Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Uganda ikomeje gukorera Abanyarwanda iyicarubozo

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 15-03-2019 saa 10:01:20
Aba na bo bavuye muri Uganda nyuma yo gukorerwa ibikorwa biteye isoni, gufungwa no gukorerwa iyicarubozo

Hashize igihe kinini igihugu cya Uganda gihohotera Abanyarwanda, aho bafatwa bagafungwa mu buryo budakurikije amategeko, bagakorerwa iyicarubozo.

Iki kibazo cyatumye umubano w’iki gihugu n’u Rwanda uzamo agatotsi, kuko ni kenshi u Rwanda rwagaragarije ubuyobozi bwa Uganda iki kibazo, ariko bukirengagiza kugikemura.

Mu minsi mike ishize, tariki 5 Werurwe 2019, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Sezibera Richard yaganiraga n’itangazamakuru, Abanyarwanda 106 bari bagifungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, naho 987 mu gihe k’imyaka ibiri bari bamaze kwirukanwa muri Uganda nabwo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, naho abandi 190 bari barafunzwe n’iki gihugu, bakorerwa iyicarubozo.

Abanyarwanda muri Uganda bafatwa kandi bagakorerwa iyicarubozo n’urwego rwa Gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda CMI, ibintu biba binihishwe inyuma n’umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uganda ihora ihakana ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, mu gihe u Rwanda rwakunze kugaragaza ko bikubiye mu ngingo eshatu ndetse rwakunze kwereka iki gihugu, ari naho izingiro ry’iki kibazo riri, kandi Uganda itagaragaza ubushake bwo kubikemura.

Icya mbere u Rwanda rugaragaza ni iki kibazo cyo gufata no gufunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakanakorerwa iyicarubozo.

Icya kabiri, ni uguhungabanya ubucuruzi bw’Abanyarwanda, aho ibicuruzwa biva mu Rwanda binyura Uganda bifatwa mu buryo butemewe n’amategeko, abacuruzi bagahohoterwa.

Icya gatatu ni uko Uganda ishyigikiye kandi icumbikiye abafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bo mu mutwe wa RNC, n’abo muri FDLR, umutwe uba mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, na wo ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Gihamya ya hafi ni uko Ingabo za RDC (FARDC) ziherutse guta muri yombi LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega ushinzwe iperereza muri uyu mutwe, bakaba barafashwe tariki 15 Ukuboza 2018, ku mupaka wa Bunagana bavuye i Kampala muri Uganda mu biganiro bigamije guhunganya umutekano w’u Rwanda. Ubu aba bashyikirijwe u Rwanda, batanga n’amakuru.

Mbere yaho ku mupaka uhuza Uganda na Tanzania, hafashwe urubyiruko rwavaga muri Uganda berekeza mu Burundi, aho bagombaga guca bakomeza mu mashyamba ya Congo muri iyi mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aba bafashwe basubizwa muri Uganda, bari bafite ibyangombwa bihimbano, biswe ko ari abasukuti berekeje i Burundi. Ibi byose Uganda irabizi, kandi bikorerwa ku butaka bwayo.

Perezida Paul Kagame, ubwo yatangizaga Umwiherero wa 16 w’Abayobozi b’Igihugu, tariki 9 Werurwe 2019, yagaragaje ko yakunze kugaragariza Perezida wa Uganda ibi bibazo, ariko nta cyakozwe, kugeza aho Perezida wa Uganda avuga ko atazi Umunyarwanda Tribert Ayabatwa Rujugiro ufite ubucuruzi muri kiriya gihugu utanga amafaranga mu bagamije guhunganya umutekano w’u Rwanda.

Kagame yagize ati “Nabwiye Perezida wa Uganda nti Perezida, nagiye ngira ibi bibazo nkubwira biduteza imbogamizi zitari ngombwa, ariko wenda ibi bintu birimo kuba, niba ufitanye ikibazo natwe, cyangwa hari ikibazo twateje igihugu cyanyu, wambwira icyo kibazo nkagikemura? Ndamubwira nti ndakubwiza ukuri, nta muntu ukeneye iki kibazo, singikeneye, igihugu cyange ntikigikeneye, niba ari ikibazo giterwa n’u Rwanda mbwira nge kugishakira umuti.”

