Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Ubworozi bw’amafi, amahirwe mu ishoramari ryunguka

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jan 10, 2018

Bamwe mu borozi b’amafi baravuga ko u Rwanda ari igihugu kiza, gifite amazi menshi, ari yo mpamvu bakangurira abakiri bato kwiga ibirebana n’ubworozi bw’amafi kuko harimo amahirwe menshi yatuma babasha kubona inyungu.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Musomandera Jerome, umworozi w’amafi i Karongi mu murenge wa Bwishyura, yavuze ko ubworozi bw’amafi ari ishoramari ryunguka ariko bukaba busaba gukorwa kinyamwuga.

Kareremba ni uburyo bukoreshwa mu korora amafi kandi bugatanga umusaruro mwiza (Foto Imvaho Nshya )

Yagize ati “Ubworozi bw’amafi ni ishoramari ryunguka,  birashoboka, ariko kugira ngo ryunguke risaba ubumenyi buhagije, rigakorwa mu buryo bw’ubunyamwuga, bisaba igishoro gihagije, kandi bigasaba no kubyitaho bihagije. Ni bizinesi yunguka.”

Akomeza avuga ko abimazemo igihe kirekire, kuva 2009 ari mu bworozi bw’amafi bikamufasha, ndetse kuri ubu ngo afite aho amaze kugera. Agira ati “Birantunze ndetse  n’ibindi nkora byubakiye ku bworozi bw’amafi nkora, ubworozi bw’amafi ni bwiza, ni umwuga, ni ibintu abandi bo mu bindi bihugu bakora kandi bikabateza imbere, natwe nta mpamvu bitaduteza imbere kuko dufite amazi meza kandi ahagije, nk’urubyiruko rubigiyemo byagenda neza.”

Ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda  uburyo yakemuye ibibazo byari muri ubu bworozi ari naho ahera avuga ko uwashaka kugira ubu bworozi umwuga yasanga yaraharuriwe inzira.

Yagize ati “Hari ibibazo twagiye dukunda guhura nabyo muri ubu bworozi.  Ubu ibi bibazo bikaba bigenda bikemuka: mbere wajyaga mu bworozi bw’amafi ukabanza ukabura imbuto yo gutera ariko kuri ubu yamaze kuboneka, irahari hirya no hino mu gihugu  natwe turayifite. Wajyaga mu bworozi bw’amafi ukabura ibyo kugabura, ubu dusigaye tubikora kandi ukabona bigenda neza, mbese ibintu byose byari ikibazo mu bworozi bw’amafi byamaze gusobanuka, bivuga rero ko uwashoramo yakunguka.”

Icyakora ngo amafi  ntasarurirwa buri kwezi. Gusa kuri we ubimazemo igihe birashoboka.

Musomandera akomeza atanga urugero rw’ukuntu inyungu muri ubu bworozi yaboneka, agira ati “Umuntu afite nka miliyoni 10 z’Amanyarwanda, agatangiza nka kareremba 5, akagura ibiryo n’ibindi bikenerwa, akazicaraho, akazitunganya nyuma y’amezi nka 7 yakunguka, yaba atangiye gusarura kandi agakomeza gusarura ndetse ashobora no kubona nka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda  buri kwezi y’inyungu ikomoka ku musaruro w’amafi.”

Mugenzi we ukora ubu bworozi mu kiyaga cya Muhazi, ndetse no mu karere ka Rubavu,  Karekezi Solange, agira urubyiruko inama zo kubanza kubyiga mbere, bakagira ubumenyi buhagije, bakabona gushora muri ubwo bworozi.

Toni ibihumbi 25 ni zo ziboneka ku mwaka

Mukasekuru  Mathilde, ashinzwe ubworozi bw’amafi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko  ubusanzwe mu Rwanda ubworozi bw’amafi buva mu byuzi, umusaruro w’amafi ugaturuka ku burobyi n’ubworozi, ariko umusaruro munini kugeza ubu ukaba ugituruka ku burobyi.

Yagize ati “Hari imbaraga Leta igenda ishyiramo, ubu tugeze kuri toni 25 000 ku mwaka, si umusaruro uhagije kuko turacyatumiza hanze y’igihugu.”

Avuga ko bafite ingamba zo gufasha amakoperative y’abarobyi gukora neza, kurwanya abashimusi mu biyaga byo mu gihugu no kugerageza kubungabunga umusaruro ku buryo hatabaho ibitakara, byangirika mu gihe cyo kuwucuruza, kuwutwara ndetse no kuwubika.

Yagize ati “Uburyo tubikora, dutanga amahugurwa, Leta ishyiramo amafaranga mu gucunga, hari amato yaguzwe, za moto, ibi bikiyongeraho guhugura aborozi ku mitego myiza itangiza.”

Akomeza yungamo ati “Mu bworozi bw’amafi, ibibazo byarimo bikomeye, harimo kubona imbuto z’amafi, utwana tw’amafi two korora, hakabaho n’ikibazo k’ibiryo,  kuko bitabonekaga kandi n’ibyo bifata igice kinini, ubwo rero icyakozwe ku bijyanye n’imbuto harimo gusana ikigo cya Leta kiri i Kigembe mu karere ka Gisagara, hakaba harimo n’aborozi bafite  ubushake n’ubushobozi buciriritse bafashijwe kugura amaturagiro y’amafi. Hariho amaturagiro agera kuri atanu y’abaturage, imwe iri Karongi, indi iri Nyamasheke, indi iba i Gasabo, indi iri i Gicumbi, indi iri i Rubavu.”

Aya ngo afasha kubona utwana tw’amafi bakoresha mu bworozi bw’amafi ariko bagashobora no guha abandi borozi babagurisha ku giciro cyo hasi.

Ku bijyanye n’ibiryo hari uruganda rwubatswe i Huye  ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Leta ya Koreya,  hari urwubatswe  i Rwamagana na rwiyemezamirimo, hari urundi rwubatswe i Gasabo ku bufatanye rwa rwiyemezamirimo na Leta, hari urundi rwubatswe i Karongi.

Na we asanga ubworozi bw’amafi ari ishoramari ryunguka, ndetse ko bafite gahunda yo kuzahuza aborozi babimazemo igihe n’amabanki kugira ngo atangire kubaha inguzanyo muri ibyo bikorwa.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2020 toni ibihumbi 80 z’umusaruro w’amafi ari zo zazajya ziboneka ku mwaka mu Rwanda.