Ubworozi buvuguruye bw’amafi mu Rwanda bwongereye umusaruro wayo

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 26-03-2019 saa 14:13:11
Ubworozi buvuguruye bw’amafi bwongereye umusaruro

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iravuga ko umusaruro w’amafi wiyongereye cyane mu mwaka wa 2018 kubera ishoramari mu bworozi bw’amafi rigezweho kandi rireba igikenewe ku isoko.

Imibare y’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, yerekana ko umusaruro w’amafi wongeye kuzamuka mu mwaka wa 2016, aho u Rwanda rwabonye amafi angana n’amatoni 26.581, ugera kuri toni 31.465 mu mwaka wa 2017, urazamuka ugera kuri toni 43 632 mu mwaka wa 2018.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine, avuga ko iri zamuka igihugu kirikesha ingufu zashyizwe mu bworozi bw’amafi kugira ngo habeho guhangana n’ikibazo k’imirire mibi. Yagize ati: “Turishimira ko ingamba zafashwe zitanga umusaruro ushimishije.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi akomeza avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yoroheje uburyo bwo kubona ibyangombwa byo korora amafi bituma ishoramari mu bworozi bw’amafi ryiyongera.

Ubworozi bw’amafi bukorerwa mu bikoresho byabugenewe bituma abasha kugaburirwa .

Abashoramari mu bworozi bw’amafi boroherezwa kubona ibyangombwa byo korora amafi bakanoroherezwa kuzana mu Rwanda ibiryo bakoresha batunga mafi n’ibindi bikoresho bitandukanye haba mu rwego rwa tekiniki ndetse n’ibikenerwa byose kugira ngo bongere umusaruro w’amafi.

Kugeza ubu, hari abashoramari bakomeye muri ubu bworozi bagera kuri 26 bakoresha za Kareremba mu bworozi bw’amafi. Muri bo 12 bari mu kiyaga cya Kivu, 10 bari mu kiyaga cya Muhazi, 3 bari mu kiyaga cya Ruhondo umwe ari mu kiyaga cya Sake,

Ku bufatanye n’abikorera, gutunganya ahantu hororerwa amafi iyo bamaze kuyaroba bikorerwa i Rwamagana, Rwasave, Kigembe. Hari n’ahandi hatunganyirizwa umusaruro ukomoka ku mafi hashamikiye kuri aha mu Karere ka Gicumbi, Gasabo, Nyanza, Nyamasheke, Karongi, Rubavu, Bugesera.

U Rwanda rufite ikerekezo cyo kuba rwabona umusaruro w’amafi ungana n’amatoni ibihumbi 112 mu mwaka wa 2024.

Ubworozi buvuguruye bw’amafi bwongereye umusaruro

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

One Comment on “Ubworozi buvuguruye bw’amafi mu Rwanda bwongereye umusaruro wayo”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.