Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi bufite ‘nkunganire’ buje ari igisubizo

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 23-04-2019 saa 18:04:42
Hari intego yo gufasha abahinzi n’aborozi kumenya gukorana n’ibigo by’imari ndetse n’ibigo by’ubwishingizi byishingira abahinzi n’aborozi, hagamijwe kubafasha kubona inguzanyo zo gushora mu mwuga wabo

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igiye gutangiza ku mugaragaro gahunda yo kugeza ubwishingizi ku buhinzi n’ubworozi hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko ku bahinzi b’ibigori n’abafite inka zitanga umukamo.

Umuhinzi mworozi ntangarugero Ngendahayo Jean Damascène, wo mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo ashima iyi gahunda y’ubwishingizi, akavuga ko ari inyunganizi yindi ije kugira ngo abahinzi cyangwa aborozi bagabanye ibihombo ndetse kugira ngo barusheho kwizerwa n’amabanki atanga amafaranga bityo barusheho gukora neza ubuhinzi n’ubworozi bw’umwuga.

Mu Gushyingo 2018, nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Gahunda y’Igihugu y’Ubwishingizi bwo mu rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi, gahunda yagombaga gutangirana n’inka ibihumbi 68 zo mu turere 10 twatoranyijwe zihabwa ubwishingizi.

Umukozi wa MINAGRI ushinzwe gahunda y’igihugu y’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi, Niyonshuti Lambert asobanura ko ku ikubitiro abahinzi bari guhabwa ubwishingizi ari abo mu turere twa Gatsibo, Nyagatare, Bugesera, Gisagara, Kirehe, Gicumbi, Huye, Rulindo, Ngoma na Rwamagana.

Mu gihe aborozi b’inka bazabuhabwa ari abo muri Nyanza, Gicumbi, Musanze, Rwamagana, Gatsibo, Ruhango, Nyagatare na Burera.

Akomeza avuga ko uburyo ubu bwishingizi butangwa nk’urugero rw’umuntu ufite inka imwe y’agaciro k’ibihumbi 400Frw itangirwa ubwishingizi bw’ibihumbi 18Frw.

Gusa Leta itanga nkunganire ya 40%, bivuze ko umworozi aba agomba kwishyura ibihumbi 10Frw naho leta ikamwishyurira 7200Frw. Agaciro k’inka kagenwa n’umworozi.

Niyonshuti, yavuze ko hakomeje gukorwa ubukangurambaga kugira ngo aborozi basobanukirwe iyi gahunda kandi hari ikizere.

Niyonshuti yatanze urugero rwo muri Burera hari abaturage basaga 200 bamaze gufata ubwishingizi.

Yakomeje agira ati: “Twakoze ubukangurambaga kandi turateganya no kujya mu nteko z’abaturage dufatanyije n’abashinzwe ubworozi mu mirenge, hari urutonde twabahaye rw’aborozi babyifuza”.

Umukozi wa sosiyete y’ubwishingizi Radiant, Gakuru James yakanguriye abahinzi borozi kugana ibigo by’ubwishingizi kuko bizabafasha gukora kinyamwuga kandi na Leta yaborohereje igashyiraho nkunganire.

Muri iyi gahunda hazashyirwaho ikayi y’umworozi izagaragaza imibereho ya buri munsi ya rya tungo cyangwa ubuhinzi bwe kandi hagaragazwe uruhare rw’umworozi n’uruhare rw’umuganga, cyane ko hari igihe n’umuganga ashobora kwibeshya.

Hari intego yo gufasha abahinzi n’aborozi kumenya gukorana n’ibigo by’imari ndetse n’ibigo by’ubwishingizi byishingira abahinzi n’aborozi, hagamijwe kubafasha kubona inguzanyo zo gushora mu mwuga wabo

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.