Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Ugereranyije ubukungu bw’u Rwanda na mbere, ni ibihugu 2 bitandukanye – Prof Kigabo

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 03-07-2019 saa 15:52:36
Prof Kigabo Thomas asanga ingamba u Rwanda rwafashe ari zo zatumye ubukungu buzamuka(Foto James)

Umuyobozi ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda BNR, Prof. Kigabo Thomas, avuga ko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu myaka 25 ishize rubohowe iyo ubugereranyije na mbere yaho, usanga ari ibihugu bibiri bitandukanye.

Prof. Kigabo avuga ko ushaka gusesengura iterambere mu buryo bw’ubukungu muri iyi myaka 25 agereranya n’imyaka ya mbere ya 1994 cyangwa 1989 urugamba rwo kubohora igihugu rutaratangira.

Avuga ko uhereye mu mwaka wa 1980 kugera mu 1989 impuzandengo ku kuzamuka k’umusaruro mbumbe (GDP) wari 1.8%, hanyuma wahera mu 1999 kugeza mu 2018, iyo impuzandengo ikaba ari 8.5%.

Agira ati: “Twe nk’abashinzwe ubukungu iyo turebye kuri iyo mibare uhita wumva ko ari ibihugu bibiri bitandukanye. Umuntu ashatse yavuga ko u Rwanda nk’igihugu kimaze imyaka 25 mu kwiteza imbere mu buryo bw’ubukungu”.

Prof. Kigabo atangaza ko mu 1995 ingengo y’imari yanganaga na miriyari 66, mu gihe mwaka wa 2018/2019 ingengo y’imari yari miriyari 2.585, uyu mwaka wa 2019/2020 ikaba ari miriyari 2.876,9. Agasanga izamuka ry’ubukungu rijyana no kuba amabanki yarateye inkunga abikorera ku giti cyabo n’uburyo Guverinoma yagiye ikoresha ingengo y’imari yayo kugira ngo byose bishoboke.

Anashimangira ko uko ubukungu bwagiye butera imbere ari nako bwagiye bunubaka ubushobozi bwabwo bwonyine bwo gukomeza kwiteza imbere.

Ati: “Mushobora gutera imbere kubera ko amafaranga mukoresha mu ngengo y’imari muyavana ahandi bikaguma bityo. Amafaranga twinjiza mu misoro n’andi ava mu banyarwanda kugeza ubu agera kuri 67% by’ingengo y’imari itangwa na Guverinoma avuye kuri 37% mu 1995”.

Prof. Kigabo avuga ku nguzanyo amabanki yo mu Rwanda aha abikorera ku giti cyabo, ahera mu mwaka wa 1989 kugeza mu 1990, akerekana ko impuzandengo y’amafaranga Abanyarwanda bafataga avuye muri ayo mabanki angana na miriyari 11.6 ku mwaka.

Kuva mu 2000 kugeza mu 2010 ayo mafaranga yavuye kuri miriyari 11.6 agera kuri miriyari 211.6 ku mwaka. Kuva mu 2011 kugera 2018 impuzandengo iri kuri miriyari 1.050 amabanki yo mu Rwanda aha abikorera ku giti cyabo.

Muri ayo mafaranga yose avuze atangwa n’amabanki nyarwanda asobanura ko hatarimo n’atangirwa mu bigo by’imari biciriritse, abayafatira mu bimina.

Ati: “Iyo ufashe impuzandengo y’ukwezi, amafaranga amabanki atanga buri kwezi araruta amafaranga amabanki yatangaga buri mwaka icyo gihe cya kera. Mbese wabona ko ari ibihugu bibiri bitandukanye ku bukungu”.

Ibyatumaga u Rwanda rudatera imbere n’ikerekana ko byahindutse

Prof. Kigabo agaragaza ko hari ibyakozwe kugira ngo habeho izo mpinduka nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na BNR na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’ubundi bwagiye bugaragazwa n’abanyamahanga, buvuga ko impamvu ubukungu butateraga imbere mu myaka ya 1980-1989 byaterwaga n’ibibazo bibiri.

