Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Ubwiteganyirize “Ejo Heza” buritabirwa bidasanzwe

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 27-02-2019 saa 08:12:43
Rutsinga Jacques, uyoboye itsinda rikurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Ejo Heza

Ubwiteganyirize bukaba n’ubwizigame bw’igihe kirekire “Ejo Heza” (LTSS) bukomeje gukundwa n’Abanyarwanda kubera inyungu bufite mu guteganyiriza izabukuru ku bushake, buri wese yizigamira bijyanye n’ubushobozi bwe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare (NISR) mu mwaka wa 2012 bwagaragaje ko mu mwaka wa 2032 igipimo cy’Abanyarwanda bazaba bageze mu zabukuru kizazamuka hejuru ya 60 ku ijana (+60 %).

Imibare kandi igaragaza ko kugeza ubu Abanyarwanda biteganyiriza by’igihe kirekire ari 8% gusa, bivuze ko abagera kuri 92% batiteganyiriza cyangwa nta buryo buriho bwo kuzigamira izabukuru kandi biganjemo abikorera mu byiciro by’imirimo itandukanye nk’abafundi, abayede, abanyonzi, abamotari, abacuruzi batandukanye badandaza, abikorera mu makoperative n’abandi.

Mu gukemura iki kibazo Leta y’u Rwanda yatangije ubwizigame bw’igihe kirekire “EjoHeza” bugenwa n’itegeko no 29/2017 ryo ku wa 29 Kamena 2017 bukaba bwaratangijwe ku mugaragaro ku wa 14 Ukuboza 2018 mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) Tusabe Richard, yatangaje ko umubare w’abiyandikishije, abenshi baciye kuri terefoni ndetse na bake ku rubuga rwa internet, ukomeje kwiyongera mu gihe n’ubukangurambaga bukomeje mu gihugu hose.

Yagize ati “Ubu tugeze ku banyamuryango biyandikishije bagera ku 38,000 amafaranga bamaze kwizigama ni miriyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Yakomoje no ku nyungu za “Ejo Heza” aho buri Munyarwanda afite amahirwe yo kwizigamira n’iyo yaba adakorera umushahara uhoraho wa buri kwezi, cyane ko ushobora kwizigamira igihe cyose uboneye amafaranga byaba buri munsi, buri cyumweru, buri kwezi, buri gihembwe, mu mezi atandatu cyangwa rimwe mu mwaka.

Ejo Heza ni gahunda ikurikiranwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ariko igacungirwa muri RSSB, ikaba yakira ubwizigame hashingiwe ku byiciro by’ubudehe, ari na byo Leta ishingiraho ibunganira.

Ubwizigame butangwa ku bushake, nyuma yo gufungura konti yo kwizigamira, maze uwizigamye neza akazagera ku myaka 55 ahabwa amafaranga buri kwezi nka Pansiyo imenyerewe, akayifata mu gihe k’imyaka 20.

Uwizigamiye muri Ejo Heza, yakoresha umusanzu we nk’ingwate yo kubona inzu y’inzozi ze

Inyigo yakozwe hategurwa ubu bwizigame ishimangira ko mu mwaka umwe abantu bagera ku 207,500 bazaba abanyamuryango ndetse bakizigamira amafaranga y’u Rwanda miriyari 14.5.

Umunyarwanda n’umunyamahanga utuye mu Rwanda bafite uburenganzira bwo kwiyandikisha; n’umwana uri munsi y’imyaka 16 y’amavuko ashobora gufungurirwa konti n’umubyeyi cyangwa umwishingizi we.

RUTSINGA Jacques, uyoboye itsinda rikurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya “Ejo Heza” ahamya ko iyi gahunda ntawe yaheje bityo n’abegereje, abagejeje ku myaka 55 ndetse n’abayirengeje bemerewe kwizigamira muri “Ejo Heza”.

Yakomeje agira ati “ Iyi gahunda ifite inyungu mu buryo bukurikira:1) Izafasha uwizigamiye kubona Pansiyo ya buri kwezi mu gihe azaba yujuje imyaka 55, icyakora ashobora guhitamo gukomeza yizigamira mu gihe akibashije kubona ubwizigame bityo bikazamuhesha Pansiyo itubutse. 2) Bitewe n’ubwizigame umuntu azaba agize, bumaze kurenga miriyoni 4 (FRW 4,000,000), ashobora kwifashisha igice cyabwo (40%) agakemura ikibazo k’icumbi, kwishyura amashuri no kwifashisha igice cy’ubwizigame kikamubera ingwate muri banki.”

