Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ubuzima bwarakomeje nubwo hari abifuzaga ko tuzaheranwa n’urupfu – Madame Jeannette Kagame

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 09-04-2019 saa 11:18:16
Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo rye ku bitabiriye umuhango wo gutaha ubu busitani

Madame Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro igice cya mbere cy’ubusitani bw’urwibutso (Jardin de la Mémoire), ku rwibutso rwa Nyanza-Kicukiro, kuri uyu wa 8 Mata 2019.

Yasobanuye ko ubwo busitani bwakozwe mu rwego rwo kubungabunga amateka y’igihugu, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa.

Mu ijambo yahavugiye, yashimye ubutwari bw’Abanyarwanda barwanye urugamba rwo guhagarika Jenoside, ndetse n’uburyo Abanyarwanda bakomeje kwiyubakira igihugu mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwacyo.

Yatangiye agira ati, “Twifuje kubaka ubusitani, ahabereye amateka mabi, nk’ikimenyetso kitazasibangana. Ikimenyetso kitwibutsa ko ubuzima bwakomeje, n’ubwo hari abifuzaga ko tuzaheranwa n’ urupfu.”

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo rye ku bitabiriye umuhango wo gutaha ubu busitani

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo inzirakarengane zisaga ibihumbi 10 ziciwe ETO-Kicukiro nyuma yo gutereranwa n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye kandi bari bazihungiyeho.

Ibuye ry’ifatizo ryashyizwe ahubatswe ubu busitani muri Kamena mu mwaka wa 2000 na Madamu Jeannette Kagame, ubusitani butekerezwa nk’ikiraro gihuza u Rwanda rw’ahashize, urw’ubu n’urwo mu bihe biri imbere.

Ubusitani bugizwe n’indabo, ibiti, inzira z’amazi n’ibindi bigaragaza ishusho y’aho abishwe bagiye bicirwa ndetse n’aho bajugunywe.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko igitekerezo cya mbere cyari ubusitani bugizwe n’amabuye arenga miliyoni “nk’ikimenyetso kizadufasha gukomera no gukomeza umutima.”

Yashimye abagize uruhare mu gukora ubu busitani, by’umwihariko Ibuka ndetse n’umunyabugeni Mr. Bruce
Clarke.

Mu gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Madame Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakomeza kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari na ko barwanya abayipfobya n’abayihakana.

Yunzemo ati, “Abashoboye gukurikirana ibiganiro kuri Jenoside byabaye mu cyumweru gishize, mwumvise byinshi bijyanye n’inshingano dufite zo kurinda amateka yacu. Duharanira gukomeza kwibuka no kwimakaza ubumuntu “Preserving Memory, Championing Humanity”.

Yakomeje abwira urubyiruko ko ubu busitani bw’urwibutso bwafumbiwe n’ibitambo by’Abana b’u Rwanda, ndetse “twatabawe n’abacu bwite, bato batari gito.”

Uko ubu busitani  butoshye, nk’uko Madame Jeannette Kagame yakomeje abisobanura, turabutambagira, tubibuka, butwibutse ko iki gihugu cyacu, u Rwanda cyubatse ku bitambo bitagira ingano.”

Yashoje imbwirwaruhame ye asaba Abanyarwanda guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, mbese “twese duhorane u Rwanda, ruzima, rutazima.”

Madamu Jeannette Kagame atera igiti mu gutaha ubu busitani ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Madamu Jeannette Kagame atembera mu busitani mbere gato y’uko butahwa ku mugaragaro

Mr Bruce Clark, umwe mu nkingi za mwamba zakoze ubu busitani, ageza imbwirwaruhame ye ku bitabiriye umuhango wo kubutaha ku mugaragaro

Ms Kory Street wo mu Muryango wa Shoah Foundation avuga ijambo rye muri uyu muhango

Porofeseri Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida wa Ibuka aganiriza abitabiriye uyu muhango

Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, ageza ijambo rye ku bitabiriye uyu muhango

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.