Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ubwikorezi mu ndege bwatanze umusaruro wa 3% – Dr Ngirente

Yanditswe na admin

Ku ya 14-11-2017 saa 14:13:16
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard (uwa gatandatu imbere uhereye iburyo) n'abandi bayobozi bari mu nama

Minisitiri w’Intebe  Dr Ngirente Edouard ashingiye kuri raporo ya 2017, ya ‘Air transport action group’,  asanga urwego rw’ubwikorezi bw’indege  ku isi rwaratanze imirimo ibarirwa kuri miliyoni 63, ndetse  rukagira uruhare rwa 3% mu musaruro mbumbe w’isi, ari na yo  mpamvu u Rwanda rwahisemo gushyira imbaraga mu rwego rw’ubwikorezi mu ndege nk’uburyo bwo guteza imbere no  guhindura ubukungu.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard (uwa gatandatu imbere uhereye iburyo) n’abandi bayobozi bari mu nama

Dr Ngirente yabivugiye i Kigali kuri uyu wa Mbere, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inteko rusange ya 49 y’Ihuriro ry’ibigo by’indege na sosiyete nini z’indege ku mugabane w’Afurika n’ahandi ku isi, “African Airline Association ,AFRAA’’.

Mu gihe k’iminsi ibiri  abari muri iyi nama baraganira ku bibazo byugarije urwo rwego birimo nk’ibihombo, uburyo bwo kwirinda, gukumira no kugabanya ibibazo by’impanuka z’ikirere n’ibindi. 

Mu butumwa bwe, Dr Ngirente yasabye abari muri iyo nama kuganira no guhuriza ku cyatuma urwego rw’indege kuri uyu mugabane ruzamuka, cyane ko urwego rwo gutwara abantu mu ndege muri Afurika rukiri inyuma.

 Ati “Inama nk’iyi iziye igihe kuko imibare igaragaza ko urwego rw’indege ari imbaraga zikomeye mu guhindura ubukungu bw’ibihugu”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AFRAA, Dr Elijah Chingosho   ashingiye   ku kegeranyo cy’Urugaga mpuzamahanga rwa kompanyi z’indege “IATA” yibukije  ko ku rwego rw’isi, urwego rw’ubwikorezi mu ndege rwungutse miliyari 34,8 z’amadolali. Yagize ati     “Nubwo bimeze bitya ariko,   urwego rw’ubwikorezi mu ndege muri Afurika  binyuranye n’uko urwego rurimo kwitwara ku isi, kuko    IATA ivuga   ko   urwego rw’indege muri Afurika rwahombye miliyoni 700 z’amadolari y’Amerika mu 2015, runahomba miliyoni 100 muri 2016. Ku buryo no muri uyu mwaka byitezweho ko ruzagira ikindi gihombo.’’

Chingosho uyobora AFRAA asanga ari na yo  mpamvu inama rusange y’uyu mwaka yahariwe kwiga ku kuvugurura imikorere na gahunda kugira ngo Kompanyi z’indege z’Afurika na zo zitangire kunguka.

Yibutsa buri wese   kugira uruhare mu gushaka ko kompanyi z’indege zo muri Afurika na zo zunguka, kugira ngo abantu   bashobore kuguma mu bucuruzi.

Ati “Nta mpamvu dukomeza guhomba kandi ibindi bice by’isi byunguka, nta kuntu  urwego rw’indege muri Afurika rwakongera gukomera,  turebe uburyo twakwikura mu bibazo bimaze igihe.”

Mu bindi bibazo yagarutseho  harimo kuba ibihugu by’Afurika bitagendera ku muvuduko umwe mu gushyira mu bikorwa imyanzuro biba byiyemeje.

Yibanze ku mwanzuro wo gufungura ikirere cy’Afurika wemejwe n’abakuru b’ibihugu muri 2015 ariko ubu ibihugu bimaze gufungura ibirere byabyo bikaba ari 23 gusa, ndetse na gahunda yo gutangira impapuro z’inzira “VISA” ku kibuga ibihugu biri kugendamo gake nyamara byose bigamije gufungura isoko ry’Afurika no gufungurira urujya n’uruza rw’Abanyafurika.

Akomeza agira ati “Nku’bu  biramutse bigenze neza, ni bwo  abagenzi bazitabira cyane Kompanyi nyafurika mu gihe ibipimo by’umutekano (safety standards) bya Kompanyi nyafurika bizaba biri ku rwego rw’ibipimo mpuzamahanga,   byaba byiza  ibipimo by’umutekano muri Afurika bigenda bizamuka mu myaka ishize ku bufatanye bwacu twese, mu mwaka ushize wa 2016 nta mpanuka ikomeye y’indege yabayeho  kuri uyu mugabane   w’Afurika”.

TWAGIRA WILSON

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.