Rutsinga Jacques, uyoboye itsinda rikurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Ejo Heza

Ubwizigame fatizo bugendeye ku byiciro by’ubudehe

Ubu urwego rwose waba urimo biroroshye kwizigamira, waba ukora ubuyede, umukarani, ukora ubucuruzi buciriritse, ndetse aya ni amahirwe no ku bakozi basanzwe bateganyirizwa n’abakoresha babo kuzigama aya mafaranga akazaba inyongera kuri Pansiyo.

Ubwizigame fatizo ku bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri ni amafaranga y’u Rwanda 15,000 ku mwaka, abo mu cya gatatu ni 18,000 na ho abo mu kiciro cya kane ni amafaranga 72,000.

Utayagezaho ntabuzwa kuzigama, kandi abizigamiye babarirwa mu kiciro cya mbere, Leta izajya ibongereraho 100% by’ubwizigame bwabo, abo mucya gatatu bongererwe 50%, mu gihe abo mu kiciro cya kane bo ntacyo bazagenerwa.

Twakwibutsa ko uru ruhare rwa Leta rutarenga amafaranga 18,000 ku munyamuryango ku mwaka. Abazaba barujuje ubwizigame busabwa hashingiwe ku byiciro by’ubudehe, Leta izanabafatira ubwishingizi bw’ubuzima, aho ku munyamuryango uzitaba Imana umuzungura we azahabwa impozamarira ya miriyoni (FRW 1,000,000), n’amafaranga ibihumbi 250 (FRW 250,000) yo gushyingura.

Ubu bwunganizi bwombi yaba uruhare rwa Leta mu bwizigame cyangwa ubwishingizi bw’ubuzima byateganijwe mu gihe k’imyaka 3 uhereye igihe “Ejo Heza” yatangirijweho ku mugaragaro (14/12/2018).

Kwiyandikisha bisaba indangamuntu, kuri internet ukanyura ku rubuga https://ejoheza.gov.rw/ltss-registration-ui/, cyangwa ugakoresha terefoni iyo ari yo yose ukanda *506# ugakurikiza amabwiriza.

Uwamaze kwiyandikisha ashobora gutangira kwizigamira yifashishije Mobile Money cyangwa Tigo Cash, kuko ari imfabusa gufunguza konti ntutangire kwizigamira.

Ku bindi bisobanuro birambuye, wahamagara umurongo w’ubufasha 5006.

Herbert ASIIMWE Umuyobozi wa Gahunda ya Ejo Heza

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

5 Comments on “Ubwiteganyirize “Ejo Heza” buritabirwa bidasanzwe”

  1. mwiriwe ejo heza nigahunda nziza cyane ariko muzashake ukuntu abanyamuryango bajya bataangirwa mituweri murakoze

  2. Mwiriwe! Nabasabagako konti yanjye irimuri RSSB nimero 10705 izina ni Kashungure Matabaro mwayimurira muri ejo heza Tel: 0788887151 kugirango mumfashe gukomeza gahunda neza.

  3. Mwiriwe?? Nitwa Hategekimana nshuti theophile ,mfite ikibazo kuri ejo heza , ndimo ndashyiramo ibanga nakoreshaga bakambwirako ari invalid .
    Muramfasha iki??
    Cyangwa umuntu yahamagara hehe??

  4. Muraho.ese kokwiyandikisha muri Ejo heza bidakunda kuri nimereo *506# mwaba mufite umubare fatizo ukaba warageze..mugaharika connection..?? murakoze.🖐️

  5. eJO HEZA NDABONA ARI BWIZA. nDASABA IBISOBANURO, UWO MU KICYIRO CYA 3, UMUNYAMURYANGO NI 18.000KU MWAKA? Niba ariko bimeze, mbonye ejo heza yaratangiyemuri 12/2018, ushaka kuzamo kugirango agendane n’itegeko yabigenza ate? Yakwishyura se izo 18.000 nayo yajya atanga buri kwezi kuva 12/2018? Ese ushobora kwishyura ziriya 72.000 nubwo waba mu kicyiro cya gatatu?Ndashaka guhita niyandikisha, nkeneye ibisobanuro byanyu aka kanya niba bishoboka.THx

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.