwaka cyane cyane ku munsi w’intwari biha n’urundi rubyiruko imbaraga zo kurushaho kubaka igihugu kizira amacakubiri ayo ari yo yose, ndetse bigatuma urubyiruko rwiyumvisha ko kuba intwari bishoboka, ko kugaragaza ubutwari bidasaba kuba ufite imyaka runaka, kandi ko ruhamagariwe kubaka igihugu cyabo buri wese yumva ko ari Umunyarwanda mbere na mbere.

Ikindi kandi bakarushaho kumenya ko bafite igihugu cyabo basangiye ko bagomba kugikunda no kukitangira. Nk’uko bihora byibutswa mu Itorero ry’Igihugu, aho abatozwa bibutswa kugendera ku ndagagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda maze dufatanye kubaka igihugu kigana ku iterambere twese duharanira kandi twifuza.’’

Barihuta Aimé wayoboraga ishuru ryisumbuye rya Nyange mu 1997 (Foto Twagira W)

Byinshi ku banyeshuri b’i Nyange

Abanyeshuri b’i Nyange batewe n’abacengenzi banga kwitandukanya tariki ya 18/03/1997 mu ijoro. Iri shuri ryisumbuye riherereye mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Ngororero ahari mu ntara ya Kibuye.

Mu mwaka wa 1997 ubwo mu Rwanda hari umutekano muke, abacengezi bateye iri shuri binjira mu mwaka wa 5 n’uwa 6. Ubwo abo banyeshuri baterwaga n’abacengenzi, bakinjira bahise bababaza bati: Muratuzi? Barongera baravuga bati: Mwatwirukanye mu Rwanda duhungira muri Zaïre mudusangayo none “vous allez me voir” (mugiye kumbona).

Basabye aba banyeshuri kwitandukanya bavuga bati: “Abahutu bage ukwabo n’Abatutsi ukwabo”. Abanyeshuri basubiza bavuga bati: “Twese turi Abanyarwanda”. Ni bwo abacengezi batangiye kubarasa. Bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka. Aba banyeshuri bavuga ko ubuyobozi bwahoraga bubashishikariza kubana mu mahoro.

Abanyeshuri barokotse igitero cy’abacengenzi bahamya ko bakundaga gusenga kandi abayobozi bakababa hafi. Abanyeshuri bishwe mu gitero ni barindwi naho undi umwe yapfuye nyuma azize ingaruka z’Igitero; ariko 40 barokotse icyo gitero na bo ni Intwari z’Igihugu, mu kiciro k’Imena.

Imena ikaba ari Intwari iyinga Imanzi, ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro n’urugero bihanitse.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.