Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ugomba kumenya urufunguzo rwawe rw’ibanga wenyine-Rurangirwa

Yanditswe na SHEMA CHRISTIAN

Ku ya Mar 29, 2018

Minisitiri w’ikoranabuhanga Rurangirwa Jean de Dieu yaburiye abakoresha ikoranabuhanga ko bagomba kubanza kumenya kwirinda ingaruka mbi z’ikoranabunga mbere yo gutekereza uko barikoresha, ashimangira ko urufunguzo rw’ibanga (password) nta wundi ugomba kurumenya.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu (Foto James R.)

Ibi Minisitiri  Rurangirwa yabitangaje mu nama ibera i Kigali y’iminsi ibiri mu rwego rwo gukora ubukangurambaga kuri buri muntu wese ukoresha ikoranabuhanga hibutswa buri muntu ko afite uruhare mu kubungabunga umutekano akoresheje ikoranabuhanga ndetse no kwirinda we ubwe mu bijyanye n’amakuru abika ku bikoresho by’ikoranabuhanga. Iyi nama yitabiriwe n’abantu b’ingeri zose bafite aho bahurira n’ikoranabuhanga baturutse mu bihugu byinshi by’Afurika.

Minisitiri Rurangirwa yagize ati “Mu gihe duharanira gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga, ni ngombwa no kwita ku mutekano waryo. Umutekano w’ikoranabuhanga na murandasi buri wese agomba kubiha agaciro. Tugomba kumva ko bitureba.”

Yakomeje atangaza ko mu minsi yashize umuntu yagenzuraga ibikorwa bye akoresheje ububiko bwe. Ati “Uyu munsi iyo ushyize amakuru yawe mu bubiko bwo mu kirere, ubushobozi  bwo kuyagenzura buba ari buke cyane. Ugasanga wizera ko sosiyete ikubikiye amakuru ari yo izita ku mutekano wayo nyamara kenshi usanga na za sosiyete zibika amakuru zitanga umutekano udahagije ku makuru yawe. Dufite inshingano yo kumenya ibiri hejuru y’umutekano duhabwa ku makuru yacu”.

Minisitiri Rurangirwa yanagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu gucunga uwo mutekano.  Ati “Mu Rwanda tumaze kugera ku ntambwe nziza kuko dufite ibigo bidufasha kugenzura uwo mutekano kandi n’abantu ku giti cyabo bagenda bumva akamaro ko gukoresha neza ikoranabuhanga, cyane ko hari amategeko arengera uwahuye n’ibibazo bigendanye n’ikoranabuhanga kandi n’ahana uwarikoresheje nabi arahari.”

Ku bijyanye n’ibikunda kugaragara cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho usanga umuntu bamutwaye konti ye kugira ngo igaruke bigasaba ko yishyura uwayitwaye cyangwa bikarangira ayibuze burundu, Minisitiri yasobanuye ko icyo kibazo gihangayikishije ariko iyo hagize ugaragaza ko yibwe konti ye ku mbuga nkoranyambaga cyangwa amafaranga hari inzego zishinzwe kubikurikirana.

Yagize ati ”Ibyo bitero birahari kandi ni byinshi gusa tugenda tubikumira uko bwije n’uko bukeye iyo hagize ugira icyo kibazo hari inzego agomba kubibwira kugira ngo zimufashe gusa ndibutsa abantu ko bagomba kujya bitondera ibyo bakora ku mbuga nkoranyambaga cyangwa abantu baboherereza ibintu bagafungura batazi ibyo ari byo.

Ikindi kandi k’ingenzi ni ukubibutsa ko umubare w’ibanga cyangwa se ijambo ry’ibanga biba ari ibyawe gusa nta wundi ugomba kubimenya, uba ugomba kubibika kandi bikaba ibanga ntugire uwo uha ikizere cyo kugutungira ijambo rigufasha kugera muri konti zawe”.

Mu 2017 ibitero by’ikoranabuhanga byahombeje Isi miliyari zirenga magana atandatu z’amadolari y’Amerika, iki  gihombo kandi hatagize igihinduka cyaba kimaze kugera kuri tiliyari esheshatu z’amadolari y’Amerika mu 2021.