Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Udushya twinshi mu Iserukiramuco rya Shyuha

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 26-07-2019 saa 10:39:18
Muri iri serukiramuco hamurikwamo imodoka zinyuranye

Iserukiramuco ryitwa Shyuha rimaze kumenyerwa hano mu Rwanda, ku nshuro yaryo ya gatatu rizarangwamo udushya twinshi turimo akarasisi k’imodoka zizaba zitabiriye iserukiramuco.

Iri serukiramuco ryitabirwa n’imodoka zinyuranyuranye zitwarwa n’abahanga cyane baba bazobereye uburyo buhanitse bwo gutwara imodoka buzwi nka Drift.

Uretse Abanyarwanda kandi hiyandikishije n’abanyamahanga barimo abo muri Afurika y’Epfo, Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya n’ab’ahandi bazobereye mu byo gusiganwa mu modoka uyu munsi ku ya 26 Nyakanga 2019 akaba ari bwo bakirwa.

Uwitwa Paul Bukuru ukuriye kompanyi itegura iri serukiramuco yatangaje ko bagamije guhuza abantu bakunda imodoka no kugira ngo bafashanye niba hari ukeneye igikoresho cy’imodoka arebe mugenzi we.

Uretse ibi kandi ngo ni mu rwego rwo kwibutsa abantu imodoka zo hambere n’umwihariko wazo.

Iri serukiramuco riraba iminsi ibiri kuko ryatangiye uyu munsi ku ya 26 Nyakanga aho abaryitabira bakirwa n’imodoka zizakoreshwa rikazasozwa kuwa 27 Nyakanga 2019.

Avuga ko basabye Polisi uburenganzira ko akarasisi ryazanyura mu mihanda imwe yo Kigali kakagakomeza kerekeza kuri sitade Amahoro aho rigomba kubera.

Yagize ati “Twabisabye Polisi ko bazaduha imwe mu mihanda yo muri Kigali tukava ahantu runaka n’imodoka twerekeza kuri Sitade Amahoro ahagomba kubera iri serukiramuco.”

Mu modoka kandi zigomba kuzamurikwa muri iri serukiramuco harimo izo hambere n’izigezweho muri iki gihe.

Abantu bazitabira ibi birori bazacurangirwa imiziki itandukanye n’abavangavanga imiziki batandukanye barimo DJ Miller, Dj Lou n’abandi.

Muri iri serukiramuco hamurikwamo imodoka zinyuranye

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.