Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Uganda: Minisitiri yabujije kuririmba umuraperi w’imyaka 7 ngo ni muto

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 28-03-2019 saa 12:48:40
Umuhanzi Fresh Kid w'imyaka irindwi, wo muri Uganda.

Umuraperi w’imyaka 7 w’umuhungu muri Uganda, yabujijwe kuririmba na minisitiri w’urubyiruko bikurura impaka zikomeye.

Umwana yarimo aririmba, minisitiri amubwira kurambika indangururamajwi hasi akagenda, amubwira ko ari muto atemerewe kuririmba.

Minisitiri w’urubyiruko, Florence Nakiwala yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko amategeko ya Uganda atemerera umuntu uri munsi y’imyaka 18 gukora.

Minisitiri Nakiwala yabwiye kandi televiziyo ya NBS ko uwo muhanzi witwa Fresh Kid nakomeza kurenga ku mategeko azafungirwa muri gereza y’abana.

Leta ya Uganda ikomeza kurwanya ikoreshwa ry’abana mu bucuruzi butandukanye, ariko icyo kibazo kigakomeza kugaragara.

Madamu Nakiwala yavuze ko Fresh Kid (amazina ye nyakuri ni Patrick Ssenyonjo), yataye ishuri kubera ibikorwa ahoramo byo kuririmba, mu gihe abandi bana bari ku ishuri.

 

Gusa umujyanama w’uyu muhanzi, Francis Kamoga, avuga ko Fresh Kid atataye ishuri, ahubwo ngo ariga nk’abandi bisanzwe.

Kamoga asobanura ko Fresh Kid aririmba kuwa Gatandatu no ku Cyumweru gusa, kandi ngo amaze gukora ibitaramo bibiri gusa, kimwe cyo kumurika video ye n’ikindi yamuritsemo indirimbo eshatu, kuva uyu mwaka watangira.

Kamoga yavuze ko ikirenge kuri ibyo, Fresh Kid ntakwiye kubarwa nk’umukozi kuko n’iyo aririmbye atishyurwa.

Ati, “Namusanze mu cyaro yigana indirimbo, muzana mu mugi ntangira kumwishyurira amafaranga y’ishuri.”

Fresh Kid w’imyaka 7, aherutse gusohora indirimbo yise Banteka, iri mu rurimi rw’Uluganda ruvanze n’indimi zo ku muhanda, aho anenga abavuga ko yataye ishuri.

Ati, “Baransuzugura kubera ko ndi muto, ibyo mumvugaho ndabyumva, mwibaza ngo mbese aziga?”

Yungamo ati, “Abahombyi (biva ku nshinga guhomba) bari mu marira, batakira ba nyina, niba muntinya mumpa amafaranga, ndi umucamanza, ntawe ndenganya, nubwo muri aba kera ndabashyira hasi.”

Abantu batandukanye kuri Twitter bakomeje kunenga kuba minisitiri w’urubyiruko adashaka ko Fresh Kid akomeza kugaragaza impano ye.

Uwiyise FreeMyPeople ati, “Ndizera ko uyu muminisitiri azi ko hari abandi bana b’imyaka irindwi bari ku mihanda batari mu mashuri. Fresh Kid na we yakabaye ari ku muhanda iyo atagira iriya mpano. Niba rero minisitiri afite impuhwe koko, namufashe kujyanisha amasomo n’umuziki”

Umuhanzi Fresh Kid w’imyaka irindwi, wo muri Uganda.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.