Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Ubwitabire bwa Mituweli buzamuka uko umwaka utashye

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 7, 2018

Mu gihe hasigaye amezi atatu ngo umwaka wa Mituweli ugere ku musozo, ubwitabire mu gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bugeze ku ijanisha rya 82.6%, imibare ikaba igaragaza ko bugenda buzamuka buri uko umwaka utashye.

Nzahumunyurwa Pierre Claver, ushinzwe ubukangurambaga bwa Mituweli

Ibi ni ibitangazwa na Nzahumunyurwa Pierre Claver ushinzwe ubukangurambaga bwa Mituweli mu kigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, aho yagaragaje ko hasigaye igihe gito ngo umuhigo wa Mituweli bihaye wa 85% bawese. Ni mu gihe na none hasigaye amezi make cyane ngo umwaka wa mituweli ugere ku musozo.

Nzahumunyurwa yavuze ko Mituweli yashyizwe mu nshingano za RSSB kuva taliki ya 1 Nyakanga 2015, ubwo imicungire ya Mituweli yakurwaga muri Minisiteri y’ubuzima hashingiwe ku itegeko nomero 03/2015 ryo ku wa 02/03/2015.

Avuga ko uwo mwaka wasoje ubwitabire mu kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza buri ku ijanisha rya 74%, mu mwaka wa 2015-2016 wasojwe ubwitabire buri ku ijanisha rya 81.6%, uwakurikiyeho wa 2016-2017 ubwitabire bwari buri ku ijanisha rya 84.3% naho uyu utarasoza wa 2017-2018 ijanisha rigeze kuri 82.6%.

Yishimira ko ubwitabire bwagiye buzamuka aho kugabanuka, aho avuga ko no mu myaka itaha buzakomeza kuzamuka kubera uburyo bw’ikoranabuhanga bugiye gutangizwa guhera mu mwaka utaha wa 2018-2019.

Uyu muyobozi akaba avuga ko ubu muri uyu mwaka bagiye kwesa umuhigo bari bihaye. Ati “Twari twihaye umuhigo wo kugera ku bwitabire bwa 85% muri mituweli y’uyu mwaka, kuri ubu tugeze kuri 82.6%, bivuze ko umwaka uzajya kurangira umuhigo tubashije kuwesa kuko twizera ko muri aya mezi atatu asigaye ibiburaho bizaba byabonetse ngo tugere kuri 85%.”

Nzahumunyurwa avuga ko ibikorwa byose birimo gukorwa mu rwego rwo kunoza serivisi zahabwaga abanyamuryango ba Mituweli kugira ngo bivuze mu buryo bworoshye nta gusiragira.

Imisanzu ya mituweli itangwa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe, abaturage bari mu kiciro cya mbere bishyurirwa na Leta amafaranga y’u Rwanda 2000, abaturage bari mu kiciro cya kabiri n’icya gatatu batanga amafaranga y’u Rwanda 3000 kuri buri muntu naho abaturage bari mu kiciro cya 4 bishyura amafaranga y’u Rwanda 7000 kuri buri muntu.