Ubwisanzure bw’itangazamakuru bwatumye Ishyaka UDPR ribaho – Depite Nizeyimana

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 01-05-2019 saa 07:51:06
Perezida w'Ishyaka rya UDPR, Depite Nizeyimana Pie avuga ko ubwisanzure bw'Itangazamakuru bwatubye habaho iri shyaka

Mu gihe u Rwanda n’Isi bizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru usanzwe uba tariki 03 Gicurasi buri mwaka, ubuyobozi bw’Ishyaka riharanira ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi UDPR, bwagaragaje ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bugira uruhare muri politiki nziza kandi yubaka.

Aganira n’itangazamakuru, Depite Nizeyimana Pie ari na we Perezida w’Ishyaka UDPR, yagaragaje ko iri shyaka ryavutse biturutse ku ngufu z’ikinyamakuru cyarwanyaga akarengane, itotezwa n’iheza byakorerwaga abatutsi.

Depite Nizeyimana yagize ati “Igitekerezo cyabaye intandaro y’ivuka ry’ishyaka UDPR, cyavutse mu mwaka wa 1986 binyujijwe mu kinyamakuru gishushanyije kitwaga KAZAGWA. Navuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru ari bwo bwatumye Ishyaka UDPR ribaho. Icyo dukwiye kwishimira nuko ari itangazamakuru ryo mu Rwanda n’abanyapolitiki bafite ubwisanzure bwo kuvuga uko babona ibintu kandi bikagira ingaruka nziza mu iterambere ry’igihugu”.

Akomeza avuga ati “Icyo kinyamakuru cyari kigamije kwamagana akababaro n’akarengane kakorerwaga bamwe mu bana b’Abanyarwanda mu rwego rw’uburezi aho Abanyarwanda bamwe batemererwaga kwiga bazira ubwoko bwabo cyangwa aho bavuka. Ibyo byose bikaba byari bishyigikiwe n’ubutegetsi bwariho bwarangangwa n’igitugu n’ivangura”.

Depite Nizeyimana avuga ko mu mwaka wa 1987, inama y’ubutegetsi y’ikinyamakuru KAZAGWA, yari ikuriwe na Nyakwigendera Rwabukwisi Vincent, yiyemeje gusimbuza icyo kinyamakuru ikindi gifite ingufu zo kurwanya ibyarangaga ubutegetsi bwa Habyarimana n’abambari be.

Ati “N’uko havutse ubwa mbere mu Rwanda ikinyamakuru k’icyamamare kigenga kitwa KANGUKA. Kubera intera ihambaye icyo kinyamakuru cyasomwagaho, kubera ubushishozi bwarangaga abanditsi bacyo, cyagize abayoboke benshi bituma hatekerezwa ko bashobora gukora ishyaka, nibwo havutse UDPR”.

Iri shyaka kandi ryagiyeho nyuma y’igihe gito mu Rwanda hemejwe ko habaho amashyaka menshi, nk’uko byari byemejwe na Perezida w’u Bufaransa wariho icyo gihe François Mitterrand mu nama y’i La Baule mu Bufaransa yabaye muri 1990 yahuje u Bufaransa na Afurika.

Ishyaka UDPR ryatangiye imirimo yaryo ku mugaragaro tariki ya 29 Ukuboza 1991 muri kongere yabereye kuri Hoteli Boabab i Kigali. Iyo kongere ni yo yatoye abayobozi bakuru b’ishyaka barimo Peresida wayo Rwabukwisi Vincent.

Perezida w’Ishyaka rya UDPR, Depite Nizeyimana Pie avuga ko ubwisanzure bw’Itangazamakuru bwatubye habaho iri shyaka

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.