Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Uko abakinnyi n’abatoza bakwiye kwitwara mu gisibo cya Ramadhan

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 26-05-2018 saa 11:48:39
Niyonzima Ally ukinira AS Kigali atangaza ko igisibo ari ikintu bamenyereye gusa mu gihe hari imikino myinshi bishobora kubagora

Hirya no hino ku Isi bamwe mu batoza bakunze kugaragaza ko abakinnyi babo b’Abayisilamu bari mu gisibo gitagatifu cya Ramadhan baba bafite urwego ruri hasi ugereranyije no minsi isanzwe.

Niyonzima Ally ukinira AS Kigali atangaza ko igisibo ari ikintu bamenyereye gusa mu gihe hari imikino myinshi bishobora kubagora

Nko  mu Rwanda, umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric ubwo yatsindwaga  na Kiyovu ibitego 4-1 tariki 22 Gicurasi 2018  mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona yatangaje   ko Murengezi Rodriguez, umukinnyi we ukina hagati yamuhaye 50% y’ibyo yamushakagaho bitewe n’uko ari mu gisibo.

Iki gisibo kandi cyanatumye umutoza Haringingo Francis wa Mukura afata ikemezo cyo kujya akoresha imyitozo mu masaha ya nimugoroba yegereye ayo gufatiraho ifunguro.

Hari  uburyo  abakinnyi n’abatoza bakwiye kwitwara muri iyi minsi 30 y’igisibo, muri uyu mwaka cyatangiye tariki 17 Gicurasi  kikazasozwa ahagana tariki 16 Kamena 2018.

Amategeko ya Islam avuga iki ku bakinnyi b’umupira?

Igisibo cya Ramadhan ni imwe mu nkingi eshanu z’idini ya Islam. Muri iyi minsi 30, umuyisilamu yigomwa ifunguro ryo ku manywa n’ibindi bitandukanye bimushimisha, akanarangwa no gufasha abakene.

Abayisilamu bose bategetswe kubahiriza iki gisibo keretse abari ku rugendo, abarwaye abatwite, ababyeyi bonsa n’abari mu zabukuru bafite imbaraga nke nk’uko Imvaho Nshya yabisobanuriwe na Sheikh Bakera Ally Kajura, umuyobozi  wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda RMC.

Igitabo cya Quran (Korowani) kivuga ko n’aba tuvuze hejuru bumva babishoboye bashobora kwitanga bagasiba gusa bakirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugeza aho bahasiga ubuzima kuko byafatwa nko kwiyahura.

Sheikh Kajura avuga ko bo abakinnyi b’umupira bo badafite uburenganzira bwo kureka gukurikiza amategeko ya Ramadhan. Ati “Abantu bakina umupira ntibinjira mu mubare w’abo bemerewe kudasiba. Kereka nk’abakinnyi bari ku rugendo. Naho nk’aba bakinnyi bakina inaha nta bwo byemewe ko bavuga ngo dufite umukino turarya, nk’abakina muri Kiyovu benshi ni abayisilamu, kandi bitwaye neza bakina na AS Kigli, ba Mustapha Francis ni bo batsinze. Icyo nzi ni uko abayisilamu babimenyereye. Yego hari igihe bigera mu masaha y’umupira atashobora gukina iminota 90, gusa mu mategeko y’Imana nta hantu yemerewe kurya”.

Abakinnyi babibona gute?

Niyonzima Ally, umukinnyi ukina hagati muri AS Kigali yemeza ko gusiba muri Ramadhan ari ikintu bamenyereye. Ati Imikino tumaze gufunga muri shampiyona ni myinshi, twe twarabimenyereye. Umuntu aba afite umutima wo kumva ko abishoboye ku buryo nta kibazo. Twirinda kwishyiramo ko turi mu gisibo, naho wishyizemo ko ufite inzara byagutera ikibazo”.

Ibi anabihuriyeho na Ndayegamiye Abou ukina hagati muri Mukura VS ugira ati “Nge nta kibazo gihari, turabimenyereye. Kuba turya saa kumi biba bihagije, ku buryo nta rwitwazo ruhari”.

Ku rundi ruhande, Niyonzima Ally na we yemera ko iyo imikino yegeranye nk’uko bimeze muri shampiyona y’uyu mwaka bibagora n’ubwo basabwa kwihangana.

Abakinnyi n’abatoza babyitwaramo gute?

Sheikh Kajura, asobanura ko abakinnyi b’abayisilamu basabwa gufata ifunguro ryo mu gicuku ribongerera imbaraga z’umunsi. Ati Nk’umukinnyi iyo ushaka kugira imbaraga ku munsi ni byiza ko amasaha ya nijoro saa kumi cyangwa saa cyenda n’igice kugeza saa kumi na mirongo ine  wemerewe kugira icyo ufata, iryo funguro rya nijoro kurifata ni byiza kuko bifasha umuntu kugira imbaraga ku manywa. Hari icyo bimwongerera umunsi wose”.

Uyu muyobozi mu muryango w’abayisilamu anasaba abatoza kwihanganira no kwakira imyemerere y’aba bakinnyi, byashoboka bakabakinisha iminota mike. Ati “Nk’abatoza baba bagomba kubyakira kuko imyemerere y’umuntu  na yo ni byiza kuyubaha. No mu bindi bihugu by’abayisilamu abakinnyi barakina, nta mukinnyi turumva ngo yahungabanye kubera ko yasibye, n’abanyeshuri bariga barasiba. Ni ibintu abayisilamu tumaze kumenyera. Ni igihe gito kandi  k’iminsi 30 abatoza bakwihanganira. Umutoza abonye nta mbaraga afite uwo munsi  akamukinisha iminota runaka akamusimbuza”.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.