Uganda: Museveni ayoboye abandi bakandida mu majwi y’agateganyo

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 15-01-2021 saa 08:36:56

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Uganda yatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama ko mu majwi y’agateganyo amaze kubarurwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari we ufite amajwi menshi, agakurikirwa na Robert Kyaguranyi (Bobi Wine) uri mu bo bahanganiye umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

BBC yatangaje ko  Museveni amaze kugira amajwi 1,536,205 (65.02%) mu gihe undi ukomeye mu bahatanye nawe Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine afite amajwi 647,146 (27.39%).

Ibi ni ibisubizo byavuye ku biro by’itora 8,310 mu biro by’itora byose hamwe 34,684 biri mu gihugu nk’uko iyo Komisiyo ibivuga.

Abandi bakandida bose uko ari ikenda bari munsi ya 1% uretse Patrick Amuriat umaze kugira amajwi 3.6% nk’uko bitangazwa n’iyo Komisiyo.

Abantu barenga miliyoni 18 ni bo bari biyandikishije kuri lisiti y’itora muri Uganda, akaba ari na bo bari bateganyijwe kwitabira amatora yabaye ku wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri uwo munsi yavuze ko guhanahana ibiva ku biro by’amatora bikomeza gukorwa  neza nubwo mu gihugu nta internet ihari, ndetse n’imbuga nkoranyambaga zikaba zahagaritswe muri icyo gihugu.

Akoresheje Twitter, mu ijoro ryakeye umukandida Bobi Wine yatangaje ko “nubwo hari ubujura bw’amajwi n’urugomo byaranze umunsi w’amatora, ishusho ari nziza.”

Yinubiye ko telefoni ye, kimwe n’iy’umugore we, idashobora guhamagara no guhamagarwa hagamijwe kumubuza kuvugana n’indorerezi ze z’amatora aho ziri.

Simon Byabakama ukuriye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora na we yavuze ko bari gukoresha uburyo bwabo bwihariye bwo guhanahana amakuru ava ku biro by’amatora.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: “Nta bwo turi gukoresha internet. Turi gukoresha sisitemu yacu yihariye. Ntimugire ubwoba, ibyavuye mu matora bizatangazwa nubwo internet yafunzwe.”

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abategetsi bategetse gufunga imbuga nkoranyambaga na apps zo guhanahana ubutumwa, ndetse na website zimwe na zimwe zifashishaga internet ya VPN zirafungwa.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.