Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Ubwicanyi mu miryango buterwa n’amakimbirane, imitungo no kutizerana kw’abashakanye

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Aug 27, 2018

Hashize igihe humvikana ubwicanyi mu miryango, umugabo akica umugore, umugore akica umugabo, umwana akica umubyeyi cyangwa umubyeyi na we akiyicira uwo yabyaye. Inzego zitandukanye zirimo n’umuganga w’indwara zo mu mutwe, bagaragaza ko ubwicanyi bwo mu miryango buterwa n’amakimbirane yo mu miryango, ibibazo by’imitungo, no gucana inyuma kw’abashakanye.

Rose Rwabuhihi, Umuyobozi wa GMO, umwe mu bagize icyo bavuga ku gitera ubwicanyi mu miryango (Foto Kayitare J.P.)

Imiryango nyarwanda itari iya Leta (Rwanda Civil Society Platform) itangaza ko ahanini ubwicanyi bwo mu muryango buturuka ku mitungo no gucana inyuma kw’abashakanye.

Sekanyange Leonard, Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta yagize ati: “Ubwicanyi mu muryango buturuka ku mitungo aho usanga abana bica ababyeyi babo, imyitwarire itari myiza aho umugabo yica umugore we cyangwa umugore akica umugabo we kubera guca undi inyuma ndetse no kugurisha imitungo umwe mu bashakanye atabizi.”

Kugira ngo ubwicanyi buhagarare mu muryango, Sekanyange avuga ko hakenewe inyigisho mu miryango umuntu akamenya kubaha undi, n’uwagerageza cyangwa ufite umugambi wo kwica undi agafatwa mbere, kwigisha itegeko mbonezamubano, kureka gusesagura umutungo ndetse n’inzego za Leta na zo zigashyiramo imbaraga.

Ati “Ni yo baba barasezeranye ivanguramutungo ntibikwiye kuba impamvu zo kwica uwo mwashakanye cyangwa uwo wibyariye cyangwa se uwakubyaye. Hakazwe amasibo kandi ashyirwemo imbaraga, imiryango irimo ibibazo isurwe kandi igirwe inama.”

Mukamana Claudette, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba yemeza ko muri ako karere ubwicanyi hagati y’abashakanye bugenda bugaragara.

Mu isesengura rye, agaragaza ko ubwicanyi mu muryango buterwa n’amakimbirane ashingiye ku mutungo kuba abashakanye batumvikana ku micungire y’umutungo wabo ariko ikindi kinakomeye, ni ubuharike.

Ati “Kuba umugabo asohora umutungo akawujyana ahandi umugore ntabimenye, umugore yavuga bitewe nuko umugabo yamaze kwinjirwamo n’imitima y’abandi ugasanga afashe umwanzuro ugayitse wo kwica umugore. Akenshi kibazo cy’amakimbirane gishingiye ku mutungo n’ubuharike, iyo ikaba ari yo ntandaro y’ubwicanyi bwo mu muryango.”

Kuri we kugira ngo iki kibazo kirangire, birasaba inyigisho zihagije mu baturage, no kuburanishiriza ukekwaho icyaha, aho yagikoreye.

Uwamariya Marie Claire, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru na we ashimangira ko ubwicanyi buturuka ku makimbirane yo mu muryango.

Ati “Umugabo n’umugore bagirana amakimbirane, batashobora kumvikana ku ngingo yo gucana inyuma n’ubusinzi nka kimwe mu biteza amakimbirane, bikarangira umwe yishe undi.”

Igisubizo ku kibazo cy’ubwicanyi bwo mu miryango, Uwamariya avuga ko nk’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze bwakwita ku nteko z’abaturage, umugoroba w’ababyeyi aho abantu bashobora kuganirira bakabohoka.

Ati “Icyo twakora ni ukumanuka tukegera abaturage, tugakemura ibibazo byabo amakimbirane atarafata indi ntera, mbona ari byo byatuma ubwicanyi mu muryango buhagarara.”

Munyaneza Théogène umunyamakuru ukorera mu Ntara y’Amajyepfo wandika ku makimbirane yo mu muryango na we yemeza ko ubwicanyi bwo mu miryango buterwa n’amakimbirane ashingiye ku mitungo, kimwe n’amategeko asa naho yumviswe nabi n’abantu ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ati “Itegeko rijyanye n’imitungo ubwaryo ryaroroshye, mbere bavugaga ko umubyeyi aha umunani umwana. Uyu munsi itegeko ryaje rivuga ko umubyeyi aha umunani umwana abishatse cyangwa akawukunyaga. Umwana ushaka kuzungura iby’iwabo atekereza ko agomba kwica umubyeyi we, ati ningenda ngafungwa nzagaruka nzungure.”