Nyuma yo kuba Perezida Yoweri K. Museveni wa Uganda yarahakanye ko atazi Rujugiro, Perezida Kagame avuga ko yamweretse ibimenyetso ko amuzi. Ati “Ngomba kumwereka ibimenyetso byerekana ko amuzi, arambwira ngo ikibazo mwebwe Abanyarwanda mukwiye kumenya gutandukanya politiki n’ubucuruzi, ndamubwira nti urakoze.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko yatangajwe no kubwirwa ko u Rwanda rukwiye gutandukanya politiki n’ubucuruzi, mu gihe bishoboka ko kanaka yakoresha ubucuruzi mu guharanira inyungu za politiki. Ati “Rimwe na rimwe nta bwo politiki igira umurongo uyitandukanya n’ubucuruzi, niba umuntu arimo guha amafaranga umutwe ushaka guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu, sinumva ko ubwo ari ubucuruzi busanzwe.”

Aho gukemura ikibazo Uganda ifitemo uruhare kandi yakunze kugaragarizwa, iki gihugu cyakunze kuyobya uburari ahubwo kerekana ko ngo u Rwanda ari rwo rufite ikibazo, ngo rwafunze imipaka ihuza ibihugu byombi, kandi atari ko biri. Umupaka wa Gatuna wafunzwe ku makamyo manini kubera impamvu z’imirimo ihakorerwa yo gusana no kubaka ‘One Stop Border Post’, kandi hagaragajwe izindi nzira zakoreshwa.

Ahubwo iki gihugu gikomeza kuyobya uburari, aho nko ku itariki 13 Werurwe 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu Sam Kuteesa, yasohoye itangazo avuga ko u Rwanda rwakumiriye ibicuruzwa biva muri icyo gihugu byinjira mu Rwanda, ngo kandi amakamyo yikoreye ibicuruzwa aca mu Rwanda ajya ahandi nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yo ngo arakomeza akagenda.

Kuri iki kibazo, ejo hashize tariki 14 Werurwe 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma Dr. Richard Sezibera, yasohoye itangazo ryamagana ibyatangajwe na kiriya gihugu, ko nta kuri kurimo, ahubwo Uganda yirengagiza gukemura ibibazo bihari.

Iri tangazo rigaragaza ingingo eshatu zavuzwe hejuru zikubiyemo ibibazo u Rwanda rwakunze gusaba Uganda gukemura, ko amajana y’Abanyarwanda bazwi amazina na Guverinoma ya Uganda bishwe, abandi bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo, abagera hafi ku gihugu bakoherezwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi butari ubwa kimuntu, kimwe no gushyigikira no gutera inkunga imitwe ya RNC na FDLR igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ku bucuruzi, iri tangazo rivuga ko hatabaho ubucuruzi busesuye, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, mu gihe Uganda yibasira abacuruzi b’Abanyarwanda, bakicwa, abandi bagakorerwa iyicarubozo, ndetse n’imitungo yabo igafatirwa mu buryo butemewe n’amategeko. Ibi, kimwe n’ibindi, ni byo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko u Rwanda ruhora rusaba Uganda ko byakemurwa.

Uyu ni Umunyarwanda wafungiwe muri Uganda mu gihe cy’amezi 18, yitwa Munyakazi Appolinnaire, yafunzwe bitemewe n’amategeko, ari nako akorerwa iyicarubozo

Aba nabo bavuye muri Uganda nyuma yo gukorerwa ibikorwa biteye isoni, gufungwa no gukorerwa iyicarubozo

Uyu ni Nsengimana Eric, yarekuwe amaze amezi 18 muri gereza nk’uko icyo gipapuro kibigaragaraza, yafunzwe azira kuba Umunyarwanda

Kamikazi Dinah washimutiwe Uganda, agafungwa, agakorerwa iyicarubozo

Moses Ishimwe Rutare, yarekuwe na Uganda by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate, yakorewe iyicarubozo na CMI, yarananutse cyane kubera gufatwa nabi, kwicishwa inzara n’ibindi bikorwa bibi yakorewe

Rutare

Undi Munyarwanda watangaga ubuhamya bw’uko yafashwe, agafungwa kandi agakorerwa iyicarubozo muri Uganda

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.