Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Ubworozi bw’inkoko: dore ibyo ukwiye kwitwararika

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 17-07-2019 saa 15:20:59
Inkoko zigomba kugirirwa isuku ihagije mu rwego rwo kuzirinda indwara

Ubworozi bw’inkoko usanga bukunze kwitabirwa cyane mu Rwanda. Ibi bikaba biterwa ahanini n’uko aya matungo atarushya cyane kandi akaba atanga umusaruro ushimishije iyo yitaweho nk’uko bamwe mu borozi bayo babivuga.

Nubwo kuzorora bigora, umworozi w’inkoko asabwa kwitonda no kurwanya indwara zishobora kwibasira ubworozi bwe zikamuvutsa umusaruro yari yiteze.

Nk’uko tubikesha igitabo cya ‘INADES Formation Rwanda’, zimwe mu ndwara zikunze kwibasira inkoko ni Gumboro n’uburoro.

Izi ngo ni indwara zifata inkoko kandi zishobora guhitanamo nyinshi igihe umworozi atabaye maso ngo azirinde mu bworozi bwe bw’inkoko.

Abahanga mu birebana n’ubworozi bavuga ko Gumboro ari indwara iterwa na Virusi kandi ikaba ifata inkoko mu gihe gito igahitanamo nyinshi nka 30%.

Uburoro ni indwara ishobora kwandurira mu igi, umushwi ukaba wapfiramo cyangwa ukayivukana. Imishwi iyivukanye ntitinda gupfa. N’inkoko zikuze zirayirwara.

Indwara y’umusinziro irangwa no guhitwa ibisa n’umweru ku nkoko iwurwaye, izi nkoko kandi usanga zigunze zisinzira kandi zitarya. Iyi ndwara yica inkoko cyane.

Kuvura umusinziro ni ugukoresha imiti yabugenewe nk’iyo mu bwoko bwa Silifamide (sulfamides). Bashobora gutanga Garama 2 za Sulifametazine (Sulfamethazine) muri litiro y’amazi. Ibyo bikorwa mu gihe k’iminsi 3 ikurikiranye. Bashobora gutanga kandi Sitereputomisine (Streptomycine), Tifomisine (Typhomycine), Orewomisine( Auréomycine) na Penisiline (Penicilline) mu mazi cyangwa bakayizitera mu nshinge.

Uburyo nyabwo bwo kwirinda umusinziro ni isuku ihagije no kutareka ngo ubworozi buvogerwe n’ubonetse wese. Umusinziro uranakingirwa.

Indi indwara ikunze kwibasira inkoko ni iyitwa Gumboro. Ngo ikunze gufata inkoko zitararenza ibyumweru 8. Iza ari simusiga, ugasanga inkoko zirapfa ari nyinshi. Hapfa kuva kuri 20 kugeza kuri 30 %. Zipfa mu minsi mike itarenze ine. Nyuma zihita zikira zitanavuwe. Gusa n’izirokotse usanga zikura nabi kandi ntizigira umusaruro mwiza w’amagi.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni uguhitwa ibyera gukabije, gukonja no gusinzira, ijosi rihiniye mu mababa, kutarya n’ibindi. Hiyongeraho ko inkoko zipfa ari nyinshi mu minsi nk’ine gusa bikagenda bigabanuka kugeza igihe nta zindi zongera gupfa kandi nta n’uwundi muti utanzwe.

Iyo inkoko yishwe na Gumboro hari ibimenyetso simusiga uyisangana. Ibyo ni uguturika amaraso mu nyama hose n’umwanya bita “bourse de fabricius” uba watumbye cyane. Uwo mwanya uba mu nda hafi y’inguge y’umurizo kandi ubusanzwe uboneka ku nkoko zikiri nto gusa.

Nta muti uvura Gumboro ubaho nk’uko tubikesha igitabo cya ‘INADES Formation Rwanda’. Ubworozi bw’inkoko zitera ziterwa na Virusi kandi ahanini virusi ntizivurwa.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

9 Comments on “Ubworozi bw’inkoko: dore ibyo ukwiye kwitwararika”

  1. Murakoze ese umuntu ashaka ubundi bufasha yabakurahe? Ese iyo dendo yituma ibintu bisa umuhondo byababiterwa niki murakoze

  2. ikibazo canje ni. mbe ibiryo vyi nkoko bikorwa muki iyo umuntu atanguye ubwo rozi yoshobora kwi korera ibiryo vyazo?

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.