Avuga ko inzego guhera ku mudugudu zikwiye guhaguruka zikigisha ihame ry’uburinganire ndetse n’itegeko rijyanye n’imitungo n’izungura rigasubirwamo, hakagira izindi ngingo zongerwamo. Ashimangira ko nyuma y’itegeko ry’izungura, aribwo ubwicanyi mu muryango bwiyongereye.

Rwabuhihi Rose, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, GMO, we asobanura ko impamvu ubwicanyi mu muryango bubaho, biterwa no kutagaragaza ko umuryango runaka urimo amakimbirane ibintu byose bijyanye n’umuryango bikaba byaragizwe ubuzima bwite.

Agaragaza ko nta muntu ushobora guhaguruka ngo age mu muhanda agire uwo akubita ngo birangirire aho, ariko ngo umuntu mu rugo akubita undi yaba umugore cyangwa umugabo cyangwa umwana ukubise umubyeyi, abantu bakavuga ngo bazabirangiriza mu muryango.

Ati “Nagira ngo mbisubiremo icyaha ni kimwe, icyaha cyo gukubita, gukomeretsa, cyangwa kwica nta bwo kiba kinini mu muhanda ngo nikigera mu rugo kibe gitoya, ibyo ni byo tugomba guhindura.”

Bishop John Rucyahana uhagarariye Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero yemeza ko ubwicanyi mu muryango buhari ariko uruhare rw’amadini n’amatorero ari ukwigisha iyo myumvire ikavaho. Avuga ko kwica uwo mwashakanye cyangwa uwo wibyariye, ari ishyano.

Ati “[…] Ntibishoboka kuko birenze no kuba abapagani, ni ukurenga n’inyamaswa aho umuntu afata umugore we babyaranye akamwica, akamutema! Ni ishyano.”

Kuri we asanga hari icyakorwa kugira ngo ubwicanyi mu muryango buhagarare. Ati “Duhagurukire hamwe nk’Abanyarwanda duhuze amaboko turwanye ibyo bintu kandi ababikoze bahabwe ibihano bitari bya bindi byo muri gereza gusa, n’imiryango bavukamo ibahane. Kera iyo ishyano nk’iryo ryagwaga umuryango w’uwarikoze ni wo wafataga iya mbere guhana uwo wakoze icyo kintu, ariko ubu ng’ubu urasanga uwagikoze, abo mu muryango we ari bo bamuburanira nk’aho atakoze ishyano.”

Nkurunziza Bosco utuye mu murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru na Bazirete Winifrida wo mu murenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, bombi bahuriza ku ngingo yuko umugoroba w’ababyeyi ushyizwemo ingufu, abashakanye bagashishikarizwa gukora no kwihangira imirimo, n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze bukihutira gukemura ibibazo byagaragaye mu muryango, ubwicanyi n’amakimbirane mu muryango byahagarara.

Dr Iyamuremye Jean Damascene umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu kigo k’igihugu cy’ubuzima RBC, avuga ko igikorwa cyose gikozwe n’umuntu ko n’iyo cyaba ari kiza cyangwa kibi, ngo  nta bwo buri gihe kiba gifitanye isano n’uburwayi bwo mu mutwe.

Ati “Igikorwa cyose kiba gifitanye isano n’ibyabaye ku bantu cyangwa ku muntu ugikora, abakora ibintu bibi si uko baba ari abarwayi bo mu mutwe.”

Dr Iyamuremye avuga ko iyo atari abarwayi bo mu mutwe, imyitwarire yabo ishobora guhinduka. Avuga kandi ko ubwicanyi bwo mu muryango kwiyongera kwabwo bifite impamvu nyinshi zirimo nk’impinduka mu buzima no mu mibereho y’abantu.

Ati “Guhindura umuntu bisaba kubanza kumenya ikirimo gitera ubwicanyi bwo mu muryango. Guhinduka birashoboka kandi na nyiri ubwite na we yahinduka mu gihe abantu bose bamaze bamenya ko ari ikibazo.”

Imibare ya Polisi y’Igihugu yo mu Kwakira 2017 igaragaza ko ibirego 546 by’abashakanye barwanye mu ngo, ubwicanyi hagati y’abashakanye mu mezi ikenda ya mbere ya 2017 bwabaye ni 69. Naho urugomo rwavuyemo imfu ni 25. Muri aba, abagabo ni 10 naho abagore bapfuye ni 15.

Imibare yatangajwe na Polisi muri Gashyantare 2017, igaragaza ko mu mwaka wa 2016, abantu basaga 64 bishwe n’abo bashakanye. Abagore bishwe n’abagabo babo bari 45, abagabo bishwe n’abagore babo basaga 19 mu gihe abagabo 8 n’abagore 2 biyahuye biturutse ku makimbirane yo miryango.