29°C , Thunderstorms | Kigali-Rwanda

Uhawe serivisi mbi ntakwiye kubiceceka

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 13-12-2019 saa 16:30:29
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Koperative Umwalimu Sacco Hakizimana Gaspard (Ifoto Rose M)

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Koperative Umwalimu Sacco Hakizimana Gaspard avuga ko  serivisi nziza ari uburyo  umuntu abona ibyo agenerwa n’amategeko kandi adahutajwe bityo, agasanga uhawe serivisi mbi adakwiye kubiceceka ahubwo akabyamaganira kure.

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya yavuze ko gutanga serivisi mbi bidindiza byinshi kandi umuvuduko u Rwanda ruriho ari ukubaka igihugu kiyemeje kubaka ubukungu bushingiye kuri serivisi.

Yavuze ko gushaka serivisi muri banki biba bikwiye kuba umwihariko ku buryo buri wese ataha anyuzwe na serivisi yahawe.

Avuga ko akenshi imitangire ya serivisi iba mibi kubera ko abayihabwa nabo babigiramo uruhare. Mu gihe umuntu yishyuye bakamuha serivisi mbi kandi agaceceka.

Agaragaza ko ibi bidakwiye kandi bidindiza iterambere bityo ko buri wese uhereye ku mukuru kugeza ku muto serivisi nziza yagirwa umuco.

Yagize ati : “Serivisi iyo ibaye mbi mu kigo runaka mbifata nko gudateza imbere igihugu niba umuntu umuhaye serivisi mbi ntabwo ukorana nawe neza. Nkatwe amakoperative ni mu rwego rw’amabanki umukiriya ni umwami. Kuba utamuhaye serivisi ngo umwakire umuyobore bishobora gutuma yinubira aho ari kunyuza amafaranga ye.”

Yizeza abarimu kubona serivisi yihuse kandi ku gihe kandi ngo  imikorere n’imikoranire ikanozwa ku buryo nta mwarimu uzabangamirwa n’uburyo ki ahabwa serivisi.

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Umwalimu Sacco barimo Nyirabahire Mariya  umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Mukingo mu karere ka Nyanza na Dusengimana Edouard, umwe mu bahagarariye umwalimu Sacco mu karere ka Rutsiro bashima serivisi nziza bahabwa na koperative yabo kuko bafashijwe kwiteza imbere.

Bavuga ko bashimira leta ko inyungu ya 11% bakwa  nta yindi banki wabona itanga inguzanyo kuri 11%  ko ari amahirwe ya mwarimu.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.