Icya mbere ngo cyari ubuyobozi bubi, budafite intego igaragaza icyo bashaka kugeraho mu guteza imbere igihugu mu bukungu.

Ati: “Nta murongo wari uhari ugamije guteza imbere urwego rw’inganda, ubuhinzi, serivisi bitera imbere muri ubu buryo ndetse ngo babe bashyiraho n’inganda. Ikindi ni uko nta gahunda zari zihari zari gutuma bagera ku byo bifuza. Ibyo byombi ni byo byatumye u Rwanda rutabasha gutera imbere mu buryo bw’ubukungu”.

Avuga ko kuba u Rwanda ubu rwarateye imbere ku buryo bwemerwa n’Isi yose, ari uko ibyo bintu bibiri bya ngombwa byabonetse. Avuga ko iyo bitegereje umusaruro mbumbe, igabanuka ry’ubukene, hakarebwa uburyo amashuri n’amavuriro bigenda byubakwa bigaragaza iterambere.

Ati: “Aho ibyo byose byaturutse ni ubuyobozi bwiza bufite intego, bufite ikerekezo kandi butuma igihugu gitera imbere mu bukungu. Ni ubuyobozi bwumva neza kandi bushyize imbere gukemura ibibazo by’abaturage. Muri Afurika ibihugu bimwe nka Bostwana n’Ibirwa bya Maurice byagiye bibigeraho ariko hari n’ibindi bifite ubutunzi ariko bitageze ku iterambere.

Icya 2 kirebana n’ingamba zashyizweho kugira ngo igihugu gishobore gutera imbere zirimo amazi, amashanyarazi, ibikorwa remezo, ubuvuzi, uburezi, no kunoza ahakorerwa bizinesi bikanafasha abanyamahanga kuza gukorera mu Rwanda”.

Prof. Kigabo avuga ko n’ikizere ubuyobozi bw’u Rwanda bwatanze ku rwego rw’Isi cyatumye abashaka kuza gushora imari yabo mu Rwanda babikora.

Anavuga ko no kuba u Rwanda ruri mu buhugu bike bifata inguzanyo ku nyungu iri hasi kandi rukishyura neza bituma rugirirwa ikizere.

Atangaza ko hari ibigo mpuzamahanga bijya mu bihugu bigakora ubusesenguzi bareba ko nta gihombo, icyo gihe iyo hagiye gutangwa inguzanyo ibyo bihugu biyifatira ku nyungu iri hasi.

Prof. Kigabo avuga ko ahandi hahurizwa ubuyobozi bwiza n’iterambere mu bukungu, ari uko mu mateka y’ibihugu byateye imbere, hari ubwo ureba ibintu bigiye bihuriyeho waza no mu Rwanda ukabihasanga bitewe n’ingamba zashyizweho.

Ashimangira ko iyo ubuyobozi bwashyizeho ingamba buba bunagomba kuzishyira mu bikorwa, ko kugira ngo zibashe gushyirwa mu bikorwa nabwo bisaba kubaka ibigo bifite inshingano zigaragara zitarya ruswa, gukorera mu mucyo, buri wese icyo akora akibazwa, bigatuma n’Abanyarwanda babigirira ikizere, ibyo akemeza ko ari byo byatumye u Rwanda ruhinduka rukaba ikindi gihugu.

Prof. Kigabo avuga ko no kuba Abanyarwanda bakorera hamwe, bagafatanya n’ubuyobozi kubera ikizere babufitiye, bubatswemo kubera ibigenda bibakorerwa ari ikintu gikomeye gituma igihugu gitera imbere, kikaba cyanatuma igihugu kidatera imbere iyo ubuyobozi bwiza bwabuze.

Atangaza ko mu bituma iterambere ry’ubukungu rigerwaho kandi harimo no kuba Abanyarwanda batekanye, bicaye hamwe bagakora ibikorwa bibateza imbere, bakareba ejo habo hazaza kandi ari urugendo rukomeje.

Prof Kigabo Thomas asanga ingamba u Rwanda rwafashe ari zo zatumye ubukungu buzamuka(Foto James)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.