Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi buzazamura ubukungu bw’igihugu – Dr. Mukeshimana

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 24-04-2019 saa 11:35:24

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine aravuga ko gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi yitezweho kuzamura ubukungu bw’Abanyarwanda, ibafasha kugera no ku ishoramari no kugabanya ibihombo abahinzi n’aborozi bahuraga na byo.

Ni gahunda yatangirijwe ku rwego rw’igihugu mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, umworozi azajya atanga 60% Leta ikamutangira 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi.

Minisitiri Mukeshimana yagize ati, “Iki gikorwa turiho dutangiza uyu munsi cyo gutangiza ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bakaba babikoze ku bwishingizi bw’amatungo kugira ngo batwereke ubuhanga bubirimo ni igikorwa gikomeye. Ni igikorwa kiri mu kerekezo k’igihugu cyacu k’iterambere. Ni igikorwa gisubuza inkingi nyinshi ziri muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere mu buhinzi n’ubworozi.”

Yakomeje agira ati, “Mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi gahunda ya Leta ifite ibintu byinshi isubiza harimo gufasha abahinzi n’aborozi guhangana n’imihandagurikire y’ibihe. Iki gikorwa kirinjiramo nyirizina. Harimo gahunda yo kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza mu buhinzi n’ubworozi.”

Asobanura ko impamvu iki gikorwa cyakorewe ku matungo ari ukugira ngo bahe agaciro ubworozi kuko hari igihe umuntu agira itungo ntarihe agaciro.

Yagize ati, “Umuntu akaba afite inka akumva y’uko iraza kwirirwa igenda ku gasozi nitaha imuhe igice cya litiro cyangwa inusu iryame atayisasiye hanyuma mu gitondo yongere igende akumva ko ubuzima ari ubwo, icyo ni cyo kimwe dushaka y’uko iyo myumvire ihinduka, amatungo nagire agaciro afite kandi agirire akamaro ba nyirayo, abateze imbere.”

Mu bindi avuga ko muri gahunda y’igihugu yo kuzamura ubuhinzi n’ubworozi harimo gufatanya n’abikorera, abahinzi, ibigo by’ubwishingizi, ibigo by’amabanki, abaveterineri n’abagoronome, abantu bose bafite aho bahuriye n’uyu mwuga.

Anavuga ko iyi gahunda irimo kimwe mu bisubizo biri muri gahunda ndende z’iterambere ry’igihugu, ireba abahinzi n’aborozi kandi bakaba bagize 70% . Ibi ngo bivuze ko iterambere ry’igihugu ritagerwaho abo bantu batarigizemo uruhare.

Minisitiri Mukeshimana yagarutse kuri gahunda z’ikoranabuhanga rigaragara muri iyi gahunda aho inka yambikwa iherena rigaragaza amakuru yose ayireba, avuga ko u Rwanda ruzwi nk’igihugu gikataje mu ikoranabuhanga, bityo bashaka ko ikoranabuhanga rigera kuri buri muntu uwo ari we wese, aborozi n’abahinzi badasigaye inyuma.

Karasira Claver, uhagarariye aborozi mu Karere ka Nyanza avuga ko iyi gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo ije ari igisubizo ku borozi.

Yagize ati, “Nkatwe aborozi twari tuyikeneye cyane kuko ibyago byazaga inka zikaducika, zigapfa ku buryo butunguranye, zigapfa zivuzwa.”

Avuga ko we ku giti ke umwaka ushize yapfushije inyana eshanu zitabuze veterineri uzivura, apfusha amajigija abiri abyara inyana zazo azireresha amata y’izindi nka.

Yagize ati, “Ubwishingizi iyo buza kuba bwarahageze mbere nta gihombo gikomeye nari kugira kuko nari kwishyurwa izo nka zange zose zapfuye. Ni yo mpamvu ari ibyishimo ku borozi, umuturage worora yapfushaga inka ayifite ari imwe igicaniro kikazima agategereza umushumbusha ariko ubu ngubu amasosiyete y’ubwishingizi arahari.”

Hari n’aborozi bishimira ko iyo ugeze mu bwishingizi inka yawe ikubera ingwate kuri banki bakaba baguha inguzanyo.

Kanamugire S. Gaudens, uhagarariye ishyirahamwe ry’abishingizi bose bo mu Rwanda (ASSAR), avuga ko yishimiye ubufatanye bwo guteza imbere ubwishingizi bw’abahinzi n’aborozi hagamijwe gushyigikira no guteza imbere ibyo abahinzi n’aborozi bakora bityo hakurweho ibihombo by’ibizazane bahuraga na byo bitunguranye mu kazi kabo ka buri munsi.

Ashima ko inzitizi zari mu bwishingizi bw’abahinzi n’aborozi zakemuwe bikazatuma ubwitabire bw’ubwishingizi buzagera ku kigero kiri hejuru.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.