Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Ubwitabire bw’abanyeshuri ntiburagera ku kigero gishimishije -Munyakazi

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jan 30, 2018

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, atangaza ko itangira ry’umwaka w’amashuri ryabaye ryiza, ariko ko kugeza ubu ubwitabire butaragera ku kigero gishimishije.

Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Ibi bitangajwe nyuma y’icyumweru kimwe umwaka w’amashuri utangiye, ariko ngo abanyeshuri bakaba bataragera bose ku mashuri, kimwe mu biteye impungenge, ariko ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze bukaba busabwa gukurikirana iki kibazo bakamenya impamvu abana batajya kwiga.

Yagize ati “Tumaze iminsi mu turere tugenzura ubwitabire bw’abanyeshuri muri iki gihe k’itangira ry’igihembwe cya mbere, ariko twasanze budashimishije, abanyeshuri ntibaraza bose. Mu mikoranire myiza n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze twasabye ko bakurikirana bakamenya impamvu z’iki kibazo.”

Munyakazi atunga urutoki ababyeyi ko ari bo batiza umurindi abana babo mu gukerererwa, akaba ari bo ba nyirabayazana b’iki kibazo.

Ati “Ababyeyi ni bo bagira uruhare mu ikerererwa ry’abanyeshuri ku ishuri, bumva ko ariho amashuri agitangira, bakavuga ko bazaba babohereza, ariko mu by’ukuri ni amakosa kuko umwana yagombye kuba ari mu ishuri ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri.”

Yavuze ko hari abandi bari bahuye n’ikibazo cyo kutabona imyanya bahawe ku batsinze ibizamini bya Leta, ariko ngo kuva kuri uyu wa mbere baratangira kujya ku ishuri koko bamaze guhabwa ibigo, bakaba bagomba kwihutira kujya ku mashuri badatinze.

Gusa bamwe mu babyeyi ntibemeranywa na Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ari bo batinza abana kujya ku ishuri, ahubwo ngo abana bamwe ntibabasha kujya kwiga ku gihe kuko baba batarabona ibikoresho by’ishuri.

Umulisa Josephine avuga ko amashuri yatangiye mu gihe gikurikiranye neza n’iminsi mikuru isoza umwaka kongeraho ko hari mu matariki atari meza, aho abantu benshi baba bahugiye muri rwinshi mu ntangiriro z’umwaka.

Ati “Birashoboka ko hari bamwe batinze kohereza abana ku ishuri bitewe n’ubukene bw’intangiriro z’umwaka, ariko sinavuga ko twese twari dufite impamvu zimwe, birashoboka ko hari n’abagomesheje abana cyangwa ntibabahe ibikoresho ku gihe kandi batabibuze”.

Kuri iki kibazo cy’ubwitabire budashimishije mu itangira ry’umwaka w’amashuri, Umunyamabanga wa Leta avuga ko kirimo gushakirwa igisubizo, ku buryo mu minsi mike iri imbere ubwitabire buza kuba bwazamutse ku kigero gishimishije.