Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Uganda: Gukubitwa kwa Radio kwatumye apfa

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 02-02-2018 saa 08:10:24

Moses Nakintije Ssekibogo wamenyekanye mu muziki nka Mowzey Radio akaba yari umuhanzi wo muri Uganda wamenyekanye aririmbana na Weasal mu itsinda  rya Good Life, gukubitwa kwe kwabaye ku ya 22 Mutarama 2018 kwamuviriyemo kwitaba Imana.

Radio yaririmbanaga na Weasal ( Weasal uwa mbere uvuye ibumoso)

Urubuga rwo muri Uganda www.newvision.co.ug ruvuga ko Radio yitabye Imana saa kumi n’ebyiri z’igitondo ku ya  1 Gashyantare 2018.

Uru rubuga rushimangira ko gupfa kwe kwatewe n’uburyo mu minsi yashize yakubitiwe mu kabari gaherereye i Entebbe muri Kampala agakomereka bikomeye ku mutwe aza kujyanwa  mu bitaro byitwa Case biherereye mu Mujyi wa Kampala.

Nyuma yo kugezwa muri ibyo bitaro yaravuwe ariko aza kumara igihe ari muri koma nyuma haza gutangazwa ko yayivuyemo bitanga ikizere ko yakira ariko byarangiye  bibaye iby’ubusa.

Mu minsi yatambutse kandi Perezida wa Uganda Museveni yatanze inkunga ya miliyoni 30 z’amashilingi ya Uganda kugira ngo avurwe. Nyuma yo kumenya urupfu rwe, abinyujije ku rukuta rwe rw’urubuga rwa Twitter Museveni yatangaje ko yababajwe cyane n’urupfu rw’uyu muhanzi wari umuhanga yabonaga ko yari afite ejo heza hazaza asoza amwifuriza kuruhukira mu mahoro”.

Nyakwigendera Mowzey Radio yitabye Imana afite imyaka 33 y’amavuko.  Yaririmbanaga na Weasal akaba yari umuhanzi wari uzwiho kuririmba ahogoza.

Nyakwigendera Mowzey Radio

Itsinda yabarizwagamo ryamenyekanye ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Amaso”, “Gutamiiza”, “ Breathe away” ndetse n’izindi.

Yaherukaga kuririmba kandi mu ndirimbo yitwa “Kyuma” we na Weasal bakaba bari barayikoranye n’umukobwa witwa Spice Diana.

Mu bahanzi bo mu Rwanda kandi  Mowzey Radio  yari yarakoranye indirimbo na Bruce Melody yitwa “Music”, we na Weasal kandi bari barakoranye indirimbo na  Tom Close yitwa “ Mama w’abana”, Kid Gaju na we yari yakoranye indirimbo “Tornado” na Radio ari kumwe na Weasal ndetse Dj Pius na we yari  yarakoranye indirimbo yitwa “Play it again” na Radio na Weasal.

Pius na we yababajwe no kwitaba Imana kwa Radio

Abantu bazwi mu myidagaduro barimo  Diamond Platnmuz, The Ben, Mc Tino, Christopher, Meddy, Arthur Nkusi uzwi nka Rutura,Tom Close, Bruce Melody, Dj Pius na Uncle Austin ni bamwe babinyujije ku nkuta zabo z’urubuga rwa Instagram bifuriza Mowzey Radio kuruhukira mu mahoro.

Diamond yifurije Radio kuruhukira mu mahoro

The Ben na we yashenguwe n’urupfu rwa Radio

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.